INKURU ITERA IBYIRINGIRO

4/28

IGICE CYA 3: INTAMBARA3

Hagati mu ngobyi, hafi y’igiti cy’ubugingo, hari igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi. Imana yari yarashyizeho iki giti y’umwihariko kuri Adamu na Eva kugira ngo bagaragaze kumvira, kwizera n’urukundo bayikunda. Uwiteka yategetse ababyeyi bacu ba mbere kutazarya kuri icyo giti, kugira ngo batazapfa. Yababwiye ko bazajya barya uko bashatse ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi uretse igiti kimwe, ariko baramuka bariye kuri icyo giti, byanze bikunze bakazapfa. III 17.1

Igihe Imana yashyiraga Adamu na Eva mu ngobyi nziza cyane, bari bafite ikintu cyose bashoboraga kwifuza cyabahesha umunezero. Ariko Imana mu migambi yayo yuje ubwenge bwose, yahisemo kugerageza ubuyoboke bwabo mbere y’uko bahabwa umutekano uhoraho iteka. Bayisanzuragaho, bakavugana na Yo, kandi Imana ubwayo na Yo ikavugana nabo. Nyamara Imana ntiyigeze ibashyira aho ikibi kitabageraho. Satani yemerewe kubagerageza. Iyo batsinda ikigeragezo, bari kuzaba abatoni b’Imana n’abamarayika bo mu ijuru iteka ryose. III 17.2

Satani yatangajwe n’imibereho mishya yarimo. Umunezero we wari warashize. Yitegereje abamarayika bigeze kwibera mu munezero mwinshi nk’uko na we byigeze kumera, ariko noneho bakaba bari barirukananwe mu ijuru. Hagati yabo harimo amakimbirane, kutumvikana, no gushinjanya mu burakari bwinshi. Mbere yo kwigomeka kwabo, bene ibyo bintu ntibari barigeze babibona mu ijuru. Noneho Satani yabonye ingaruka mbi cyane zo kwigomeka kwe. III 17.3

Iyo bimushobokera kuba yasubira uko yari ari ubwo yari atunganye rwose, ari umunyakuri kandi yumvira, aba yari kuzibukirana ibyishimo ibyo yasabaga bijyanye n’ubutware yashakaga. Nyamara yari yaramaze kuzimira rwose! Ubwigomeke bwe butari bufite ishingiro kandi yakoranye ubushake, bwari bwaramushyize aho adashobora gucungurwa! III 18.1

Ikindi kandi si n’ibyo gusa. Yari yarateye n’abandi kwigomeka kandi nabo bari barazimiranye nawe muri iyo mibereho. Abo ni abamarayika batari barigeze batekereza gushidikanya ku bushake bw’Ijuru cyangwa ngo bange kumvira amategeko y’Imana kugeza ubwo Satani yashyiraga kwigomeka mu bitekerezo byabo. Ubu noneho abo bamarayika bari bari mu muvurungano uturutse ku kubura ibyo bari biringiye. Aho kugira ibyiza by’agahebuzo, bari bari guhura n’ingaruka zibabaje zo gusuzugura no gukerensa amategeko y’Imana. III 18.2

Satani atekereza ku bikorwa bye - Ubwo Satani yitegerezaga ibyo yakoze, yahinze umushyitsi. Ubwo yari yigunze ari wenyine, yatekereje ku hashize he, igihe yarimo ndetse n’imigambi ye y’ahazaza. Mu bwigomeke bwe, nta mpamvu n’imwe yari afite yamuteye gukora ibyo yakoze, kandi ntiyari yaririmbuye ubwe wenyine gusa, ahubwo yari yararimbuye n’ingabo nyinshi z’abamarayika bagombaga kuba bacyibereye mu munezero mu ijuru iyo baba barakomeje kuba indahemuka. Itegeko ry’Imana ryagombaga guca iteka, ariko ntiryashoboraga kubabarira. III 18.3

Uku guhinduka gukomeye k’umwanya yarimo ntikwari kwarongereye urukundo yakundaga Imana cyangwa amategeko yayo meza kandi atunganye. Ubwo Satani yasobanukirwaga byuzuye ko nta bundi buryo bushoboka bwatuma asubizwa mu mwanya yarimo imbere y’Imana, yahishuye umugambi we mubisha afite urwango rukaze n’umwuka w’ubugome bukomeye. III 19.1

Imana yari izi ko ubwigomeke bwihandagaje butyo butazabaho ntacyo bukoze. Satani yagombaga guhimba inzira yakoresha kugira ngo abuze amahoro abamarayika bo mu ijuru kandi yerekane uko yanga ubutegetsi bw’Imana. Kubera ko atari yemerewe kwinjira mu marembo y’ijuru, yagombaga gutegerereza ku marembo kugira ngo igihe abamarayika basohotse n’igihe bagarutse mu ijuru ajye abatera ubwoba kandi agerageze kubagisha impaka. Yagombaga kandi gushaka uko yarimbura umunezero wa Adamu na Eva. Yagombaga gukoresha umuhati we wose kugira ngo atere Adamu na Eva kwigomeka kuko yari azi ko ibyo byari guteza agahinda mu ijuru. III 19.2

