INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ironkere urukundo rw ‘Imana uko ubishoboye
Ubwenge bwanjye busubiza amaso inyuma bugatekereza umukiranutsi Aburahamu, wumviye itegeko ry’Imana yahawe mu iyerekwa rya nijoro ari i Berisheba, akajya mu rugendo ari kumwe na Isaka iruhande rwe. Areba umusozi imbere ye Imana yamubwiye ko izamwereka ngo azayitambire igitambo kuri uwo musozi. IZI2 108.3
Isaka abohwa n’amaboko y’urukundo ya se wamukundaga ahinda umushyitsi, ariko abikora kuko Imana yabitegetse. Umwana yemera kuba igitambo kuko yizeye gukiranuka kwa se. Ariko igihe byose byari byiteguwe, igihe kwizera kwa se no kumvira k’umwana byari bimaze kugeragezwa byimazeyo, marayika w’Imana yahagaritse ukuboko kwa Aburahamu kwari kumaze gushyirwa hejuru kugiye gusogota umwana we, amubwira ko bihagije ati : « Ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege. » Itangiriro 22:12. IZI2 108.4
Icyo Aburahamu yakoze cyo kwizera cyandikiwe kutugirira umumaro. Bitwigisha icyigisho gikomeye cyo kwemera ibyo Imana ishaka, nubwo byaba ari ibidukomereye kandi bibabaje. Kandi byigisha abana kumvira ababyeyi babo no kumvira Imana. Kumvira kwa Aburahamu kutwigisha yuko nta kintu cyatubera cyiza cyane byatuma tutagiha Imana. Imana yatanze Umwana wayo agira imibereho yicisha bugufi, ariyanga, aritindahaza, araruha, agirirwa nabi, kandi apfa urupfu rubi cyane rwo ku musaraba. Ariko nta marayika waje afite ubutumwa buteye umunezero ngo: “Birahagije wikwirirwa upfa, Mwana wanjye nkunda.” Abamarayika ibihumbi byinshi bari bategereje bababaye, biringiye yuko nk’uko byagenze kuri Isaka, Imana iza kumubuza gupfa urupfu rukojeje isoni mu mwanya uheruka. Ariko abamarayika ntibemerewe gushyira Umwana w’Imana ukundwa ubutumwa nk'ubwo. Kwicisha bugufi yari afite ari mu rukiko no mu nzira igana i Kaluvari kwarakomeje. Yarakobwe arasuzugurwa, acirwa amacandwe n’abamwangaga, kugeza ubwo yacuritse umutwe ari ku musaraba, aratanga. IZI2 109.1
Mbese hari ikindi gihamya gikomeye biruseho Imana yajyaga kuduha kigaragaza urukundo rwayo kiruta icyo gutanga Umwana wayo ngo anyure mu kababaro nk’ako? Kandi nk’uko impano Imana yahaye umuntu yari impano y’ubuntu, y’urukundo rwayo rutagira iherezo, ni nako ishaka ibyiringiro byacu, kumvira kwacu,umutima wacu wose, n’ubutunzi bw’urukundo rwacu na byo bikaba ibitagira iherezo. Ibyo ishaka byose ni ibyo umuntu ashobora gutanga. Kumvira kwacu gukwiriye kungana n’impano y’Imana; gukwiriye kuba ugushyitse kutagira icyo kubuze. Twese turimo umwenda w’Imana. Ifite icyo idushakaho tubasha kubona tutagombye kwitanga ngo tube igitambo. Ishaka kumvira k’uwo mwanya kandi guturutse ku bushake, icyo kibuze nta kindi yemera. Ubu dufite uburyo bwo gutuma Imana idukunda kandi ikadutonesha. Uyu mwaka wenda waba umwaka uheruka mu mibereho y’usoma ibi. Mbese mu basore basoma uku guhendahenda hari uwahitamo umunezero w’isi awuguranye amahoro Kristo aha uyashakana umwete n’ukora ibyo akunda unezerewe? 6 IZI2 109.2
