INKURU ITERA IBYIRINGIRO
IGICE CYA 1: UBWIGOMEKE1
Mbere y’uko yigomeka, Lusiferi yahoze ari umumarayika w’umunyacyubahiro mu ijuru. Yari akurikiye Umwana w’Imana mu cyubahiro. Mu maso he, kimwe n’ah’abandi bamarayika, hari hakeye kandi hagaragara umunezero. Uruhanga rwe rwari rukenkemuye kandi rugaragaza ubwenge buhambaye. Yari afite igihagararo gitunganye; yitwaraga neza kandi asa n’inyamibwa. Umucyo udasanzwe warasaga uturutse mu maso he maze ukamurikira cyane ahamukikije ndetse ukarabagirana kurusha uwabaga ukukije abandi bamarayika. Nyamara Kristo, Umwana w’Imana, yasumbaga imbaga yose y’abamarayika. Ni We wahoranye na Data wa twese mbere y’uko abamarayika baremwa. Lusiferi yagiriye Yesu ishyari, maze buhoro buhoro yiha ubutware bwari ubwa Kristo wenyine. III 5.1
Abamarayika bemeraga kandi bari bazi ko Kristo ari we mutware w’ijuru, kandi ubushobozi n’ubutware bye byari bihwanye n’iby’Imana ubwayo. Lusiferi yibwiye ko ari umutoni mu ijuru mu bandi bamarayika. Imana yari yaramuhaye umwanya wo hejuru, nyamara ibi ntibyamuteye gushimira no gusingiza Umuremyi we. Yifuzaga kujya mu mwanya usumba iyindi, umwanya w’Imana ubwayo. Yihaye ikuzo kubw’umwanya wo hejuru yari afite. Yari azi ko abamarayika bamwubaha. Yari afite umugambi udasanzwe yashakaga gusohoza. Yari yarabaye hafi y’Umuremyi uhebuje, kandi imyambi itagerwa y’umucyo urabagirana wabaga ugose Imana ihoraho wari waramurasiye ubwe. Yatekereje uko abamarayika bajya bumvira itegeko rye batazuyaje kandi bishimye. Mbese imyambaro ye ntiyarabagiranaga umucyo kandi ari myiza bihebuje? Lusiferi yibajije impamvu Kristo yahabwa icyubahiro bene ako kageni kumurusha. III 5.2
Yahise ava imbere y’ubwiza bwa Data wa twese. Yagiye atanyuzwe kandi yuzuye igomwa yari afitiye Yesu Kristo. Lusiferi yahishe umugambi nyakuri yari afite maze akoranya abamarayika baramukikiza. Yababwiye igitekerezo cye cyamurangaga uko ari. Yitwaye nk’uwari warenganyijwe, avuga uburyo Imana yamwirengagije igatonesha Yesu. Lusiferi yabwiye abamarayika ko kuva ubwo umudendezo wose usesuye bari basanganwe urangiye. Kuko niba nta muyobozi bari bahawe ngo abayobore, ni nde nyuma yaho bari kuzajya bumvira bakamwubaha nk’abaretwa? III 6.1
Yababwiye ko yabahamagaye kugira ngo abahamirize ko atazongera na rimwe kwemera no kuyoboka uko kwigarurira uburenganzira bwe ndetse n’ubwabo; ko atazongera na rimwe guca bugufi ngo apfukamire Kristo. Yavuze ko ahubwo yihaye icyubahiro Imana yagombye kuba yamuhaye, kandi ko azaba umutware w’abazemera kumuyoboka bose kandi bakumvira ijwi rye. III 6.2
Habayeho kutumvikana gukomeye hagati y’abamarayika. Lusiferi n’abari bamuyobotse bageragezaga kuvugurura ubutegetsi bw’Imana. Bigometse ku butware bw’Umwana w’Imana. III 6.3
Abamarayika bari indahemuka kandi ari abanyakuri bagerageje guhendahenda uyu mumarayika ukomeye kandi wari wigometse kugira ngo yisubireho maze yumvire ubushake bw’Umuremyi we. Bagaragaje neza rwose ko Kristo ari Umwana w’Imana, ko yabanaga na Yo na mbere y’uko abamarayika baremwa. Kristo yahoze iteka ahagarara iburyo bw’Imana. Ubutware bwe burangwamo kwiyoroshya n’urukundo, ntibwari bwarigeze bugirwaho ikibazo, kandi nta mategeko yari yarigeze atanga atari ayazaniraga ibyishimo ingabo zo mu ijuru igihe zabaga ziyakurikije. III 7.1
