INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

82/130

Gukundira abana gukurira mu bujiji ni icyaha

Ababyeyi bamwe bananiwe kwigisha abana babo ubwenge bw’iby’idini, kandi birengagije ubwenge bwabo bw’ishuri. Byombi ntibyari bikwiriye kwirengagizwa. Ubwenge bw’abana bukunda gukora, ariko iyo budakoreshejwe imirimo y’umubiri, cyangwa ngo buhugire mu kwiga, bujya mu kaga k’ingeso mbi. Ni icyaha ku babyeyi kwemerera abana gukurira mu bujiji. Bakwiriye kubabonera ibitabo by’ingiramumaro kandi binejeje, kandi bakwiriye kubigisha gukora, no kugira amasaha yo gukoresha umubiri, n’amasaha yo kwiga gusoma. Ababyeyi bakwiriye gushaka kungura ubwenge bw’abana babo no gushyira mbere ubuhanga bw’ubwenge bwabo. Ubwenge bwaterewe iyo, butigishijwe, ntibukura kandi burononekara. Satani akoresha umwanya we, maze akigisha ubwenge bunebwa. 12 IZI2 116.3

Umurimo w’umubyeyi w’umugore utangirira ku ruhinja rwe, akwiriye kuyobora ubushake n’ingeso z’umwana we, akazitegeka, akamwigisha kumvira. Uko umwana akomeza gukura, ntiyoroshye ukuboko kwe. Umubyeyi wese w’umugore akwiriye kugira umwanya wo kujya inama n'abana be, akabamenyesha ibibi byabo maze akabigisha uburyo butunganye. Ababyeyi b'Abakristo bakwiriye kumenya yuko bigisha kandi batunganyiriza abana babo kuba abana b’Imana. Kuba umunyadini ushyitse kw’abana guterwa n’inyigisho bigishijwe, n’ingeso batojwe bakiri bato. Niba ubushake bwabo butorohejwe ngo bwemere kumvira ubushake bw’ababyeyi, bizaba umurimo ukomeye kwiga icyigisho mu myaka izakurikiraho. Mbega umuruho ukomeye, mbega intambara, gutera ubushake butigeze kumenyerezwa kumvira iby’Imana ishaka! Ababyeyi birengagiza uyu murimo w’ingenzi bakora ifuti rikomeye, kandi bagacumura ku bana babo no ku Mana. 13 IZI2 117.1

Babyeyi, nimunanirwa kwigisha abana banyu ubwenge Imana yagize inshingano yo kubigisha, amaherezo muzabibazwa. Amaherezo yabyo ntazaba ku bana banyu gusa. Nk’uko iyo igitovu kimwe cyemerewe gukurira mu murima cyera ubwoko bwacyo, ni ko ibyaha byatewe no kwirengaza kwanyu birimbura ababishimikiriye bose. 14 IZI2 117.2

Umuvumo w’Imana uzagera ku babyeyi bakiranirwa. Ntibatera amahwa azabakomeretsa bakiri mu isi gusa, ahubwo bazabona ibyo gukiranirwa kwabo imanza zizaterurwa. Abana benshi bazahaguruka mu rubanza bacireho iteka ababyeyi babo kuko batababujije gukora ibibi, maze bavuge ko ari bo babarimbuje. Ibambe ritari iry’ukuri, n’urukundo ruhumye by’ababyeyi bibatera kugira urwitwazo rw’amafuti y’abana babo maze bakirengagiza kubahana, ibyo bigatuma abana bazimira, maze amaraso yabo akazaba ku babyeyi bakiranirwa. 15 IZI2 117.3