INKURU ITERA IBYIRINGIRO
IGICE CYA 14: URUBANZA
Imyaka Igihumbi
Abanyabyaha bose bari bamaze gutsembwa ku isi, kandi intumbi zabo zari zirambaraye ku butaka. Uburakari bw’Imana bwari bwaragaragariye mu byago birindwi by’imperuka bwari bwarageze ku batuye isi, bituma bahekenya indimi zabo bitewe n’uburibwe kandi bubatera gutuka Imana. Ubwo abera bari bamaze kurokorwa n’ijwi ry’Imana, ya mbaga y’abanyabibi yarahindukiranye maze buri wese yibasira mugenzi we. Isi yasaga n’iyarengewe n’imivu y’amaraso, kandi intumbi zari zinyanyagiye ku isi uvuye ku mpera yayo ukagera ku yindi. III 178.1
Isi yari imeze nk’ubutayu bw’umutagwe. Imijyi n’imidugudu yari yarituwe n’umutingito, yari yararitswe hasi yabaye ibirundo. Imisozi yari yakuwe ahayo, maze ihasiga ubuvumo bunini. Ibitare binini byajugunywe n’inyanja, cyangwa se ibyajugunywe n’isi ubwayo, byari binyanyagiye ku butaka hose. Ibiti by’inganzamarumbo nabyo byari byarandutse binyanyagiye hirya no hino. Ahantu hameze hatyo ni ho Satani n’abamarayika be bagombaga gutura mu gihe cy’imyaka ibihumbi. Aho ni ho azaba abohewe, azerera hirya no hino ku isi yabaye igiharabuge, kandi yitegereza ingaruka zo kugomera amategeko y’Imana kwe. Mu gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azaba asarura imbuto z’umuvumo yateje isi. III 178.2
Kubera ko azaba abohewe ku isi wenyine, nta burenganzira azagira bwo kugera ku yindi mibumbe kugira ngo ajye gushuka no kubuza amahoro abatarigeze bacumura. Muri icyo gihe cy’imyaka igihumbi, Satani azababazwa bikomeye. Kuva yacumura ntiyigeze ahagarika kwangiza. Nyamara icyo gihe azaba yambuwe ububasha bwe, asigare yibaza ku byo yakoze kuva yacumura, kandi ahinde umushyitsi, afite n’ubwoba ategereje ahazaza he hazaba hashishana, ubwo azaba agomba kubabazwa kubera ibibi byose yakoze kandi agahanirwa ibyaha byose byakozwe kubera we. III 178.3
Humvikanye amajwi y’abamarayika n’abera bacunguwe baririmba intsinzi, kandi amajwi yabo yavugaga nk’ay’ibyuma bicurangwa bigera ku bihumbi cumi. Baririmbishwaga n’uko batari kuzongera kubuzwa amahoro no gushukwa na Satani, kandi byari binatewe n’uko abatuye ku yindi mibumbe bari bamukize, bakize n’ibishuko bye. III 179.1
Yesu n’abera bacunguwe bicaye ku ntebe z’ubwami, maze abera barima baba abami n’abatambyi b’Imana. Kristo afatanya n’ubwoko bwe maze bacira imanza abanyabyaha bapfuye, bagereranya ibikorwa byabo n’ibyanditswe mu Gitabo cy’Amategeko, ari cyo “Ijambo ry’Imana”, kandi bagafata umwanzuro kuri buri wese hakurikijwe ibyo yakoze akiri muzima. (Soma Ibyahishuwe 20:4-6). Umunyabyaha wese yagenerwaga igihano agomba kuzahanishwa hakurikijwe ibyo yakoze; maze kikandikwa imbere y’izina rye mu gitabo cy’urupfu. Satani nawe ndetse n’abamarayika be, nabo baciriwe urubanza na Yesu afatanyije n’abera. Igihano cya Satani cyagombaga kuba gikomeye cyane kurenza icy’abo yari yarayobeje. Umubabaro we wagombaga gusumba kure uwabo mu buryo butagereranywa. Abo yari yarayobeje bose bamaze kurimbuka, Satani yagombaga gukomeza kubaho ababazwa igihe kirekire. III 179.2
Ku iherezo ry’imyaka igihumbi, ubwo urubanza rw’abanyabyaha bapfuye rwari rurangiye, Yesu yavuye mu murwa, maze abera n’ingabo z’abamarayika batonda umurongo baramukurikira. Yesu amanukira ku musozi munini, maze akiwukozaho ibirenge urasatagurika nuko uhinduka ikibaya kinini. Hanyuma hejuru haboneka umurwa munini kandi mwiza cyane, wari ufite imfatiro cumi n’ebyiri n’amarembo cumi n’abiri, kuri buri ruhande hari amarembo atatu kandi kuri buri rembo hari umumarayika. Abacunguwe bararanguruye bati: “Umurwa! umurwa ukomeye! Nguwo uramanutse uvuye mu ijuru ku Mana!” Umanuka mu bwiza bwawo bwose n’ ikuzo ryawo rirabagirana maze uhagarara muri cya kibaya kinini Yesu yawuteguriye. III 180.1
