INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 41: INYAMA
Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere ibyokurya yagambiriye ko abantu bakwiriye kurya. Kwica ubugingo bw’ikintu cyose cyaremwe byari binyuranye n’inama yayo. Nta rupfu rwagombaga kuba muri Edeni. Imbuto z’ibiti byo mu murima ni byo byari ibyokurya byo kumara inzara y’umuntu. Imana ntiyemereye umuntu kurya inyama kugeza igihe umwuzure wari umaze gushira. Ikintu cyose cyabashaga kubeshaho umuntu cyari cyararimbuwe, ni cyo cyatumye Uwiteka, kuko byari bikwiriye, yemerera Nowa kurya ku nyamaswa zitazira yari yarajyanye mu nkuge. Ariko inyama ntizari ibyokurya by’umuntu birushije ibindi gutunga umubiri. IZI2 166.1
Nyuma y’umwuzure abantu bariye inyama cyane. Imana yabonye yuko inzira z’umuntu zononekaye, kandi yuko yihaye kwishyira hejuru y’Umuremyi we afite ubwibone, kandi yikurikiriye ibyo umutima we ushaka. Nuko yemerera abo bantu baramaga kurira inyama z’inyamaswa gutubya kubaho kwabo kurangwamo ibyaha. Ntibyateye kabiri umwuzure umaze gushira, ingano y’abantu n’imyaka yabo bitangira kugabanuka vuba! 1 IZI2 166.2
Uwiteka ajya gutoranyiriza umuntu ibyokurya muri Edeni, yamweretse ibyokurya birushije ibindi byose kuba byiza; igihe yabitoranyirizaga Abisirayeli yigishije icyo cyigisho. Muri bo ni ho yashatse guhera abo mu isi umugisha no kubigisha. Yabahaye ibyokurya birushije ibindi kuba byiza byaringanyirijwe uwo mugambi. Ntibyari inyama, ahubwo byari manu, “umutsima wo mu ijuru. “Bahawe inyama ku bwo kutanyurwa no kwivovota bitewe n’inkono z’inyama zo mu Misiri, kandi izo nyama zari iz’igihe gito gusa. Kuzirya byateye abantu ibihumbi byinshi kurwara no gupfa. Nyamara itegeko ryo kurya ibindi bitari inyama ntabwo ryigeze ryemerwa bivuye ku mutima. Ryakomeje kuba intandaro yo kutanyurwa no kwivovota, babikorera ku mugaragaro cyangwa mu rwihisho, nyamara ntiryagizwe iry’iteka. IZI2 166.3
Igihe Abisirayeli bari bamaze gutura i Kanani, bemerewe kurya inyama z’inyamaswa, ariko bagombaga kwirinda icyabazanira ingaruka mbi. Babujijwe kurya ingurube, n’izindi nyamaswa n’inyoni n’ifi byanduye. Ku nyamaswa bemerewe kurya, babujijwe rwose kurya urugimbu n’amaraso. IZI2 167.1
Izo nyamaswa kandi zagombaga kuribwa zifite amagara mazima gusa. Inyamaswa yatanyaguwe, n’iyipfushije, cyangwa itavanywemo amaraso neza, ntizagombaga kuribwa. IZI2 167.2
Abisirayeli, kubwo kureka inama Imana yabahaye yerekeye ku byokurya, bigomwe byinshi cyane. Bifuje inyama, maze basarura ingaruka yabyo. Ntibarakagera ku gitekerezo gishyitse cy’imico y’Imana cyangwa ngo basohoze umugambi wayo. Uwiteka “yabahaye icyo bamusabye, ariko imitima yabo iyishyiramo konda.” (Zaburi 106:15). Bahaye agaciro iby’isi babirutisha iby’umwuka, maze ibyera bifite agaciro gakomeye yabifurizaga ntibabigeraho. IZI2 167.3
Abarya inyama baba barya ibyokurya by’impeke n’imboga bishaje; kuko ibyo bintu ari byo bitunga inyamaswa bikayikuza. Ubugingo bwari mu byokurya by’impeke no mu mboga bijya mu cyabiriye. Natwe tukabibona turiye inyama z’inyamaswa. Mbega uburyo byarushaho kuba byiza tubyironkeye ubwacu, tubiboneshejwe no kurya ibyokurya Imana yaduhereye kurya! 2 IZI2 167.4