Basobanuye binginga bavuga ko icyubahiro cyihariye Kristo afite kidafite icyo kigabanya ku cyubahiro Lusiferi yari yarahawe. Abamarayika bararize. III 7.2
N’umwete wose, bagerageje kumwumvisha ko areka umugambi we mubisha maze akumvira Umuremyi wabo. Bagaragaje ko kugeza icyo gihe ibintu byose byari byarabaye amahoro kandi ntihabe kubusanya. None se impamvu yashoboraga kuba intandaro y’iryo jwi ryo kwirema ibice no kwigomeka yari kuba iyihe? III 7.3
Lusiferi yanze kumva ibyo abwirwa maze ava imbere y’abamarayika b’indahemuka kandi b’abanyakuri, ababwira ko ari abaretwa. Abo bamarayika b’indahemuka ku Mana kandi b’abanyakuri bahagaze bumiwe ubwo babonaga Lusiferi akomeje umurego we wo gukomeza kwenyenyeza umuriro w’ubwigomeke. Lusiferi yabasezeraniye ubutegetsi bushya kandi bwiza kuruta ubwo bari basanganwe, ubutegetsi bwari kurangwamo umudendezo wuzuye. Umubare munini w’abamarayika wagaragaje ko ushaka kumwemera ngo ababere umuyobozi n’umugaba wabo. Ubwo Lusiferi yabonaga ko umuhati we ugeze ku ntsinzi, yicinye icyara yibwira ko bidatinze abamarayika bose baraba bagiye ku rihande rwe, kandi ko ubwe azareshya n’Imana ubwayo. Yibwiye ko igihe yari kuba ategeka ingabo zose zo mu ijuru, bose bari kumvira ijwi ry’ubutware bwe. III 7.4
Abamarayika b’indahemuka bongeye kumuburira, bamubwira ko nakomeza kwinangira nta kabuza ingaruka zizakurikiraho. Uwashoboraga kurema abamarayika yashoboraga gukuraho ubutware bose bari kuba bihaye akoresheje imbaraga ze kandi akaba yafata umwanzuro wo guhana ukwihandagaza kwabo n’ubwigomeke bwabo bukomeye. Biratangaje gutekereza ko umumarayika yakwigomeka ku mategeko y’Imana, kandi ayo mategeko yera nk’Imana ubwayo! Baburiye abamarayika bigometse babasaba kwima amatwi ibitekero bya Lusiferi byarimo ubushukanyi, kandi na we bamugira inama ndetse n’abandi bose yashoye mu bwigomeke, babasaba ko basanga Imana maze bakayaturira ko bakoze ikosa ryo kuba bakiriye igitekerezo cyo gushidikanya ku butware bwayo. III 8.1
Benshi mu bambari ba Lusiferi bashakaga gukurikiza inama y’abamarayika b’indahemuka maze bakihana kutanyurwa kwabo bityo bakongera kwakirwa bakagirirwa icyizere na Data wa twese n’Umwana we. Umugome ukomeye yavuze ko amenyereye amategeko y’Imana, kandi ko niyemera kuyoboka akumvira nk’umuretwa, azakwa icyubahiro cye. Ntiyari kuzongera guhabwa umwanya we ukomeye. Lusiferi yababwiye ko we ubwe ndetse na bo ubwabo bageze kure aho badashobora guhindukira, bityo ko azirengera ingaruka zabyo kubera ko atazongera na rimwe kwicisha bugufi aramya Umwana w’Imana. Yababwiye ko Imana itazabababarira, bityo ko bakwiriye gushimangira umudendezo wabo maze bakoresheje ingufu bagafata umwanya n’ubutware batahawe ku neza. Muri ubu buryo Lusiferi, wari “umutwaramucyo”, wari usangiye ubwiza n’Imana kandi wahagararaga hafi y’intebe yayo y’ubwami, yaje guhinduka “umwanzi” Satani bitewe no gucumura kwe. III 8.2
Abamarayika b’indahemuka barihuse basanga Umwana w’Imana maze bamubwira ibyari biri kuba mu bamarayika. Basanze Data wa twese ari kumwe n’Umwana we bajya inama, bareba uburyo bakuraho burundu ubutware Satani yari yihaye kandi ibyo bakabikora kubw’ineza y’abamarayika b’indahemuka. Imana ikomeye yashoboraga kuba yarahise yirukana uyu mushukanyi ukomeye mu ijuru, ariko uwo si wo wari umugambi wayo. Yahaye abigometse amahirwe angana yo kugerageza imbaraga n’ubushobozi bwabo bakabigeragereza ku Mwana wayo n’abamarayika bamuyoboka. III 9.1
