INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

91/130

Mubigishe kubaha n'ikinyabupfura

Imana yategetse ko hakwiriye kubahwa cyane cyane abasaza. Iravuga iti: “Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, Biboneshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.” Imigani 16:31. IZI2 128.3

Bivuga iby’intambara zarwanywe, no kunesha kwabayeho; iby’imitwaro yahetswe, n’ibishuko byarwanyijwe. Bivuga iby’ibirenge birushye bigeze hafi yo kuruhuka, n’iby’imyanya yenda kubamo ubusa vuba. Mujye mufasha abana gutekereza ibyo, bazorohesha inzira y’abasaza ubupfura no kubaha, kandi bazazana ubuntu n’ubwiza mu mibereho yabo ya gisore nibita kuri iri tegeko ngo: “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza.” Abalewi 19:32. 37 IZI2 128.4

Ikinyabupfura ni impano imwe mu mpano z’Umwuka, kandi gikwiriye kugirwa na bose. Gifite imbaraga zo koroshya kamere itari kubura kuba inkazi n’inkamba, kitahabaye. Abavuga yuko ari abayoboke ba Kristo, kandi bakaba ari inkazi, bagira nabi, basuzugura, ntibigiye kuri Yesu. Ukuri kwabo ntikwaba gushidikanywa, gutungana kwabo ntikwaba gufite amakemwa; ariko ukuri no gutungana ntibizahongerera ubuze ineza n’ikinyabupfura. 38 IZI2 129.1