INKURU ITERA IBYIRINGIRO
Kristo Yimikwa
Nuko Kristo yongera kugaragarira abanzi be. Ahirengeye Umurwa ku rufatiro rurimbishijwe izahabu, hari intebe y’Ubwami ikomeye kandi ishyizwe hejuru. Umwana w’Imana yari ayicayeho, akikijwe n’ibikomangoma by’Ubwami bwe. Nta mvugo y’umuntu, nta karamu yashobora gusobanura no kwandika imbaraga n’igitinyiro by’ishusho Yesu yari afite icyo gihe. Icyubahiro cy’Imana Data cyambitswe Umwana we. Ubwiza bwe bwuzura Umurwa w’Imana, burasira ku marembo y’Umurwa wose, burasohoka bumurika ku isi hose. III 183.1
Hafi y’intebe ya Cyami, hari ba bandi babanje gukorera Satani bafite umwete, hanyuma bagakurwayo nk’umushimu ukuwe mu muriro, bagakurikira Umukiza bitanze burundu. Hakurikiyeho abashikamye mu kuri kwa Kristo mu gihe cy’ubuhakanyi n’ubugome bukomeye, bakomeje amategeko y’Imana mu gihe mu isi ya Gikristo batangazaga ko bayakuyeho, hamwe na za miliyoni nyinshi z’abarenganyirijwe kwizera kwabo bo mu bihe byose. Hirya hari “iteraniro ry’abantu umuntu atabasha kubara bo mu mahanga yose, mu moko yose, imiryango yose, n’indimi zose, bari imbere y’intebe ya Cyami n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye ibishura byera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.”(Ibyahishuwe 7:9). Intambara yabo yari yararangiye, baratsinze burundu. Barwanye intambara barangiza urugendo none bahawe ingororano zabo. Amashami y’imikindo ari mu ntoki zabo ni ikimenyetso cy’intsinzi; imyambaro yera igaragaza ubutungane butagira inenge bwa Kristo, none bukaba bwarabaye ubwabo. III 183.2
Abacunguwe bose bahanika indirimbo y’ishimwe, maze amajwi yabo asakara mu birere by’ijuru ngo: “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe, n’ak’Umwana w’intama.” Nuko amajwi y’abamarayika n’abaserafi, ahurizwa hamwe n’ay’abacunguwe guhimbaza Imana. Abacunguwe babonye imbaraga n’ubucakura bya Satani, basobanukirwa kuruta mbere hose ko Kristo ariwe ubaneshereje. Muri iryo teraniro rinini ry’abera, nta n’umwe wigeze atekereza ko ako gakiza bagahawe n’imbaraga zabo cyangwa n’ubugwaneza bwabo. Nta cyavuzwe cyerekeye ku byo bakoze cyangwa ku by’akarengane kabo, ariko icyari cyibanzweho cyane, ni indirimbo yaririmbwaga gusa ari yo iyi ngo, “Agakiza ni ak’Imana yacu n’Umwana w’intama. ” Ibyahishuwe 7:10. III 184.1
Nuko Umwana w’Imana atamiririzwa ikamba rya Cyami ubuheruka imbere y’imbaga y’abacunguwe n’ingabo zose zo mu ijuru. Amaze guhabwa iryo kuzo, icyubahiro n’imbaraga bisumba ibindi, Umwami w’abami atangaza igihano gikwiriye abigometse ku butegetsi bwe, kandi asohoza ubutabera ku bagomeye amategeko ye bakarenganya abamwizera. Umuhanuzi w’Imana yaravuze ati: “Mbona intebe y’Ubwami nini yera, mbona n’Iyicayeho, isi n’ijuru bihunga mu maso hayo, ahabyo ntihaba hakiboneka. Mbona abapfuye abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe, nuko ibitabo birabumburwa. Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo zikwiriye ibyo bakoze.” Ibyahishuwe 20:11,12. III 184.2
Ibitabo bikimara kubumburwa, Yesu ahanga amaso ba bantu b’inkozi z’ibibi, bahita bibuka kandi bemera ibyaha bakoze. Babona neza aho bagiye bateshuka bakava mu nzira y’ubutungane n’ubuziranenge; basobanukirwa ko ubwibone n’ubugome byabo ari byo byabateye kugomera amategeko y’Imana. Ibishuko bemeye ku bushake bwabo bitwaje ko bazagura imbabazi z’ibyaha byabo, imigisha y’Imana bafashe uko itari, intumwa z’Imana basuzuguye, amagambo y’imbuzi bakomeje gukerensa, imbabazi nyinshi imitima yabo inangiye yanze kwakira, ibyo byose byari imbere yabo bimeze nk’ibyandikishijwe inyuguti z’umuriro. III 185.1
