INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

80/130

Ababyeyi bukwiriye kumvikana

Abana bafite kamere yo gukunda ibasha guhinduka vuba. Banyurwa vuba kandi bakababara vuba. Ababyeyi b’abagore bashobora kwiboheraho imitima y’abana babo, babikoresheje kubayobora neza mu magambo no mu mirimo. Kubagaragariza ubukana no kubarushya ni amafuti akomeye. Gushikama gushyize hamwe no kuyobora gutuje ni byo bikwiriye mu byo kuyobora abo mu rugo bose. Vugana ibyo ushaka ububwaneza, uyobore utekereza, kandi ukore icyo uvuze utagamburuye. 7 IZI2 114.3

Ababyeyi ntibakwiriye kwibagirwa imyaka y’ubwana, uko bifuzaga kugirirwa impuhwe no gukundwa, n’uburyo bababaraga iyo bakangarwaga bagacyahanwa uburakari. Bakwiriye kongera kuba bato mu bitekerezo byabo maze bagasubiza ubwenge bwabo hasi kugira ngo basobanukirwe n’iby’abana babo bashaka. Nyamara bakwiriye kubahwa n’abana babo biturutse ku gukomeza iyo bavuze bivanze n’urukundo. Ijambo ry’ababyeyi rikwiriye kubahwa rwose. 8 IZI2 114.4

Ubutegetsi bw’urugo budashikamye burababaza cyane, ni bubi rwose nk’aho butabayeho rwose. Kandi hahora habazwa ikibazo ngo: Kuki abana bafite ababyeyi b’abanyadini ari bo bananirana, basuzugura, kandi baba abagome? Impamvu ibitera ituruka mu mimirere y’iwabo. Niba ababyeyi batumvikanye bakwiriye kuva aho abana bari kugeza ubwo baza kuba bumvikanye. IZI2 114.5

Niba ababyeyi bafatanyije muri uyu murimo wo kurera, umwana azamenya icyo ashakwaho. Ariko niba se agaragarishije amagambo cyangwa indoro yuko atemeye uburyo nyina w’umwana amurera; akiyumvamo yuko nyina akabije cyane maze agatekereza yuko akwiriye gukora abikoresheje kumushyeshyenga no kumunezeza, umwana azononekara. Bidatinze aziga yuko abasha gukora uko yishakiye. Ababyeyi bakorera aba babo icyo cyaha babarwaho ko ari bo barimbuye imitima yabo. 9 IZI2 115.1

Ababyeyi bakwiriye kubanza kwiga kwitegeka, nibwo bazarushaho gutegeka abana babo. Igihe cyose bananiwe kwitegeka, bakavugana kandi bagakorana uburakari, baba bacumuye ku Mana. Bakwiriye kubanza kujya inama n’abana babo bakabereka neza ibibi bakoze, bakabereka icyaha cyabo, bakabumvisha yuko batacumuye ku babyeyi babo gusa, ahubwo bacumuye no ku Mana. Mujye musabira abana banyu mufite imitima yorohejwe n’impuhwe n’umubabaro w’ibibi byabo mbere yo kubamenyesha ikibi bakoze. Ubwo ni bwo kubahugura kwanyu kuzatuma abana banyu batabanga. Bazabakunda. Bazabona yuko mutabahaniye ko babaruhije, cyangwa kubwo kubagaragariza ko mubanze, ahubwo bazamenya ko ari inshingano ko mubahaniye kubagirira neza, kugira ngo be kurekerwa aho ngo bakurire mu cyaha. 10 IZI2 115.2