INKURU ITERA IBYIRINGIRO

18/28

IGICE CYA 11: UBUHAKANYI

Igihe Yesu yahishuriraga abigishwa iby’irimbuka rya Yerusalemu n’ibyo kugaruka kwe, yanavuze ibyo ubwoko bwe buzacamo uhereye igihe yari kubukurirwamo agiye mu ijuru ukageza igihe azagarukira mu mbaraga n’ikuzo aje kubabatura. Ari ku Musozi wa Elayono, Umukiza yabonye umugaru wendaga kwisuka ku itorero intumwa zari gushinga, kandi arebye kure mu bihe bizaza, amaso ye yabonye umugaru ushega kandi urimbura wari kuzisuka ku bayoboke be mu bihe by’umwijima no gutotezwa byari kuzaza. Akoresheje amagambo magufi afite ubusobanuro buteye ubwoba, Yesu yavuze mbere amakuba abatware b’iyi si bari kuzateza itorero ry’Imana. Abayoboke ba Kristo bagombaga guca mu nzira yo gusuzugurwa, gucirwaho iteka ndetse n’umubabaro nk’iyo Shebuja yanyuzemo. Urwango rukomeye rwagaragarijwe Umucunguzi w’isi rwagombaga kuzagaragarizwa n’abantu bose bari kuzizera izina rye. III 138.1

Amateka y’itorero rya mbere yahamije ukuri kw’amagambo y’Umukiza. Imbaraga zo ku isi n’iz’ikuzimu zafatanyirije hamwe maze zihagurukira kurwanyiriza Kristo mu bayoboke be. Ubupagani bwaboneye kure ko ubutumwa bwiza nibugera ku ntsinzi, ingoro z’ubupagani n’ibicaniro byabwo bizarimbuka bigashiraho. Kubw’ibyo, ubupagani bwakoranyirije hamwe ingabo zabwo ngo zijye kurimbura Ubukristo. Imiriro y’itoteza yarakongejwe. Abakristo bambuwe ibyabo kandi birukanwa mu ngo zabo. “Bihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi.” Bageragereshejwe “gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe.” Abaheburayo 10:32; 11:36. Umubare munini cyane w’Abakristo washimangirishije ubuhamya bwabo amaraso yabo. Abakomeye n’imbata, abakire n’abakene, abize n’abatarize, bose bicwaga nta mbabazi. III 138.2

Umuhati wa Satani wo kurimbura itorero rya Kristo akoresheje ubugome no kubahohotera wabaye uw’ubusa. Intambara ikomeye abigishwa ba Kristo basigagamo ubuzima bwabo ntiyarangiye igihe ababaga batwaye amabendera y’ukuri bakiranutse bagwaga mu birindiro byabo. Gutsindwa kwabo ni ko kwari ukunesha kwabo. Abakoreraga Imana bajyaga bicwa, ariko umurimo wayo wakomeje kujya mbere utajegajega. Ubutumwa bwiza bwakomeje kwamamara hose, kandi umubare w’ababwemeraga nawo ugakomeza kwiyongera. Ubutumwa bwiza bwinjiye no mu turere tutashoboraga kwinjirwamo, ndetse bugera no mu ngabo za Roma. Umukristo umwe wari imbere y’abayobozi b’abapagani borekaga imbaga bakoresheje itoteza yaravuze ati: “Mushobora kutwica, mukatwica urubozo kandi mukaduciraho iteka — Kuturenganya kwanyu ni igihamya cy’uko turi inzirakarengane . . . Kandi ubugome bwanyu bukomeye .... ntacyo bubafasha.” Ubugome bagirirwaga bwahindutse irarika rikomeye ryo kuzana abandi bantu bakizera Kristo. “Uko murushaho kutwararika mutwica umusubizo, ni ko umubare wacu ukomeza kwiyongera; amaraso y’Abakristo ni imbuto.” III 139.1

Abantu ibihumbi byinshi barishwe abandi bashyirwa muri za gereza, ariko abandi barahagurukaga bakajya mu myanya yabo. Kandi abicwaga bahowe ukwizera kwabo bari bafite umutekano muri Kristo, ndetse Kristo yafataga ko ari abaneshi. Bari bararwanye intambara nziza, bityo bagomba kuzahabwa ikamba ry’icyubahiro ubwo Kristo azaza. Imibabaro bihanganiye yatumye Abakristo barushaho kwegerana barakundana ubwabo kandi ibegereza n’Umucunguzi wabo. Urugero rwo mu mibereho yabo n’ubuhamya bwo mu ipfa ryabo byari igihamya cy’ukuri gihoraho; kandi aho bitabaga byitezwe, abahoze ari abakozi ba Satani bavaga ku murimo we maze bakiyandikisha munsi y’ibendera rya Kristo. III 140.1

