INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 37: UBWENGE BWA GIKRISTO
Turiho dusatira iherezo ry’isi vuba cyane, kandi ni ikintu cy’ingenzi ko tumenya akamaro k’ubwenge bwigishirizwa mu mashuri yacu ko bukwiriye gutandukana n’ubwigirwa mu mashuri yo mu isi. 1 IZI2 130.1
Ibitekerezo byacu ku by’ubwenge ni bikeya cyane kandi ni bigufi cyane. Hakenwe ubwenge buruseho, n’umugambi urushijeho gukomera. Ubwenge nyakuri bufite icyo busobanuye kiruta gusoma ibyigisho mu mashuri. Busobanura kwitegura kuruse uk’ubu bugingo buriho ubu. Bukwiriye gukoresha impagarike yose, kandi bugakoresha igihe cyose cyo kubaho gishobokeye umuntu. Ni ugufatanyiriza hamwe kw'imbaraga y’umubiri, n’iy’ubwenge n’iy’iby’umwuka. Buringanyiriza umwigisha kwishimira umurimo akorera muri iyi si. n’umunezero uruseho w’umurimo urushijeho kuba mugari mu isi izaza. 2 IZI2 130.2
Mu buryo bwumvikana rwose, umurimo w’uburezi n’umurimo wo gucungura ni umwe; kuko mu burezi no mu gueungura, “nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo. “ 3 IZI2 130.3
Kugarura umuntu ngo ashyire hamwe n’Imana, guhesha umuntu agaciro no gutunganya kamere ye, kugira ngo abashe kongera kugira ishusho y’Umuremyi, ni wo mugambi ukomeye w’ubwenge bwose no kurerwa byo mu mibereho. Uwo murimo w’ingenzi cyane ni wo watumye Umukiza asiga ijuru, akaza muri iyi si yigize umuntu, kugira ngo abashe kwigisha abantu uburyo bwo kubona ubugingo burushijeho kuba bwiza. 4 IZI2 130.4
Biroroshye cyane kujyanwa n’inama z’iby’isi, n’ingeso n’imigenzo byayo maze ntube ugitekereza ukundi iby’igihe turimo, cyangwa iby’umurimo ukomeye ukwiriye gukorwa, kurusha uko abo mu minsi ya Nowa bari maze. Hariho akaga karenze ako twibwira kuko abigisha bacu bazanyura mu bimeze nk’iby’Abayuda bakoraga, bagakurikiza ingeso, n’imigenzo n’inyigisho Imana itatanze. Bamwe bagundira ingeso za kera bakazishikamaho, bagakunda n’ibyigisho bitari bimwe bitagira umumaro, nkaho ibyo ari byo bizabahesha agakiza Iyo bagenje batyo, batera umugongo umurimo ukomeye w’Imana maze bakigisha abigishwa ubwenge budashyitse kandi bubi. 5 IZI2 130.5
Hakwiriye kubaho abagabo n’abagore bakwiriye gukora mu itorero kandi bakigisha abasore bacu kugira umurimo bakora w’ingenzi, kugira ngo abantu babashe kuzanwa ngo barebe Yesu. Amashuri twashinze akwiriye kuba ari cyo agambirira, ntakurikize gahunda yashyizweho n’amashuri y’andi matorero, cyangwa iyashyizweho n’amasemineri n’amakoleji yo mu isi. Ayo mashuri akwiriye kugira gahunda yo hejuru rwose, muri yo ntihaboneke cyangwa ngo harangwe ingeso zo kutizera Imana. Abigishwa bakwiriye kwigishanywa Ubukristo bukwiriye, kandi Bibiliya ikwiriye kuba ari yo iba igitabo cyo kwigiramo cy’ingenzi kiruta ibindi byose. 6 IZI2 131.1