INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 36: KURERA ABANA BACU NEZA NO KUBIGISHA
Mu isi, uko bisanzwe bigenda, bareka abasore bakikurikiriza uko ubwenge bwabo bubabwirije. Kandi iyo ari abanyamahane bakiri bato, ababyeyi bavuga ko bazakira hanyuma y’igihe gito, bamaze imyaka cumi n’itandatu cyangwa cumi n’umunani y’ubukuru, bakagira ibyabo bitekerezo, bakareka ingeso zabo mbi, hanyuma bakaba abagabo n’abagore b’ingirakamaro. Mbega ifuti! Bamara imyaka myinshi bemerera umwanzi kubiba mu murima w’umutima; bakareka ingeso mbi zigakura. kandi akenshi, umurimo wose wazakorwa muri ubwo butaka ntacyo wazamara. IZI2 112.1
Satani ni incakura, ni umukozi wihangana, ni umwanzi wica. igihe cyose hagize ijambo rirakaza ribwirwa abasore, ryaba ijambo ryo kubashyeshyenga cyangwa iryo kubatera kurebana icyaha urwango ruke. Satani abiheraho maze akagaburira imbuto mbi kugira ngo ibashe gushora imizi kandi yere umusaruro mwinshi. Ababyeyi bamwe bakundiye abana babo kugira ingeso mbi, zikaba ibimenyetso bigaragara mu mibereho yose. Icyo cyaha kiri ku babyeyi. Abo bana bashaka kuvuga ko ari Abakristo, nyamara batagira umurimo runaka w’ubuntu mu mutima. Kandi iyo bahindutse mu mibereho, ingeso zabo za kera zigaragara mu byo bakora byose, maze bakagaragaza rwose ingeso ababyeyi babo babemereye kugira. 1 IZI2 112.2
Ababyeyi bakwiriye gutegeka abana babo, bakareka irari ryabo, bakarinesha, nibatagira batyo, Imana izarimbura rwose abo bana ku munsi w’uburakari bwayo bukaze, kandi ababyeyi batayoboye abana babo neza ntibazabarwa ko batacumuye. IZI2 112.3
Cyane cyane abagaragu b’Imana bakwiriye gutegeka abo mu ngo zabo babigisha kwicisha bugufi. Nabonye yuko batiteguye guca imanza no gutunganya ibyo mu itorero, mu gihe batarabasha gutegeka neza ingo zabo. Bakwiriye bwa mbere kugira gahunda imuhira, maze hanyuma inama yabo no gutegeka kwabo bikabona gukorwa mu itorero. 2 IZI2 112.4
Umuhungu wese n’umukobwa wese niba batabaye imuhira nijoro bakwiriye kubazwa icyatumye batahaba. Ababyeyi bakwiriye kumenya abafatanyije n’abana babo abo ari bo kandi bakamenya na bene amazu bagiyemo mu majoro. 3 IZI2 113.1
Ubwenge bw’umuntu ntiburamenya ibirenze ibyo Imana izi, cyangwa se ngo butange inama nziza yerekana uko abana bakwiriye kugenzerezwa, irenze iyatanzwe n’Umwami wacu. Ni nde wabasha kumenya neza ibyo abana bakeneye kurusha Umuremyi wabo? Ni nde wakwibwira ko yabagirira neza akarusha uwabaguze amaraso ye? Iyaba Ijambo ry’Imana ryigwaga ryitondewe kandi rigakurikizwa mu buryo bukiranutse, habayeho umubabaro muke wo mu mutima utewe n’ingeso mbi z’abana babi. IZI2 113.2
Hariho ibyo abana bakwiriye gukorerwa n’ababyeyi babo, ibyo ababyeyi bakaba bakwiriye kubimenya kandi bakabyitaho. Bakeneye kwigishwa no guhugurwa ngo na bo bazabe ingiramumaro, bubahwe, kandi ngo bakundwe n’abo babana, kandi ngo babe abafite imico iboneye kandi yera no mu bihe bizaza. Abasore bakwiriye kwigishwa yuko imibereho yabo myiza y’ubu bugingo n’iyo mu bihe bizaza byose bishingiye ku mico yo mu bwana no mu busore. 4 IZI2 113.3
Abagabo n’abagore bavuga ko bubaha Bibiliya kandi bagakurikiza ibyo yigisha bananirwa mu buryo bwinshi gusohoza ibyo ivuga. Igihe bigisha abana bikurikirira kamere yabo mbi bakayirutisha ubushake bw’Imana bwerekanywe. Uko kwirengagiza inshingano gutuma imitima ibihumbi byinshi izimira. Bibiliya ifite amategeko yigisha uburyo bwiza bwo kuyobora abana. Iyaba iby’Imana ishaka byitonderwaga n’ababyeyi, twabona muri iyi minsi itsinda ry’abasore bakora umurimo. Ariko ababyeyi bavuga ko ari abasomyi ba Bibiliya kandi ari abayoboke yayo bakora ibinyuranye rwose n’ibyo yigisha. Twumva imiborogo y’umubabaro n’agahinda by’ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore barizwa n’ingeso z’abana babo, bakamenya ho gatoya gusa yuko ari bo bitera uwo mubabaro n’agahinda, kandi ko barimburisha abana babo kubakunda urukundo rutari urw’ukuri. Ntibazi inshingano zabo Imana yabahaye zo kwigisha abana babo kugira ingeso zitunganye bakiri impinja. 5 IZI2 113.4
Abana babaye Abakristo bazajya bahitamo urukundo n’ingeso nziza by’ababyeyi babo bubaha Imana babirutishe imigisha yose yo mu isi. Bazajya bakunda kandi bubahe ababyeyi babo. Icyigisho kimwe mu byigisho by’ingenzi mu mibereho yabo gikwiriye kuba uburyo bwo kunezeza ababyeyi babo. Muri iki gihe cy’ubugome, abana batigishijwe icyigisho gikwiriye ngo barerwe neza bazi bike gusa by’inshingano bafite ku babyeyi babo. Akenshi uko ababyeyi babo bagize ibyo babagirira, barushaho kuba indashima no kutabubaha. IZI2 114.1
Rwose, ababyeyi ni bo bafite mu ntoke zabo umunezero w’abana babo wo mu gihe kizaza. Bahawe umurimo w’ingenzi wo kurema ingeso z’abana. Inyigisho bigishijwe mu bwana zizabakurikira mu mibereho yabo yose. Ababyeyi babiba imbuto zizakura zikera imbuto mbi cyangwa nziza. Bashobora gutuma abahungu n’abakobwa babo bagira umunezero cyangwa umubabaro. 6 IZI2 114.2