INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

117/130

Gutegeka irari n'iruba

Igishuko kimwe cyo mu bishuko bikomeye kuruta ibindi byose bigerageza umuntu ni irari. Umutima n’umubiri bifitanye ubwiru n’isano itangaje. Birakorerana. Gutunga umubiri ukagira ubuzima buzira umuze, kugira ngo ukuze imbaraga zawo, kugira ngo umugabane wose ukoreshwa n’ingingo ubashe gufatanya n’undi gukora ni byo bikwiriye kuba icyigisho cya mbere cyo mu mibereho yacu IZI2 164.2

Kwirengagiza umubiri ni ko kwirengagiza umutima. Ntibi-shoboka ko abana b’Imana bayihimbaza bafite imibiri irwaragura cyangwa ubwenge budakura. Kunezeza irari ry’inda mu buryo bwica ubuzima byangiza ubwenge. Abakora ibyo kutirinda, ari mu kurya cyangwa mu kunywa, bapfusha imbaraga yabo y’umubiri ubusa kandi bagatera imbaraga y’ubwenge kugira intege nke. Bazagerwaho n’ingaruka yo kugomera amategeko y’umubiri. 27 IZI2 164.3

Abenshi bananirwa gukoresha umutima n’umubiri bitewe no kurya cyane no kunezeza irari ryo kwifuza. Iruba rya kinyamaswa rigira imbaraga mu gihe kamere y’ubwenge n’iy’umwuka bifite intege nke. Igihe tuzahagarara tuzengurutse intebe y’ubwami yera, raporo y’imibereho ya benshi izerekana iki? Bazabona ibyo baba barakoze iyo batangiza imbaraga bahawe n’Imana. Bazasobanukirwa n’ubwenge bwinshi baba barabonye iyo baha Imana imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge yabahaye. Mu gihe bazaba batakishwa n’umubabaro bazifuza kuba bakongera kubaho. 28 IZI2 164.4

Umukristo nyakuri wese azajya ategeka irari n’iruba bye. Ntiyabasha kuba umunyakuri keretse abatuwe ku bubata n’ubuhake bw’irari, akaba umugaragu wumvira wa Kristo. Gutegekwa n’irari ry’inda n’iruba ni byo bituma ukuri kutagira icyo kumarira umutima. 29 IZI2 165.1

Iherezo rikomeye ryo kwihangana Yesu yihanganiye mu butayu atarya ryari iryo kutwigisha akamaro ko kwiyanga no kwirinda. Uyu murimo ukwiriye gutangirira ku meza yacu maze ugakomeza mu mibereho yacu yose. Umucunguzi w’isi yavanywe mu ijuru no gufasha umuntu mu ntege nke ze, kugira ngo mu mbaraga Yesu yamuzaniye, abashe kunesha irari n’iruba, kandi ngo abashe kuba umuneshi mu bintu byose. 30 IZI2 165.2