Kumvikana n’abapagani - Kubera ibyo, Satani yateguye imigambi ye yo kurushaho kurwanya ingoma y’Imana akoresheje gushinga ibendera rye mu itorero rya Kristo. Yari afite umugambi w’uko abayoboke ba Kristo nibashukwa kandi akabatera kubabaza Imana, imbaraga zabo, ukwihangana kwabo no gushikama kwabo byari gucogora bityo bagahinduka umuhigo we mu buryo bworoshye. III 140.2

Akoresheje ubushukanyi, noneho umwanzi gica yagerageje kwigarurira ibyo yari yarananiwe akoresheje imbaraga. Gutoteza kwarahagaze, maze mu mwanya wo gutoteza ahashyira kureshyareshya guteje akaga kwatanze agahenge k’igihe gito ndetse n’icyubahiro cy’isi. Abasengaga ibigirwamana batewe kwakira ukwizera kwa Gikristo by’igice, nyamara ntibemere ukundi kuri kw’ingenzi. Bagaragazaga ko bemera Yesu nk’Umwana w’Imana ndetse ko bizera urupfu rwe n’umuzuko we, nyamara ntibemeraga icyaha cyabo kandi ntibumvaga ko bakeneye kwihana cyangwa guhinduka mu mitima. Bagize ibintu bimwe bahara ku ruhande rwabo maze basaba Abakristo kugira ibyo bahara nabo kugira ngo bose hamwe bunge ubumwe mu kwizera Kristo. III 140.3

Icyo gihe itorero ryari riri mu kaga gateye ubwoba. Ugereranyije n’uko ibyo bihe byari bimeze, gushyirwa muri gereza, kwicwa urw’agashinyaguro, rutwikwa ndetse no kwicishwa inkota ni byo byari umugisha. Bamwe mu Bakristo bahagaze bashikamye, bavuga beruye ko badashobora kwifatanya n’abapagani. Abandi batekereje ko nibagira ibyo bahara cyangwa bakagira ibyo bahindura byo mu myizerere yabo maze bakifatanya n’abari bemeye umugabane umwe w’Ubukristo, ibyo byari kuba uburyo bw'uko abo bari barahindutse igice noneho bahinduka burundu. Icyo gihe cyabaye igihe cy’agahinda gakomeye ku bayoboke ba Kristo b’indahemuka. Kubwo kwitwikira igisa n’Ubukristo, Satani ubwe yakoreraga mu itorero mu buryo bw’ubuhanga buhishwe kugira ngo yangize ukwizera kwabo kandi ateshure ubwenge bwabo ku ijambo ry’ukuri. III 141.1

Amaherezo, umugabane munini w’Abakristo wacishije bugufi urugero rukwiriye wakurikizaga maze utuma habaho kunga ubumwe k’Ubukristo n’ubupagani. Nubwo abasengaga ibigirwamana bavugaga ko bahindutse, kandi bakifatanya n’itorero, bari bakigundiriye gusenga ibigirwamana kwabo, icyo bakoze gusa ni uko bahinduye ibyo basengaga maze babisimbuza amashusho ya Yesu, aya Mariya ndetse n’abatagatifu. Umusemburo mubi wo gusenga ibigirwamana winjijwe mu itorero muri ubwo buryo maze ukomeza umurimo wawo wo kurimbura. Inyigisho zipfuye, imihango y’ubupfumu n’iyo gusenga ibigirwamana yinjijwe mu kwizera n’imisengere by’itorero rya Gikristo. Uko abayoboke ba Kristo bifatanyaga n’abasenga ibigirwamana, idini ya Gikristo yaje kwangirika maze itorero ritakaza ukwera n’imbaraga byaryo. Nyamara hari bamwe batatwawe n’ubwo buyobe. Bakomeje gushikama baba indahemuka kuri Soko y’ukuri kandi baramyaga Imana yonyine. III 142.1

Mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo iteka hagiye habamo amatsinda abiri. Mu gihe mu itsinda rimwe abantu biga iby’imibereho y’Umukiza kandi bagakorana umwete ngo bakosore ibidatunganye kuri bo kugira ngo bakurikize Yesu we rugero bahawe, abandi na bo ku rundi ruhande birinda ukuri kweruye kandi gufatika gushyira ahagaragara ubuyobe bwabo. Yemwe no mu gihe itorero ryari riri mu bihe byiza cyane, ntabwo ryari rigizwe n’abantu b’abanyakuri n’intungane gusa. Umukiza wacu yigishije ko abivuruguta mu cyaha babyihitiyemo badakwiriye kwakirwa mu itorero. Ariko kandi Kristo ubwe yifatanyije n’abantu bafite imico mibi kandi akaba yarabahaye umwanya wo kumva inyigisho ze akanabereka urugero rwe, kugira ngo abahe amahirwe yo kubona amakosa yabo no kuyakosora. III 142.2