Umugambi mubisha wo kurwanya umuryango w’inyokomuntu - Satani yabwiye abambari be iby’imigambi ye yo gukura ku Mana Adamu na mugenzi we Eva. Yavugaga ko nashobora kubagusha mu kutumvira mu buryo ubwo ari bwo bwose, Imana yari kubateganyiriza uburyo bwakoreshwa kugira ngo bababarirwe, bityo Satani ubwe n’abamarayika bose bacumuye nabo bagashobora kubona uko basaba kugira umugabane ku mbabazi z’Imana. III 19.3

Igihe ibyo bitari kugerwaho, bari kwifatanya na Adamu na Eva kubera ko bari barishe itegeko ry’Imana. Ubwo nabo bagombaga kugerwaho n’umujinya w’Imana kimwe na Satani n’abamarayika be. Uku kwica itegeko ry’Imana, kwari gushyira Adamu na Eva na bo mu ruhande rw’abigometse kimwe na Satani n’abamarayika be. Ubwo rero bari kwifatanya na Adamu na Eva, bakigarurirra Edeni, bakayigira urugo rwabo. Kandi iyo biza gushoboka ko Adamu na Eva bagera ku giti cy’ubugingo kiri hagati mu ngobyi ya Edeni, imbaraga zabo n’ibitekerezo byabo byari guhwana n’iby’abamarayika bera, bityo n’Imana ubwayo ntiyashoboraga kubirukana. III 20.1

Adamu na Eva baraburiwe - Imana yahurije abamarayika hamwe kugira ngo hafatwe umwanzuro wo gukumira ikibi cyari kigiye kubaho. Mu nama yo mu ijuru, hafashwe icyemezo cy’uko abamarayika bajya gusura Edeni kandi bakaburira Adamu ko ari mu kaga gakomoka ku mwanzi. III 20.2

Abamarayika babwiye Adamu na Eva amateka ababaje y’uburyo Satani yigometse kandi agacumura. Babamenyesheje neza ko igiti cy’ubwenge cyashyizwe mu ngobyi ya Edeni nk’uburyo bahawe kugira ngo bagaragaze kumvira Imana kwabo n’urukundo bayikunda. Abarayaika bera bagumanaga imibereho yabo yo ku rwego rwo hejuru kandi yuzuye umunezero kubwo kumvira gusa, bityo na Adamu na Eva ni uko byari bimeze. Bagombaga kumvira amategeko y’Imana maze bakagira umunezero, cyangwa se bagasuzugura bityo bagatakaza umwanya wo ku rwego rwo hejuru bari bafite maze bakinjira mu bwihebe butarangwamo ibyiringiro na bike. III 20.3

Abamarayika babwiye Adamu na Eva ko umumarayika wari ufite ikuzo riheranije kandi wari wegereye Kristo mu cyubahiro, yanze kumvira amategeko Imana yari yarashyizeho ngo agenge abo mu ijuru. Bababwiye ko ubu bwigomeke bwari bwarateje intambara mu ijuru yaje gutuma abari bigometse birukanwa, kandi umumarayika wese wari wifatanyije n’uwo muyobozi w’ubwigomeke mu guhinyura ubutware bwa Yehova ukomeye, bene uwo mumarayika na we yari yaraciwe mu ijuru. Ubwo noneho uwo mumarayika waguye yari umwanzi w’ibintu byose Imana n’Umwana wabo bakunda. III 21.1

Abamarayika babwiye Adamu na Eva ko Satani afite umugambi wo kubagirira nabi, kandi bababwira ko ari ngombwa ko baba maso, kuko bashoboraga guhura n’uwo mwanzi wacumuye. Nubwo byari bimeze bityo ntiyashoboraga kubagirira nabi igihe cyose bumviraga amategeko y’Imana bitewe n’uko, igihe byari kuba ngombwa, umumarayika uwo ari we wese wo mu ijuru yari kuza kubatabara aho kugira ngo areke Satani abagirire nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ariko igihe bari gusuzugura itegeko ry’Imana, ubwo ni bwo Satani yari kugira imbaraga yo kubabuza amahoro, akabatera guhangayika kandi kuva ubwo akababuza amahwemo. Igihe bajyaga gukomeza gushikama bagatsinda ibitero bya mbere by’ibibi Satani yari kubagabaho, bari kuba amahoro rwose kimwe n’abamarayika bo mu ijuru. III 21.2

Ariko igihe bari kumvira umushukanyi, ya Mana itararokoye abamarayika bishyize hejuru nabo ntiyari kubarokora ngo ibareke. Bagombaga kugerwaho n’igihano cyo gucumura kwabo kuko amategeko y’Imana yera nk’uko nayo ubwayo yera, kandi Imana yasabaga abo mu ijuru bose ndetse n’abo mu isi ko bayumvira n’umutima wabo wose. III 22.1

Abamarayika baburiye Eva ko mu byo yagombaga gukora mu ngobyi ya Edeni atagombaga gutandukana n’umugabo we, bitewe n’uko yashoboraga guhura n’uwo mwanzi wacumuye. Igihe bari gutandukana bombi, bari kuba mu kaga gakomeye cyane kuruta uko bari kwigumanira. III 22.2

Adamu na Eva bahamirije abamarayika ko batazigera bareka kumvira itegeko ry’Imana ryumvikana neza. Ibiramambu, gukora ibijyanye n’ubushake bw’Imana ni byo byari umunezero wabo uhebuje. III 22.3