INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ababyeyi bakeneye kuyoborwa n’Imana biruseho
Ntimwakwirengagiza kwigisha abana banyu neza ngo muzabure guhanwa. Ingeso zabo zidashyitse zigaragaza gukiranirwa kwanyu. Ibibi mwemera ko bikorwa bidahanwe, ingeso za gipagani, imigenzereze ibabaza, agasuzuguro no kutumvira, ingeso z’ubunebwe n’ubupfayongo bizakoza isoni amazina yanyu kandi zibasharirire mu mibereho yanyu. Umugabane munini w’imimerere y’abana banyu iri mu maboko yanyu. Nimunanirwa ishingano yanyu, muzaba mubashyize mu ruhande rw’umwanzi maze abakoreshe umurimo wo kurimbura abandi, ubundi kandi nimubigisha mu buryo bukiranutse, mukababera icyitegererezo cyo kubaha Imana mu mibereho yanyu, mushobora kubayobora aho Kristo ari kandi nabo bakareshya abandi, maze abenshi bagakizwa ku bwanyu. 31 IZI2 126.5
Imana ishaka yuko tworohera abana bacu. Tujya twibagirwa yuko abana batamaze imyaka myinshi biga nk’iyo ababaruta bamaze. Mu gihe abana badakoze ibihwanye n’ibyo dutekereza mu buryo bwose, rimwe na rimwe dutekereza yuko bakwiriye gukangarwa. Ariko ibyo si byo bizabatunganya. Bishyire Umukiza, maze ubimubwire byose, maze wizere yuko umugisha we uzabagumaho. 32 IZI2 127.1
Abana bakwiriye kwigishwa kubaha igihe cyo gusenga. Ab’urugo bose batarava imuhira ngo bajye gukora, bakwiriye guteranyirizwa hamwe, maze se cyangwa nyina, niba se atahari, akabahendahendera Imana ashyizeho umwete kugira ngo ibarinde muri uwo munsi. Muze mwieishije bugufi mufite imitima yuzuye ubugwaneza kandi muzi ibishuko n’akaga biri imbere yanyu n’abana banyu; kwizera kubatere kubateranyiriza ku gicaniro, mubahendahendere Uwiteka kubarinda. Abamarayika bakorera abantu bazarinda abana banyu beguriwe Imana. Ni inshingano y’ababyeyi b’Abakristo kubaka uruzitiro rwo kuzitira abana babo mu gitondo na nimugoroba, barwubakisha amasengesho y’umwete no kwizera kudacogora. Bakwiriye kubigisha bihanganye, bakabigisha kugira imibereho yo kunezeza Imana bafite ubugwaneza kandi badacogora. 33 IZI2 127.2
Mujye mwigisha abana banyu yuko ari amahirwe yabo yo guhora babatizwa n’Umwuka Wera buri munsi. Nimureke Kristo azasange mwaramubereye ukuboko gufasha gusohoza imigambi ye. Amasengesho azababashisha kugira imibereho ituma umurimo mukorera abana banyu utungana rwose. 34 IZI2 127.3
Imbaraga y’amasengesho y’umutegarugori ntiyabona uko ivugwa. Umutegarugori upfukamye iruhande rw’umuhungu we n’umukobwa we abitewe no guhindagurika ko mu bwana n’akaga ko mu busore, ntazamenya imbaraga y’amasengesho yasabiye imibereho y’abana be kugeza ku munsi w’urubanza. Niba kwizera kumufatanyije n’Umwana w’Imana, ukuboko kw’ineza kwa nyina kubasha gufata umuhungu we kukamukura mu mbaraga y’ibishuko. Kubasha kubuza umukobwa we kwishimira icyaha. Igihe irari rirwanira kuba ari ryo ritegeka, imbaraga y’urukundo no gutesha, n’umwete, n’imico myiza itadebuka ya nyina bishobora kwerekeza umutima ku ruhande rw’ukuri. 35 IZI2 128.1
Numara gukorera abana bawe inshingano zawe ubikiranutsemo, ubashyire Imana maze uyisabe kugufasha. Uyibwire yuko wakoze umugabane wawe, maze usabe Imana gukora uwayo mugabane, uwo utabasha gukora. Uyisabe koroshya ingeso zabo, ibagire abagwaneza n’imfura ibikoresheje Umwuka Wera. Izakumva usenga. Izakunda gusubiza amasengesho yawe. Yagutegekesheje Ijambo ryayo kujya “uhana abana bawe, ariko atari ukubatakisha” kandi Ijambo ryayo rikwiriye kumvirwa muri ibyo. 36 IZI2 128.2