INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

81/130

Akaga ko kurerana ubukana bwinshi cyane

Hariho imiryango myinshi ifite abana bagaragara ko bigishijwe neza mu gihe barerwaga; ariko iyo imbaraga yabateraga kumvira amategeko ivuyeho, bagaragara ko badashoboye gutekereza, no gukora cyangwa kwihitiramo ubwabo IZI2 115.3

Kureresha abasore igitsure, utabateye gutekereza ubinyujije mu buryo buboneye no gukora ubwabo nk’uko babashije, nk’uko ubwenge bwabo bungana, kugira ngo ibyo bibabashishe gukura mu bitekerezo, no kwiyumvamo ko bakwiriye kwiyubaha, no kwiyiringira mu bwenge bwabo ko bashobora kugira icyo bakora, bizatuma baba abantu bafite intege nke mu bwenge no mu ngeso. Ni bageza mu gihe cyo kwikorera, bazagaragaza ko barezwe nk’inyamaswa, batigishijwe. Ubushake bwabo, mu kigwi cyo kuba bwarayobowe, bwahatiwe kumvira babikoreshejwe n’ababyeyi n’abigisha babikoresha ubukana. Abo babyeyi n’abigisha birata yuko bafite ubutegetsi busesuye ku bwenge, no ku bushake bw’abana barera, baretse uko kwirata kwabo, batunganya imibereho yo mu gihe kizaza y’abana bariho bahatwa cyangwa batinyishwa kugira ngo bumvire. Abo bameze rwose nk’aho batiteguye gufatanya inshingano zo mu mibereho iruhije. Abigisha nk’abo banezewa nuko bafite ububasha ku bwenge bw’abigishwa babo si abigisha beza, nubwo imigirire yabo yo muri icyo gihe ari iyo gushyeshya. IZI2 115.4

Akenshi bakunda kwifata, bagakoresha ububasha bwabo basuherewe, batagira ibambe, ibyo bigatuma batabasha kwigarurira imitima y’abana babo n’abigishwa. Iyaba biyegerezaga abana, maze bakabereka ko babakunda, kandi bakagaragaza ko bishimiye ibyo bahirimbanira byose, ndetse n’ibikino byabo, rimwe na rimwe ndetse bakaba nk’abana mu bandi, babashije gutera abana kunezerwa cyane, bigatuma babakunda kandi bakabiringira. Abana bakubaha, kandi bagakunda ubutegetsi bw’ababyeyi n’ubw’abigisha babo. IZI2 116.1

Ubundi kandi, abasore ntibakwiriye kwihorerwa ngo batekereze kandi bakore ibinyuranye n’inama z’ababyeyi babo n’iz’abigisha babo. Abana bakwiriye kwigishwa kwemera kugirwa inama no kuyoborwa n’ababyeyi babo n’abigisha babo. Bakwiriye kwigishwa yuko ibitekerezo byabo bikwiriye kumvikana n’ibitekerezo by’ababyeyi babo n’iby’abigisha babo, kandi ngo bamenye akamaro ko kwitondera inama zabo. Maze mu gihe bazaba batakiyoborwa n’ababyeyi babo n’abigisha babo, ingeso zabo ntizizasa n’urubingo runyeganyezwa n’umuyaga. 11 IZI2 116.2