INKURU ITERA IBYIRINGIRO

17/28

IGICE CYA 10: IMBARAGA 8

Igihe Yesu yahaga abigishwa be ubusobanuro bw’ubuhanuzi bumwerekeyeho, yabahamirije ko yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi, kandi ababwira ko bagenda bakabwiriza abaremwe bose ubutumwa bwiza. Ibyiringiro bari baragize kera by’uko Yesu azima ingoma ya Dawidi i Yerusalemu byongeye gukanguka mu buryo butunguranye maze abigishwa baramubaza bati: “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Ibyakozwe n’intumwa 1:6. Umukiza ntiyabasize mu rungabangabo kuri iki kibazo maze abasubiza ko atari ibyabo “kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye [ko ari] ubutware bwe wenyine.” Ibyakozwe 1:7. III 130.1

Abigishwa batangiye kwiringira ko kumanuka gutangajekw’Umwuka Werakuzateraubwoko bw’Abayuda kwemera Yesu. Umukiza yanze kubasobanurira byinshi kuko yari azi ko igihe Umwuka Wera yari kubamanukira ku rugero rushyitse, ubwenge bwabo bwari kumurikirwa. Bari gusobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo wari imbere yabo maze bakawucumbukurira aho Yesu yari awusize. III 130.2

Abigishwa bateraniye mu cyumba cyo hejuru, bafatanyiriza hamwe gusenga n’abagore bizeraga, na Mariya nyina wa Yesu ndetse na bene se. Abo bene se batari barizeye, noneho bari bashikamye mu kwizera babitewe n’ibyabaye igihe Yesu yabambwaga ndetse n’umuzuko we no kujyanwa mu ijuru kwe. Abari bateraniye muri icyo cyumba bageraga ku ijana na makumyabiri. III 130.3

Umwuka Wera amanuka - “Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. Haboneka indimi zīgabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.” Umwuka Wera yafashe ishusho y’ibirimi by’umuriro bigabanyije baze bikwira ku bari batereniye aho. Icyo cyari ikimenyetso cy impano bahawe yo kuvuga neza indimi zitandukanye batari basanzwe bazi. Kandi ishusho y’umuriro yasobanuraga ubwuzu bwinshi bagombaga gukorana uwo murimo ndetse n’imbaraga zari guherekeza amagambo yabo. III 131.1

Kubera uko kumurikirwa n’ijuru, Ibyanditswe Byera Yesu yari yarabasobanuriye byagarutse mu ntekerezo zabo byumvikana neza kandi byuzuye ukuri gusobanutse ndetse gufite n’ububasha. Agakingirizo kari karababujije kubona ibyo Yesu yari yarakuyeho noneho kakuweho, bityo bashobora gusobanukirwa neza umugambi w’umurimo wa Kristo ndetse n’imiterere y’ingoma ye. III 131.2

Mu mbaraga za Pentekote - Abayuda bari baratatanyirijwe mu mahanga hafi ya yose, kandi bavugaga indimi zitandukanye. Bari bakoze urugendo rurerure baje i Yerusalemu kandi bari aho by’igihe gito bazanwe n’iminsi mikuru y’idini yabaga muri iyo minsi, kandi bari bazanwe no kuzuza ibyo basabwaga. Abari baje gusenga bari bateraniye aho bakomokaga mu moko avuga indimi zitandukanye zariho icyo gihe. Uko gutandukana kw’indimi yari inkomyi ikomeye ku murimo y’abagaragu b’Imana wo kwamamaza inyigisho za Kristo bakazigeza mu turere twa kure two ku isi. Ariko Imana yakemuye ubukene bw’intumwa mu buryo bw’igitangaza, kandi kuri rubanda rwari aho, ibi byashimangiye neza ubuhamya bw’abo bahamya ba Kristo. Umwuka Wera yari yabakoreye ibyo batashoboraga kuzikorera mu buzima bwabo bwose. Noneho bashoboraga kwamamaza hose ukuri k’ubutumwa bwiza, bakavuga indimi z’abo bagezagaho ubutumwa badategwa. Iyi mpano y’igitangaza yari igihamya gikomeye cyane bahaga abatuye isi cy’uko umurimo wabo wari wemewe n’Ijuru. III 132.1

“Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru. Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo. Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya? None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?” III 132.2