Uruhererekane rw’uko intambara ikomeye yagenze - Hejuru y’intebe ya Cyami haboneka Umusaraba; kandi haboneka ibisa n’amashusho y’uruhererekane yerekana ukugeragezwa kwa Adamu no kugwa kwe, ndetse n’urukurikirane rwo gusohora kw’inama ikomeye y’agakiza. Haboneka amashusho y’Umukiza avukira mu muryango wa gikene, imibereho ye yo kwicisha bugufi no kumvira, kubatizwa kwe mu ruzi rwa Yorodani; kwigomwa kurya no kugeragezwa kwe ari mu butayu; umurimo we wo kubwiriza ubutumwa no guha abantu imigisha ikomeye ituruka mu ijuru; iminsi yamaze akora imirimo y’urukundo n’imbabazi; ndetse n’amajoro yaraye wenyine atagoheka asenga Imana mu mpinga z’imisozi. Imigambi n’ishyari bamugiriye, urwango n’ubugome bamugororeye ku neza yabagiriraga, agahinda gakomeye yagiriye mu gashyamba ka Getsemani ashengurwa n’uburemere bw’umutwaro w’ibyaha by’abari mu isi; kugambanirwa kwe agatangwa mu maboko y’igico cy’abagome; guteraganwa ko mu ijoro riteye ubwoba; uko bamuboshye ariko ntiyirwaneho, abigishwa be yakundaga bamutereranye, akubitwa agateraganwa mu mihanda y’i Yerusalemu; Umwana w’Imana asuzugurirwa imbere ya Ana; ajyanwa mu ngoro y’umutambyi; Pilato amucira urubanza, ajyanwa imbere y’umugiranabi Herode; bamukoba, bamutuka, bamwica urw’agashinyaguro, ku iherezo bamucira urwo gupfa. Ibyo byose bigaragara neza imbere ya bose. III 185.2
Hanyuma imbere y’iryo teraniro ryifashe impungenge, hahita urukurikirane ruheruka rw’ibyabaye: habonetse wa Munyamibabaro wamenyereye intimba agenda ateguza mu nzira igana i Kaluvari. Kubona Igikomangoma cyo mu ijuru amanitswe ku musaraba; abatambyi b’abanyagasuzuguro na rubanda bamukoba ariho asambira ku musaraba; umwijima utigeze kubaho; isi ihinda umushyitsi, ibitare bimeneka, ibituro bikinguka, bigaragaza umwanya wahise ubwo Umucunguzi w’isi yatangaga ubugingo bwe. III 186.1
Ibyo bintu biteye ubwoba bigaragara nk’uko byakozwe. Satani n’abamarayika be hamwe n’abayoboke be bose, nta bushobozi bagifite bwo guhindura ibikorwa byabo bibi bakoze. Ikibi cyose umuntu wese yakoze akibona kimeze nk’uko yagikoze. Herode wishe abana b’abaziranenge b’i Betelehemu kugira ngo yicemo n’Umwami wa Isiraheli; Herodiya aremerewe n’igicumuro cy’amaraso ya Yohana Umubatiza; umunyantege nke Pilato wakoreraga gucungura igihe gusa; abasirikari b’abakobanyi, abatambyi n’abatware b’Abayuda n’iteraniro ry’abantu bari bashutswe bemera gusakuza bavuga abati: “Amaraso ye azatubeho n’abana bacu!”- bose bibonera ububi bw’ibyaha bakoze. Bashatse aho bihisha igitsure cy’Umwami w’ijuru n’ubwiza bwe burabagirana nk’izuba maze barahabura, mu gihe abacunguwe bo barambikaga amakamba yabo ku birenge by’Umukiza, buri wese atera hejuru ati: “Yaramfiriye!” III 187.1
Muri iryo teraniro ry’Abacunguwe harimo intumwa za Yesu, intwari Pawulo, Petero w’umunyabwira, Yohana ukundwa kandi agakunda, ndetse na bagenzi babo, bari hamwe n’imbaga nini y’abapfuye bazira kwizera kwabo; mu gihe hanze y’umurwa hazaba hari inkozi z’ibibi n’ikintu cyose kizira, hazaba abarenganyirije abandi kwizera kwabo, ababashyize mu mazu y’imbohe, n’ababaciye imitwe. Hazaba hari Nero wa mwami uteye ubwoba w’imico ya kinyamaswa n’umugizi wa nabi, azaba areba umunezero no gushyirwa hejuru kw’abo yajyaga yica urubozo, kugira ngo anezeze Satani. Nyina wa Nero azaba ahari yirebera ingaruka z’ibikorwa by’umuhungu we; areba ikimenyetso cy’imico mibi yarazwe na nyina, irari yashyigikiye kandi akarifasha kujya mbere anatanga icyitegererezo; ibyo byeze imbuto z’ubugome bwahindishije isi yose umushyitsi. III 187.2
