INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

89/130

Ibyambayeho mu mirerere y'abana banjye

Abategarugori bamwe ntibahwanya mu byo bagenzereza abana babo. Rimwe na rimwe barabababaza, ubundi kandi banga kubaha ibyo kubanezeza bikwiriye byari gutuma umutima w’umwana unezerwa. Igihe bagenza batyo ntibaba bigannye Kristo. Yakundaga abana; yasobanukirwaga n’uko bamerewe kandi akabagirira ibambe mu gihe banezerewe no mu gihe bababaye. 28 IZI2 125.4

Igihe abana basabye kujya mu rugaga runaka cyangwa mu itsinda runaka ryo gukina mujye mubabwira muti: “Simbakundira ko mugenda, bana nimwicare hasi aha mbabwire impamvu. Ndakora umurimo wo kuzababeshaho iteka, kandi ndakorera Imana. Imana yarabampaye kandi irabanshinga. Mpagaze mu mwanya w’Imana mbarera, bana banjye; ni cyo gituma mbarinda kuko nzababazwa ku munsi w’Imana. Mbese murashaka ko izina rya nyoko ryandikwa mu bitabo byo mu ijuru ko yananiwe gukorera abana be inshingano ye, ko yakundiye umwanzi kwinjira agakora umurimo nkwiriye gukora? Bana banjye, ngiye kubabwira inzira ikwiriye iyo ari yo, maze niba mushaka kureka ibyo nyoko abigisha maze mukigira mu nzira y’ibibi, nyoko azahagarara nta kibi kimuriho, ariko mwebweho muzababazwa n’ibyaha byanyu ubwanyu.” IZI2 125.5

Uko ni ko nagenjereje abana banjye, kandi igihe nabaga ntararangiza, barariraga, bakambwira bati: “Mbese ntiwadusabira?” IZI2 126.1

Ntabwo nigeze nanga kubasabira. Napfukamye iruhande rwabo, ndabasabira. Hanyuma naragiye, mpendahenda Imana ijoro ryose ngeza ku gasusuruko, ngira ngo ibinezeza by’umwanzi bidohoke, kandi naranesheje. Nubwo byatumye nkora ijoro ryose, nyamara niyumvisemo ko nishyuwe cyane igihe abana banjye bamfashe ku ijosi bakambwira bati: “Mama, turanezerewe cyane kuko utadukundiye kugenda igihe twabishakaga. Noneho tubonye yuko byajyaga kutubera icyaha.” IZI2 126.2

Babyeyi, nguko uko mukwiriye gukora, mukwiriye gukora, mubikomeje. Ukwiriye gukora uyu murimo niba wiringiye gukiriza abana bawe mu bwami bw’Imana. 29 IZI2 126.3

Ntabwo abasore bashobora kwigira ubwenge bukwiriye muri iki gihugu, cyangwa mu kindi icyo ari cyo cyose keretse bajyanywe kure y’imijyi. Ingeso n’imigenzereze byo mu mujyi bituma ubwenge bw’abasore butabasha kwinjirwamo n’iby’ukuri. 30 IZI2 126.4