Abatambyi n’abakuru barakajwe cyane n’uko kwamamara gutangaje kwasakaye muri Yerusalemu n’ahahakikije hose. Nyamara ntibahangaye gushyira mu bikorwa imigambi yabo mibisha kubwo gutinya kwikururiraho urwango rwa rubanda. Bari barishe Umwami Yesu, ariko aho hari abagaragu be, Abanyagalileya batigishijwe bagaragazaga mu buryo butangaje ugusohora k’ubuhanuzi kandi bakigisha inyigisho za Yesu bavuga mu ndimi zose zakoreshwaga icyo gihe. Bavugaga imirimo itangaza Umukiza yakoze bafite imbaraga nyinshi kandi bagasobanurira ababaga babateze amatwi iby’umugambi w’agakiza wasohoreye mu mbabazi n’igitambo by’Umwana w’Imana. Amagambo yabo yatsindaga kandi agahindura abantu ibihumbi byinshi bayumvaga. Imigenzo n’imihango abatambyi bari barigishije byahanagurikaga mu ntekerezo z’abantu maze mu cyimbo cyayo bakemera inyigisho zitunganye zo mu Ijambo ry’Imana. III 133.1

Ikibwirizwa cya Petero - Petero yabagaragarije ko ibyo babonaga ari ugusohora kutaziguye k’ubuhanuzi bwa Yoweli, aho Yoweli yari yaravuze ko bene izo mbaraga zizaza ku bwoko bw’Imana kugira ngo ibutunganyirize gukora umurimo udasanzwe. III 133.2

Petero yagaragaje igisekuru cya Kristo aragenda akigeza mu nzu ya Dawidi bubahaga cyane. Kugira ngo agaragaze uruhande ahagazemo, Petero ntiyigeze akoresha n’imwe mu nyigisho za Yesu kuko yari azi ko urwikekwe rwabo rwari rukomeye cyane ku buryo inyigisho za Yesu nta musaruro zari gutanga. Ariko yaberekeje kuri Dawidi uwo Abayuda bafataga nk’umukurambere w’ishyanga ryabo ukomeye kandi bubaha. Petero yaravuze ati: “Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa. Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, ururimi rwanjye rukīshima, kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, cyangwa ngo uhāne Uwera wawe abone kubora.” III 133.3

Ahangaha Petero yerekana ko Dawidi atavuze ibye ubwe, ko ahubwo yavugaga ibya Yesu Kristo. Dawidi yapfuye urupfu rusanzwe nk’abandi bantu. Igituro cye n’umukungugu cyari kibitse byari byararinzwe mu bwitonzi bwinshi kugeza icyo gihe. Nk’umwami w’Abisirayeli akaba n’umuhanuzi, Dawidi yari yarahawe icyubahiro n’Imana mu buryo bwihariye. Mu iyerekwa rya gihanuzi, Imana yamweretse imibereho n’umurimo bya Kristo mu gihe kizaza. Dawidi yabonye uko Kristo yari kuzangwa, uko yari kuzacirwa urubanza, akabambwa, agahambwa, akazuka kandi akazamurwa mu ijuru. III 134.1

Dawidi yahamije ko ubugingo bwa Kristo butari guheranwa n’igituro, kandi ko umubiri we utari kubora. Petero yerekanye ko Yesu w’i Nazareti ari we wasohoje ubu buhanuzi. Imana yari yaramuzuye mu bapfuye atabanje kubora, kandi noneho yari ahawe ikuzo mu ijuru risumba ayandi. III 134.2

Kuri uwo munsi utazibagirana, imbaga y’abantu yari igeze icyo gihe yaragiye isuzugura igitekerezo cy’uko Yesu, umuntu ucishije bugufi atyo, ataba ari Uwmwana w’Imana, noneho bemejwe neza iby’uko kuri kandi bamwemera nk’Umukiza wabo. Uwo munsi abantu ibihumbi bitatu biyongereye mu itorero. Intumwa zavuganaga imbaraga y’Umwuka Wera, kandi nta muntu washoboraga guhangara kugisha impaka amagambo yabo. Ubutumwa bwabo bwahamywaga n’ibitangaza bikomeye bakoreshwaga n’uko basukiwe Umwuka w’Imana. N’abigishwa ubwabo batangajwe n’umusaruro wavuye muri uko kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana, kandi batangazwa n’abo bizera bashya baje ari benshi mu gihe gito. Abantu bose baratangaye. Abatari bararetse urwikekwe rwabo n’urwango rwabo baratangaye cyane ku buryo batahangaye kugerageza guhagarika uwo murimo ukomeye bakoresheje amagambo cyangwa urugomo, bityo kurwanya uwo murimo birangirira aho. III 135.1