Aho kandi hazaba hari abepisikopi n’ibyegera byabo bihamirizaga ubwabo ko ari bo basimbura Kristo ku isi, nyamara bakaba barakoreshaga akarengane gakomeye, bagashyira abantu mu nzu z’imbohe, kandi bakabatwika kugira ngo babashe kuyobora umutimanama w’abayoboke ba Kristo. Hari abapapa bikujije, bishyira hejuru y’Imana ndetse bakabigaragarisha guhindura amategeko y’Isumbabyose. Bamwe biyitaga urufatiro rw’itorero, bafite urubanza bagomba kwisobanuraho imbere y’Imana. Bakererewe kumenya ko Umenya byose afuhira amategeko ye kandi azashyira igicumuro cyose ku mugaragaro. Noneho basobanukirwa ko Kristo yita cyane ku bamubabarijwe, bakiyumvamo imbaraga y’aya magambo: “Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi nijye mwabikoreye.” Matayo 25:40. III 188.1
Imbere y’urukiko - Abanyabyaha bose bo ku isi bahagaraye imbere y’urukiko rukomeye rw’Imana kuko bagomeye ubutegetsi bwo mu ijuru. Baciriwe urubanza rwo gupfa kuko ntawe ubaburanira muri urwo rubanza, nta n’impamvu bafite bashobora kwerekana. III 189.1
Noneho bigaragara ko ibihembo by’ibyaha atari umudendezo, atari ubugingo buhoraho, ahubwo ari ububata, ukurimbuka, n’urupfu rw’iteka ryose. Abanyabyaha babonye ibyo bakoze mu kubaho kwabo bagomera Imana. Bahinyuye cyane agaciro k’ibyiza bitarondoreka ubwo bajyaga babibwirwa, ariko mbega ngo ubu baraba babifitiye inyota, “umuntu wese muri bo atera hejuru ati: “Ibi byose nagombaga kubikora, ariko nahisemo kwitandukanya na byo, mbega ngo birantungura! amahoro, umunezero n’icyubahiro, nabiguranye ubugome, umuvumo n’ubwihebe.” Bose basobanukirwa n’uko igihano cyo kubura ijuru ari icy’ukuri kibakwiriye. Mu kubaho kwabo baravugaga bati: “Ntidushaka ko uyu Yesu aba Umwami wacu.” III 189.2
Maze abanyabyaha baba nk’abafunguriwe umuryangongo barebe, babona Umwana w’Imana yimikwa. Bamubonana mu biganza bye, ibisate by’amabuye bibiri byanditsweho amategeko y’Imana, babona amabwiriza yose bahinyuye, bakayagomera. Babona uko abacunguwe basimbagizwa n’ibyishimo baramya Imana, kandi ubwo amajwi yabo meza yarangiriraga mu Murwa no hanze yawo, bose batangariye mu ijwi rihuje bati: “Mwami Imana Ishobora byose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaza, Mugabe w’amahanga inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.” (Ibyahishuwe 15:3). Maze bikubita hasi baramya Umwami utanga ubugingo. III 189.3
Urupfu rwa kabiri - Ubwo Satani yabonaga ikuzo no gukomera bya Kristo, yabaye nk’ufashwe n’ikinya. Wa wundi wahoze ari umwe mu bakerubi batwikira yibuka aho yaguye. Umuserafi urabagirana, “umwana wo mu museke;” mbega ukuntu yahindutse, mbega ukuntu yambuwe icyubahiro! III 190.1
Nuko Satani abona yuko ubugome yadukanye ubwe bwatumye aba udakwiriye kuba mu ijuru. Yahoraga iteka ryose yitoza imbaraga zo kurwanya Imana, ni cyo gituma ubutungane n’amahoro n’ubwumvikane byo mu ijuru byajyaga kumubera umugogoro ukomeye cyane. Umugayo wose yashyiraga ku Mana, ni we ubwe washyizweho. Byatumye Satani yunama yihamiriza ubwe ko azize ukuri. III 190.2
Ibibazo byose byerekeye ukuri n’ikinyoma byibazwaga mu ntambara ikomeye yamaze igihe kirekire, byashyizwe ahagaragara. Ubutabera bw’Imana bwagaragaye rwose ko bunyuze mu kuri. Isi yose yari yarabonye igitambo gikomeye Data wa twese n’Umwana we batanze kubw’inyokomuntu. Igihe cyari kigeze maze Kristo ajya mu mwanya afitiye uburenganzira busesuye kandi ahabwa ikuzo hejuru y’abakomeye n’abanyabubasha ndetse n’izina ryose. III 190.3