Umuzuko wa kabiri- Nuko Yesu n’itsinda ry’abamarayika bera ndetse n’abera bose bacunguwe basohoka muri wa murwa. Abamarayika bakikiza Umugaba wabo bamushagara mu nzira yanyuragamo, maze imbaga y’abera bacunguwe nabo bakurikiraho. Hanyuma n’igitinyiro cyinshi, Yesu ahamagara abanyabyaha bose bapfuye; maze bazukana ya mibiri ifite intege nke kandi irwaragura bajyanye mu bituro. Mbega igitangaza! Mbega uko byari bimeze! Abazutse ku muzuko wa mbera bose bazutse bafite umubiri wambaye kudapfa; ariko abazutse ku muzuko wa kabiri bose bari bariho ibimenyetso by’umuvumo. Abami n’abatware bo ku isi, abakomeye n’aboroheje, abize n’abatarize, bose bahagurukiye icyarimwe. Bose bitegereza Umwana w’umuntu; kandi ba bantu bose bamusuzuguye bakamukwena, ba bandi batamirije ikamba ry’amahwa mu ruhanga rwe rwera ndetse bakamukubita urubingo, bamubonye afite igitinyiro cye cya cyami. Abamuciye amacandwe igihe yacirwaga urubanza noneho bahunze ijisho rye ryari rityaye bahunga n’ikuzo ryo mu maso he. Abamuteye imisumari mu biganza no mu birenge bye noneho bitegereje inkovu yatewe no kumubamba. Abamuteye icumu mu rubavu nabo bitegereje inkovu zaturutse ku bugome bukaze bagiriye umubiri we. Bamenya ko ari wa wundi babambye kandi bakamukwena igihe yasambaga. Nuko humvikana umuborogo utewe n’umubabaro ukomeye ubwo bahungaga ngo bajye kwihisha mu maso h’Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware. III 180.2
Bose bashakaga aho bihisha mu bitare kugira ngo bikingire ikuzo rihebuje ry’uwo basuzuguye. Nuko bahinduwe ubusa kandi bababajwe n’igitinyiro cye n’ikuzo rye rihebuje, baterera hejuru icyarimwe baravuga bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uhoraho!” III 181.1
Nuko Yesu n’abamarayika bera baherekejwe n’abera bose basubira mu murwa, maze amaganya n’imiborogo by’abanyabyaha bisakara ikirere. Maze Satani yongera gutangira umurimo we. Yazengurutse mu bambari be bose, maze aha imbaraga abanyantege nke kandi ababwira ko we n’abamarayika be bafite imbaraga nyinshi. Yerekana abantu miliyoni zitabarika bari bazutse. Muri bo harimo intwari zikomeye cyane n’abami bari bafite ubuhanga mu bijyanye n’urugamba kandi bari baranesheje ubwami bwinshi. Harimo ibihanda bikaze n’abarwanyi bakomeye cyane batigeze batsindwa na rimwe ku rugamba. Harimo Napolewo wishyiraga hejuru kandi wagiraga ingamba nyinshi, kandi imigambi ye igahindisha umushyitsi ingoma n’abami. Hari hahagaze abantu b’ibihanda bafite igihagararo gitinyitse bari baraguye ku rugamba bafite inyota yo gutsinda. III 181.2
Ubwo bavaga mu bituro byabo, basubukuriye ibitekerezo byabo aho byari byarahagarariye igihe bapfaga. Bari bafite inyota yo kunesha nk’iyo bari bafite igihe bapfaga. Satani ajya inama n’abamarayika be, maze akurikizaho ba bami n’abarwanyi bakomeye ndetse n’abanyambaraga. Yitegereza izo ngabo zitabarika, maze azibwira ko itsinda ry’abari muri wa murwa ari rito ndetse ridafite imbaraga, kandi ko bashobora kuzamuka bakawufata, bakavanamo abawutuye bose maze bakigarurira ubutunzi n’ubwiza bwawo. III 182.1
Nuko Satani agera ku mugambi we wo kubashuka, maze ako kanya bose batangira kwitegura urugamba. Muri izo ngabo zitabarika harimo abagabo benshi b’abahanga, maze batangira kubaka ibikoresho by’intambara by’amoko yose. Maze ya mbaga y’ingabo zirangajwe imbere na Satani zifata inzira. Abami n’abarwanyi bakomeye bakurikira Satani bamuri hafi, maze imbaga y’ingabo nyinshi zikoze amatsinda ikurikiraho. Buri tsinda ryari rifite umuyobozi waryo. Muri urwo rugendo banyura ku isi yabaye umusaka berekeje ku Murwa Wera, bagendaga kuri gahunda inoze. Yesu akinga amarembo y’uwo murwa maze Izo Ngabo Zitabarika Zirawugota, Zishyira Kuri Gahunda Kuko Ziteguraga Urugamba Rukomeye Cyane. III 182.2