Amagambo y’abigishwa yonyine yumvikanaga kandi yatsindaga imitima, ntiyari gukuraho urwikekwe rw’Abayuda rwari rwaranze gushira n’igihe hatangwaga ibihamya byinshi bingana bityo. Ariko Umwuka Wera yumvikanishije ayo magambo mu mitima yabo kubw’imbaraga z’Imana. Ayo magambo yari nk’imyambi ityaye y’Ushoborabyose, akabemeza icyaha gikomeye bakoze ubwo bangaga kandi bakabamba Umwami w’icyubahiro. “Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati: “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera.” III 135.2

Petero yabwiye abantu bari aho uko bari baranze Kristo bitewe n’uko bari barayobejwe n’abatambyi n’abakuru. Iyo bakomeza kugisha inama abatambyi n’abakuru kandi bagategereza ko abo batambyi n’abakuru bemera Kristo ngo nabo babone kumwemera, ntibari kuzigera bamwemera na rimwe. Nubwo abo bantu bakomeye bavugaga kandi bakagaragaza ko ari intungane, bari barangamiye icyubahiro, ubutunzi n’ikuzo by’isi. Ntibari kuzigera basanga Yesu ngo abahe umucyo. Yesu yari yaravuze ibihano bikomeye byari kuzagera kuri abo bantu bitewe no kwinangira mu kutizera kwabo nubwo bahabwaga ibihamya bikomeye by’uko Yesu ari Umwana w’Imana. Kuva icyo gihe ugakomeza, imvugo y’abigishwa yari itunganye, yoroheje kandi yumvikana haba mu magambo no njyana haba igihe babaga bavuga ururimi rwabo rwa kavukire cyangwa urw’amahanga. Abo bagabo bacishije bugufi batari barigiye mu mashuri y’abahanuzi, bigishaga ukuri mu buryo butunganye kandi buhanitse ku buryo byatangazaga ababumvaga bose. Bo ubwabo ntibashoboraga kugera ku mpera zose z’isi, ahubwo muri iyo minsi mikuru hari abantu bavuye impande zose z’isi bityo abo bantu bajyana iwabo ukuri bakiriye kandi III 136.1

bakwamamaza muri bene wabo, nuko haboneka abantu benshi biyegurira kuyoboka Kristo. III 137.1

Icyigisho kirebana n’igihe cyacu - Dufite ubu buhamya bw’uburyo itorero rya Gikristo ryatangiye. Ntabwo ubu buhamya ari umugabane w’ingenzi w’amateka yera gusa, ahubwo ni n’icyigisho. Abantu bose bahamya ko bizera Yesu Kristo bakwiriye kuba bategereje, bari maso kandi basenga bahuje umutima. Dukwiriye gukuraho ibidutandukanya byose maze tukareka ubumwe n’urukundo dukundana rukaruta ibintu byose. Ubwo ni bwo amasengesho yacu azashobora kuzamukira hamwe ajya kwa Data wa twese mu ijuru dufite ukwizera kudakebakeba. Ubwo ni bwo tuzategereza gusohora kw’isezerano dufite kwihangana n’ibyiringiro. III 137.2

Igisubizo gishobora kuza cyihuse bitunguranye kandi gifite imbaraga, cyangwa se kikaba cyatinda iminsi runaka cyangwa ibyumweru runaka maze ukwizera kwacu kukageragezwa. Ariko Imana yo izi uburyo ndetse n’igihe cyo gusubiriza amasengesho yacu. Umugabane umwe w’umurimo wacu ni ukomatana n’umuyoboro w’ijuru. Imana izikorera uruhare rwayo mu murimo wayo. Uwasezeranye ni uwo kwizerwa. Ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi kuri twe, ni uguhuza umutima n’inama, tugashyira ku ruhande igomwa n’uburyarya bwose, bityo nk’abantu bicisha bugufi kandi basenga tukaba maso kandi tugategereza. Yesu, Umuvugizi wacu n’Umuyobozi wacu, yiteguye kudukorera ibyo yakoreye abari bari maso kandi basenga kuri wa munsi wa Pentekote. III 137.3