Nubwo Satani yaje kugera ubwo ahatirwa kwemera ko amateka y’Imana ari ay’ukuri kandi akunama imbere y’ubushobozi n’icyubahiro bya Kristo, imico ye mibi ntiyari yahindutse. Umwuka wo kwigomeka, umeze nk’uruzi runini, wongeye kwigaragaza. Azabiranyijwe n’uburakari, Satani ntiyabasha kwemera ko atsinzwe mu ntambara ikomeye. Igihe cyari kigeze cyo gushoza urugamba ruheruka no kugaba ibitero k’Umwami w’ijuru. Nuko Satani yiroha mu ngabo ze hagati: abaroha mo umwuka w’uburakari bwe, abahwiturira guhita bashoza intambara ako kanya. Ariko mu ngabo miliyoni nyinshi z’abanyabibi, abo yari yarinjijemo umwuka w’ubugome, nta n’umwe wari ucyemera ikuzo rye. Ububasha bwe bwari bugeze ku iherezo. Abanyabyaha nabo buzura umwuka wo kwanga Imana babitewe na Satani; ariko bareba amaherezo yabo bagacika intege, bagasanga ko ari iby’ubusa kongera gushotora Yehova. Noneho uburakari bwabo bugaruka kuri Satani n’abafatanyije nawe kubayobya, babahindukana bafite umwuka nk’uw’abadayimoni, maze hakurikiraho intambara ikwiriye isi yose. III 191.1
Ubwo ni bwo amagambo y’umuhanuzi yasohoye ngo: “Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose, akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.” (Yesaya 34:2). “Azavubira abanyabyaha ibigoyi, umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa, bizaba umugabane wabo bawunywere mu gikombe.” Zaburi 11:6. Umuriro umanuka uturutse ku Mana mu ijuru. Isi iraturagurika. Intwaro zo mu byaremwe zari zihishwe ikuzimu zijya ahagaragara. Ibirimi by’umuriro ukongora bikwira impande zose. Ibitare byose biragurumana. Umunsi urasohoye utwika nk’itanura rigurumana umuriro. (Malaki 4:1). Ibyo byose biremeshwa bizashongeshwa no gushya cyane, isi n’ibiyikorerwamo bizashirira. (2Petero 3:10). Isi yose isa n’inyanja y’ubutare buvanze n’umuriro. Nuko kiba igihe cyo guca urubanza no kurimbura inkozi z’ibibi, “umunsi wo guhora k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.” Yesaya 34:8. III 191.2
Abanyabyaha bahererwa ingororano ibakwiriye ku isi. “Bazaba ibishingwe: kandi umunsi ugiye kuza uzabakongora. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Malaki 4:1. Bamwe barimburwa mu kanya gato, naho abandi bamara iminsi myinshi bababazwa. Bose bahanwe “hakurikijwe ibyo bakoze.” Ibyaha by’abakiranutsi byageretswe kuri nyirabyo Satani, ni cyo gituma atababarizwa ubugome bwe gusa, ahubwo ababarizwa n’ibyaha byose yakoresheje abantu b’Imana. Igihano cye cyari kiremereye cyane kurenza kure igihano cy’abo yoheje gukora ibyaha. Nyuma y’uko abo yoheje bose bazaba bamaze gushiraho, Satani azakomeza kubaho asigare wenyine ababarizwa ibyaha byose yokoje isi. Mu muriro wo kweza isi, abanyabibi nibo barimbuwe ubuheruka: abo ni umuzi n’ishami - Satani ni we muzi, naho abayoboke be ni amashami. Noneho ubutabera bw’Imana buranyurwa, kandi abera ndetse n’abamarayika bose bavugira icyarimwe mu ijwi rirenga bati: “Amina.” III 192.1
Ubwo isi yari itwikiriwe n’ibirimi by’umuriro, abera bari barindiwe mu Murwa Wera. Kuko bari bafite umugabane mu muzuko wa mbere, urupfu rwa kabiri ntirwari rubafiteho ububasha. (Ibyahishuwe 20:6). Mu gihe ku banyabyaha Imana ari umuriro ukongora, ku bakiranutsi bo, ni izuba n’ingabo ibakingira. (Zaburi 84:11). III 193.1