INKURU ITERA IBYIRINGIRO

25/28

Ingororano Y’abera

Umubare munini w’abamarayika bakuye amakamba arabagirana muri urwo rurembo, maze uwera wese agenerwa ikamba rye ryanditsweho izina rye. Igihe Yesu yahamagazaga ya makamaba, abamarayika barayamuzaniye, maze Yesu mwiza akoresha ukuboko kwe kw’iburyo atangira kwambika abera ya makamba. Nuko abamarayika bazana inanga nk’uko bazanye ya makamba maze Yesu aziha abera bose. Umumarayika wari uyoboye atangira gucuranga maze amajwi yose bayahanika basingizanya umunezero kandi bashima, kandi buri wese yacuranganaga imirya y’inanga ubuhanga, maze humvikana urusobe rw’amajwi aryoheye amatwi kandi atunganye rwose. III 175.1

Nuko Yesu ayobora abacunguwe aberekeza ku marembo y’umurwa. Yesu yakoze ku rugi maze rukinguka rwikaraga ku mapata yarwo arabagirana, nuko asaba ishyanga ryakurikije ukuri kwinjira. Muri uwo murwa hari harimo ibintu byose binyuze amaso. Ahantu hose bahabonaga ikuzo ritangaje. Nuko Yesu yitegereza abera yacunguwe; mu maso habo harabagiranaga ikuzo; maze ubwo yakomeza kubitegereza, avuga n’ijwi ryiza rigororotse ati: “Ndabona umurimo w’ubugingo bwanjye, none ndanyuzwe. Iri kuzo rihebuje ni iryanyu ngo muryishimire iteka ryose. Imibabaro yanyu irarangiye. Urupfu ntiruzabaho ukundi, nta gahinda, nta gutaka cyangwa kuribwa bizongera kubaho.” Abacunguwe bose barunamye maze barambika amakamba yabo arabagirana ku birenge bya Yesu. Ikiganza cye cyuje urukundo cyongeye kubahagurutsa, nuko bafata inanga zabo z’izahabu maze ijuru ryose barwuzuza umuziki wabo mwiza n’indirimbo zo gusingiza Umwana w’Intama. III 175.2

Nuko Yesu ayobora ubwoko bwe maze abujyana ku giti cy’ubugingo. Bwumva ijwi rye ryiza cyane riruta indirimbo zose zigeze kumvwa n’abantu bapfa, aravuga ati: “Ibibabi by’iki giti ni ibyo gukiza amahanga. Mwese nimuryeho.” Ku giti cy’ubugingo hariho imbuto nziza bihebuje, kandi abera bashoboraga kuziryaho uko bashaka. Muri uwo murwa harimo intebe nziza cyane ya cyami kandi muri yo haturukaga uruzi rw’urubogobogo rw’amazi y’ubugingo, rubengerana nk’isarabwayi. Ku nkombe zose z’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo, kandi ku nkunka z’urwo ruzi hari ibindi biti byiza cyane biribwa. III 176.1

Nta rurimi rwabasha gusobanura uko mu ijuru hameze. Dushobora gutangara gusa maze tukavuga tuti: “Mbega urukundo! Mbega urukundo rutangaje!” Ururimi ruhebuje izindi ntirwashobora gusobanura ikuzo ry’ijuru cyangwa uburebure butagereranywa bw’urukundo rw’Umukiza. III 176.2