Muri uru rugamba umumarayika wese yagombaga guhitamo uruhande ajyamo, kugira ngo bose birebere. Kwemerera umumarayika wese wifatanyije na Satani mu kwigomeka ko yakomeza kuba mu ijuru ntibyari kuba amahoro. Bari bamaze kwiga isomo ryo kwigomeka ku mategeko y’Imana adahinduka, kandi ibyo ntibibonerwa umuti. Iyo Imana ikoresha imbaraga zayo ngo ihane uwo mwigomeke ruharwa, abamarayika batishimye ntibajyaga kugaragara. Bityo Imana yafashe indi gahunda kubera ko yashakaga guhishurira neza abo mu ijuru bose ubutabera bwayo. III 9.2
Intambara mu ijuru - Kwigomeka ku butegetsi bw’Imana byari ubugome bukomeye. Ijuru ryose ryasaga n’iryavurunganye. Abamarayika bose bashyizwe mu matsinda, kandi buri mutwe ukagira umumarayika uwuyobora. Satani yari yashoje urugamba rwo kurwanya amategeko y’Imana kuko yashakaga kwishyira hejuru ntiyemere kuyoboka ubutware bw’Umwana w’Imana we Mugaba ukomeye w’ingabo zo mu ijuru. III 10.1
Abamarayika bose bo mu ijuru barahamagawe ngo baze imbere y’Imana. Satani yavugiye ku mugaragaro ko atanyuzwe n’uko Kristo yubahirwa imbere ye. Yarahagaze maze avuga yeruye ko akwiriye kuringanira n’Imana. Abamarayika beza barijijwe no kumva amagambo ya Satani no kwibona kwe kuzuye agasuzuguro. Imana yatangaje ko abigomeke badashobora na gato kuguma mu ijuru. Bari barabayeho mu munezero wuje ikuzo bitewe no kumvira amategeko Imana yari yaratanze ngo agenge gahunda y’abo mu ijuru. Ariko nta cyanzu cyo gukiriramo cyari cyarateganyirijwe abari guhangara kwica amategeko yayo. III 10.2
Satani yakomeje kwihagararaho mu bwigomeke bwe, akagaragaza uko yanga amategeko y’Umuremyi we. Yavuze ko abamarayika badakeneye amategeko, ko ahubwo bakwiriye kurekerwa umudendezo wo gukurikiza ubushake bwabo kuko bwari kubayobora iteka mu nzira itunganye. Yavuze ko amategeko akumira umudendezo wabo, kandi ko gukuraho amategeko byari intego imwe ikomeye yatumye afata icyemezo cyo kwigomeka. III 11.1
Umunezero w’abamarayika wari ushingiye mu kumvira amategeko y’Imana badakebakeba. Buri wese yari afite umurimo wihariye ashinzwe, kandi kugeza ubwo Satani yigomekaga, mu ijuru hari harabaye gahunda izira amakemwa no gukora mu buryo butarangwamo kubusanya. III 11.2
Nuko mu ijuru haba intambara. Umwana w’Imana, Igikomangoma cy’ijuru n’abamarayika bamwumvira bajya ku rugamba kurwana n’umwigomeke ruharwa n’abambari be. Umwana w’Imana n’abamarayika b’indahemuka kandi b’abanyakuri baranesha, maze Satani n’abambari be birukanwa mu ijuru. Abamarayika bose basigaye, bemeye kandi banyurwa n’ubutabera bw’Imana. Nta gatotsi na gato ko kwigomeka kasigaye mu ijuru. Ibintu byose mu ijuru byongeye kuba amahoro kandi ntiharangwa kubusanya ukundi nk’uko byari mbere yo kwigomeka. Abamarayika mu ijuru bababajwe n’iherezo ry’abahoze ari bagenzi babo bibanira mu munezero no gutuza. Ijuru ryose ryashenguwe no kuzimira kwabo. III 11.3
Data wa twese yavuganye n’Umwana we ibyerekeye guhita bashyira mu bikorwa umugambi wabo wo kurema abantu bo gutura ku isi. Imana yagombaga kubaha igihe cyo kugerageza ubuyoboke byabo no kumvira kwabo mbere y’uko bahabwa umutekano uzahoraho iteka. Bagombaga kugira ibyiza byose biva ku Mana. Bagombaga kuganira n’abamarayika, kandi abamarayika nabo bakavugana nabo. Imana ntiyabonye ko ari byiza ko yabashyira aho imbaraga zo kutumvira zitagera. III 12.1