INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

119/130

Inkomoko y’umuze no kurwara

Ntabwo inyama zigeze ziba ibyokurya biruta ibindi; noneho kuzirya ni bibi incuro ebyiri, kuko indwara zo mu nyamaswa ziyongera vuba. Iyaba akenshi babashaga kubona izo nyamaswa zikiri nzima maze bakamenya uko inyama barya zimeze, baziretse bakazizinukwa. Abantu bahora barya inyama zuzuwemo n’igituntu n’udusimba tw’ikimungu (kanseri). Igituntu, ikimungu, n’izindi ndwara zica, uko ni ko zandura. 3 IZI2 167.5

Kurya inyama byongera kwandura indwara incuro cumi. 4 Inyamaswa zifite indwara kandi iyo turiye inyama zazo, tuba twishyize imbuto z’indwara mu mubiri no mu maraso. Hanyuma twajya ahantu haba ubuganga, tukazirwara: ubundi kandi iyo tugiye aho indwara y’icyorezo cyangwa izindi ndwara zandura zateye, umubiri ntubasha kurwanya iyo ndwara. IZI2 167.6

Nkurikije umucyo Imana yampaye, gukwira kw’ikimungu (kanseri) n’ibibyimba biterwa cyane cyane no kurya inyama z’intumbyi. 5 IZI2 168.1

Ahantu henshi ifi zanduzwa cyane cyane n’imyanda zirya, ikaba ari yo mpamvu itera abantu indwara. Ibyo biba cyane cyane aho ifi zihurira n’imyanda iva mu mijyi minini. Ifi zirya ibiba mu miyoboro y’amazi zishobora kujya kure aho amazi ari maze zikarobwa ahari amazi aboneye kandi meza. Nuko zaribwa zigatera indwara n’urupfu abantu batibwiraga kubona. IZI2 168.2

Ingaruka zo kurya inyama ntibishoboka ko ziherako zimenyekana: ariko ibyo si byo bihamya yuko ntacyo zitwara. Abantu bake ni bo bashobora kwemezwa yuko inyama bariye ari zo zaroze amariso yabo maze zikabatera uko kubabara. Abenshi bapfa bazize indwara zitewe no kurya inyama, ariko iyo mpamvu ntibashe kuzirikanwa na bo cyangwa n’abandi. 6 IZI2 168.3