Nyamara nta bumwe buri hagati y’Umwami w’umucyo n’umwami w’umwijima, kandi nta n’ubumwe bushobora kuba hagati y’abayoboke babo. Igihe Abakristo bemeraga kwifatanya n’abari barahindutse by’igice bavuye mu bupagani, bari batangiye inzira imanuka irushaho kubajyana kure y’ukuri. Satani yashimishijwe n’uko yageze ku ntego ye yo gushuka abantu benshi bo mu bayoboke ba Kristo. Ubwo ni bwo yakajije umurego we arabakoresha cyane, abatera gutoteza abari barakomeje kuba indahemuka ku Mana. Nta wari gusobanukirwa neza uburyo bwiza bwo kurwanya ukwizera nyakuri kwa Gikristo nk’abari barigeze kuba abagushyigikiye. Abo bakristo b’abahakanyi, bifatanyije na bagenzi babo bari abapagani by’igice, maze bafatanya gushoza urugamba rwo kurwanya ingingo z’ingenzi zigize inyigisho za Kristo. III 143.1

Abashakaga kuba indahemuka babonye ko bisaba kurwana urugamba rukomeye rwo guhagarara bashikamye bagahangana n’ibinyoma n’ibizira byari byihishe mu myambaro ya gitambyi kandi byinjizwaga mu itorero. Icyo gihe Bibiliya ntiyari icyemerwa nk’urugero shingiro rwo kwizera. Inyigisho zivuga iby’umudendezo mu by’idini zafatwaga ko ari ubuyobe, kandi abari bazishyigikiye baranzwe ndetse bagacirirwaho iteka. III 143.2

Ukwitandukanya kwabaye ngombwa - Nyuma y’urugamba rukomeye kandi rwamaze igihe kirekire, abantu bake bakiranuka bafashe icyemezo cyo kwitandukanya mu buryo bwose n’itorero ryahakanye mu gihe ryo rikomeje kwanga kwitandukanya n’ibinyoma no gusenga ibigirwamana. Babonye kwitandukanya ari ngombwa rwose igihe biyemeje kumvira Ijambo ry’Imana. Banze guhangara kwihanganira ibinyoma bikomeye mu mitima yabo ngo babe batanga urugero rwajyaga gushyira mu kaga ukwizera kw’abana babo n’abuzukuru babo. Kugira ngo bagire amahoro kandi bunge ubumwe, bari biteguye kugira ikintu icyo ari cyo cyose bemera ariko kijyana no kuba indahemuka ku Mana, ariko bumvaga ko n’amahoro na yo nta gaciro afite niba yari asobanuye gutatira ihame. Niba kunga ubumwe byarashoboraga kuzanwa gusa no kugambanira ukuri n’ubutungane, biyemeje ko ibyiza habaho itandukaniro ndetse n’intambara ubwayo. Byagendekera neza itorero ndetse n’isi iyaba amahame yakoreshaga bariya bizera bari bashikamye yongeraga guhemburwa mu mitima y’abavuga ko ari ubwoko bw’Imana. III 144.1

Intumwa Pawulo aravuga ati: “Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.” 2Timoteyo 3:12. None se ni ukubera iki akarengane gasa n’agasinziriye ku rwego rukomeye? Impamvu imwe rukumbi ni uko itorero ryisanishije n’isi, bityo ibyo ntibituma rirwanywa. Imibereho y’iby’idini iriho muri iki gihe cyacu ntirangwa n’ubutungane no kwera nk’ibyarangaga ukwizera kwa Gikristo ko mu gihe cya Kristo n’intumwa ze. Ibyo byatewe gusa n’uko umwuka wo kwifatanya n icyaha ndetse n’ukuri gukomeye ko mu Ijambo ry’Imana bititabwaho ngo bihabwe agaciro kabyo, bigaterwa kandi n’uko mu itorero hari ukubaha Imana guke, kandi Ubukristo bukagaragara ko bwabaye gikwira mu isi. Nimutyo habeho ububyutse bwo kwizera n'imbaraga byo mu iterero rya mbere, bityo umwuka w’akarengane uzongera uhemburwe kandi umuriro wo gutoteza uzongera ukongezwe. III 144.2