INKURU ITERA IBYIRINGIRO
IGICE CYA 2: IREMA2
Data wa twese n’Umwana batangiye umurimo ukomeye kandi utangaje bari baragambiriye wo kurema isi. Isi yavuye mu biganza by’Umuremyi ari nziza bitangaje. Hariho imisozi n’udusozi n’ibibaya, kandi hagati yabyo hanyuraga inzuzi n’utugezi. Ntabwo isi yari ikibaya kigari cyane, ahubwo mu bibaya habonekagamo udusozi n’imisozi miremire, ariko ntibyari birebire cyane ndetse ngo bibe byari ibiharabuge nk’uko tubibona ubu, ahubwo byari bifite ishusho nziza itunganye. Ibitare birebire kandi byambaye ubusa ntibyarangwaga kuri iyo misozi, ahubwo byari bitwikiriwe n’ubutaka bimeze nk’amagufa y’isi. III 13.1
Amazi yatembaga ahantu henshi. Udusozi, imisozi n’ibibaya bitatse ubwiza byose byari birimbishijwe ibimera n’uburabyo ndetse n’ibiti birebire cyane kandi byiza by’amoko yose, kandi byari binini ari na byiza cyane kuruta ibiti byose tubona ubu. Umwuka wari mwiza, utuma habaho ubuzima bwiza, kandi isi yasaga n’ingoro ya cyami. Abamarayika bitegereje ibyo maze bishimira imirimo myiza kandi itangaje y’Imana. III 13.2
Bamaze kurema isi n’inyamaswa ziyiriho, Data wa twese n’Umwana bashyize mu bikorwa umugambi wabo wari warateguwe mbere y’uko Satani acumura. Uwo mugambi wari uwo kurema umuntu mu ishusho yabo. Bari barafatanyije mu kurema isi n’ikinyabuzima cyose cyari kiyiriho. Nuko noneho Imana iravuga iti: “Tureme umuntu mu ishusho yacu.” III 13.3
Ubwo Adamu yavaga mu biganza by’Umuremyi we, yari afite igihagararo kirekire kizira amakemwa kandi ateye mu buryo bwiza. Yari atunganye kandi ari mwiza rwose. Yari inziramuze. Eva ntiyari muremure nka Adamu. Umutwe wa Eva wageraga hejuru gato y’intugu za Adamu. Eva nawe yari ateye neza kandi ari mwiza bihebuje. III 14.1
Nubwo Imana yari yaremye ibintu byose ari byiza gusa, kandi isi na yo ikaba yariho ibintu byose byajyaga kunezeza Adamu na Eva, ntibyabujije Imana kubagaragariza urukundo rukomeye ibakunda maze ibashyiriraho ubusitani bwihariye. III 14.2
Bagombaga kujya bamara igihe runaka cyo kubaho kwabo bakora umurimo unejeje wo kwita kuri ubwo busitani, bakamara n’ikindi gihe baganira n’abamarayika babasuye, bagatega amatwi amabwiriza babazaniye kandi bakaganira bishimye. Umurimo wabo ntiwari uruhije ahubwo wari unejeje ndetse kuwukora bikabongerera imbaraga. Ubwo busitani bwiza bwagombaga kuba urugo rwabo. III 14.3
Muri ubwo busitani Imana yashyizemo ibiti by’amoko yose by’ingirakamaro kandi byiza. Harimo ibiti biriho imbuto nziza cyane, ibiti bihumura, bifite imbuto zibereye amaso kuzireba kandi ziryoshye. Izo nizo Imana yari yagennye ko ziba ibyokurya by’uwo muryango waziraga inenge. Harimo inzabibu nziza cyane zakuraga zihagaze, zabaga ziremerewe n’imbuto nyinshi ziriho. Wari umurimo unejeje kuri Adamu na Eva gufata amashami y’inzabibu bakayahuza bashaka aho bicara mu gicucu cyayo kandi ayo mashami bakayerekeza aho bashaka ko akurira akahazanira amababi n’imbuto zayo byahumuraga neza. III 14.4
Isi yari itatswe ibimera bitoshye mu gihe amoko atabarika y’indabo zihumura neza zameraga ahakikije Adamu na Eva ari menshi cyane. Ikintu cyose cyari mu mwanya wacyo mu buryo bunogeye amaso. Hagati muri iyo ngobyi harimo igiti cy’ubugingo, kandi cyari cyiza cyane kuruta ibindi biti byose. Imbuto z’icyo giti zari gutuma Adamu na Eva babaho iteka ryose. Ibibabi byacyo byari bifite ububasha bwo gukiza indwara. III 15.1
Adamu na Eva muri Edeni-Muri Edeni, Adamu na Eva bari banezerewe cyane. Imana yabahaye ububasha bwo gutegeka ibintu byose. Intare n’umwana w’intama byakiniraga ahabakikije mu mahoro kandi ntibigire icyo bitwara, cyangwa se bikaryama ku birenge byabo. Inyoni z’amabara yose n’amoko yose zabaga zuzuye mu biti no mu ndabo by’ahari hakikije Adamu na Eva ari na ko indirimbo zazo nziza ziryoheye amatwi zumvikaniraga mu biti zisingiza Umuremyi wazo. III 15.2
Adamu na Eva banezezwaga n’ubwiza bw’urugo rwabo rwa Edeni. Bashimishwaga cyane n’utunyoni duto twaririmbiraga ahabakikije, twabaga dufite amababa arabagirana, tukagaragariza umunezero watwo mu ndirimbo z’agahozo. Adamu na Eva bafatanyaga natwo kuririmba maze bagahanika amajwi yabo mu ndirimbo z’urwunge zuje urukundo, ibisingizo no kuramya Data wa twese n’Umwana we bitewe n’ibihamya bigaragaza urukundo rwe rwari rubagose. Bazirikanaga gahunda no kutabusanya mu byaremwe, ari byo byagaragazaga ubwenge n’ubuhanga butagerwa. III 15.3
Bahoraga bavumbura ubwiza bushya bw’urugo rwabo rwa Edeni, bityo ibyo bikuzuza imitima yabo urukundo rwimbitse kandi bigatuma mu kanwa kabo hasohokamo amagambo yo gushima no kubaha Umuremyi wabo. III 16.1