INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ububi bw ‘ubunebwe
Neretswe yuko ibyaha byinshi biterwa n’ubunebwe. Amaboko n’ubwenge bikora ntibibona igihe cyo kwita ku gishuko cyose umwanzi azana, ariko amaboko n’ubwonko binebwa byose bihora byiteguye gutegekwa na Satani. Iyo ubwenge budakoreshejwe neza, bwibera mu bidatunganye. Ababyeyi bakwiriye kwigisha abana yuko ubunebwe ari icyaha. 16 IZI2 118.1
Nta kintu gitera gukora ibibi rwose kiruta kurekera abana aho bakaba ibyigenge, bakabihorera bakanebwa, bakagira imibereho itagambirira , ntibagire icyo bakora, cyangwa bakikorera uko bishakiye. Ubwenge bw’abana bugira umuhati, none niba budakoreshejwe ibyiza n’iby’ingiramumaro, ntibuzabura kwerekera ku bibi. Mu gihe ari byiza kandi bikwiriye kuruhuka, bakwiriye kwigishwa gukora, bakagira amasaha y’akamenyero yo gukora imyitozo ngororamubiri bakagira kandi n’ayo gusoma no kwiga. Mujye mureba ko bahabwa ibitabo by’ingiramumaro kandi bishimishije. 17 IZI2 118.2
Abana benshi, kubwo gushaka guteteshwa no gufashwa mu byo bakora, bakunda gucika intege no gushaka kuva ku murimo umwe bajya ku wundi. Nuko iyo ngeso mbi bakayikurana. Icyo bakoze cyose kikabananira. Kuko batigishijwe kudacogora mu gihe bageze mu bibakomereye. Ababyeyi ntibakwiriye kwemerera abana babo gutegekwa n’ubwo bushake bwo guhinduranya. Ntibakwiriye guhugira mu bindi ngo bibabuze igihe cyo kubigisha. Amagambo make yo kubakomeza, cyangwa se ubufasha buke mu gihe gikwiriye, byabakomeza mu gihe cy’akaga no gucogora, maze bamara kubona umurimo bibwiraga ko ukomeye urangiye, bikabatera kurushaho gukora neza. 18 IZI2 118.3
Abana bateteshejwe kandi bamenyereye gukorerwa bahora babyiringiye; maze icyo bari biringiye batakibona bakababara kandi bagacogora. Bene iyo ngeso izajya iboneka mu mibereho yabo; ntacyo bazimarira, bazajya bisunga abandi ngo babafashe, biringire ko ari bo bagira icyo babamarira. Kandi iyo bahakaniwe, ndetse n’igihe bamaze gukura bakaba abagabo n’abagore, batekereza yuko bagiriwe nabi, nuko bakabunza imitima mu isi, bakananirwa kubyihanganira, bakivovota kandi bagahagarika umutima kuko ikintu cyose kitabamereye nk’uko bashaka. 19 IZI2 119.1
Umugore aba yigiriye nabi cyane kandi ayigiriye n’ab’urugo rwe igihe akora imirimo ye n’iyabo, igihe atashya inkwi kandi akavoma amazi, ndetse akabatura intorezo akasa, naho umugabo n’abahungu bakicara iruhande rw’umuriro bakaganira, bakanezerwa. Ntabwo Imana yagambiriye yuko abagore n’abategarugori baba ibiretwa by’ab’ingo zabo. Akenshi umubyeyi aremererwa no guhagarika umutima mu gihe abana be batigishijwe gufatanya mu mirimo y’imihira. Amaherezo yabyo arasaza maze agapfa akenyutse, agasiga abana be ari cyo cyari igihe umubyeyi yari akwiriye kuyobora ibirenge byabo bitaramenya iyo bijya. Iryo futi ni irya nde? IZI2 119.2
Abagabo bakwiriye gukora uko bashoboye kose kwatuma abagore badahagarika umutima ahubwo bakanezerwa. Ntabwo ubunebwe bukwiriye guhabwa akito cyangwa kwemerwa mu bana. kuko bidatinze buba ingeso. 20 IZI2 119.3