Imana iriho iragera ingeso zacu, imigenzereze yacu, n’imigambi yacu ku bipimo byo mu buturo bwera. Bizaba biteye ubwoba kubwirwa yuko udashyitse mu rukundo no kumvira Umucunguzi wapfiriye ku musaraba kwikururiraho imitima yacu. Imana yaduhaye impano zikomeye kandi nziza. Yaduhaye umucyo no kumenya icyo ishaka. Kugira ngo tutayobagurika cyangwa tukagendera mu mwijima. Gupimwa ku bipimo ugasangwa udashyitse ku munsi uheruka wo guhabwa aho kuba no kugororerwa ni ikintu giteye ubwoba, ni ifuti ribi cyane ritabasha gutunganwa na hato. Ncuti basore, mbese bazarushywa n’ubusa bashaka amazina yanyu mu gitabo cy’ubugingo? IZI2 110.1
Imana yabahaye umurimo wo kuyikorera. Izabagira abakozi bakorana na yo. Ahabazengurutse hose hari imitima ikwiriye gukizwa. Hariho bamwe mushobora gukomeza no kubahesha umugisha kubw’umuhati wanyu mwinshi. Mushobora kuvana imitima y’abantu mu byaha mukayijyana ku gukiranuka. Igihe uzi inshingano yawe Imana yaguhaye, ni bwo uziyumvamo ko ukwiriye gusaba ubikiranutsemo no gukiranuka mu byo kwirinda ibishuko bya Satani. Niba uri Umukristo nyakuri, uzumva waborozwa n’ umwijima wagose isi kuruta kwishimira uburangare no kwibona ku myambaro. Uzaba muri ba bandi basuhuza umutima kandi bakaborozwa n’ibizira bikorwa mu gihugu. IZI2 110.2
Uzarwanya ibishuko bya Satani byo kwishimira ibitagira umumaro byo kwirimbisha no kwambara neza kugira ngo bakurebe. Ibitekerezo byaragabanutse, ubwenge burabyira kugeza ubwo byishimira ibintu by’amanjwe maze bikirengagiza inshingano zikomeye cyane. IZI2 110.3
Abasore bo muri iki gihe cyacu bashobora kuba abakozi bakorana na Kristo niba bashaka; kandi igihe bakora, kwizera kwabo kurakomera n’ubwenge bwabo bukongerwa n’Imana. Umugambi uboneye wose n’umurimo utunganye wose bizandikwa mu gitabo cy’ubugingo. Icyampa ngo nkangurire abasore kureba no kwiyumvamo ukuntu imibereho yo kwinezeza ubwabo ari icyaha kandi bigatera ubwenge bwabo kubyigwa n’ibintu by’amanjwe bitagira umumaro. Iyaba babashaga kuzamura ibitekerezo byabo n’amagambo yabo maze bakabisumbisha ibibakurura bitagira umumaro byo muri iyi si, umugambi wabo ukaba gushimisha Imana, amahoro yayo aruta uko amenywa yaba ayabo. 7 IZI2 110.4
Imana ishaka ko abasore baba abagabo b’abanyabwenge bwinshi, kugira ngo bitegurire gukora umurimo wayo ukomeye, kandi ngo babe abakwiriye gusohoza inshingano. Imana ihamagara abasore bafite imitima itononekaye, bafite imbaraga kandi b’intwari, kandi bagambiriye kurwana kigabo mu rugamba ruri imbere yabo, kugira ngo babashe gushimisha Imana, kandi baheshe abari mu isi umugisha. Iyaba abasore bigaga Bibiliya, byakururukije ibitekerezo byabo bigurumana, maze bakumva ijwi ry’Umuremyi wabo n’Umucunguzi, ntibagirane amahoro n’Imana gusa, ahubwo bagahabwa ikuzo n’icyubahiro. IZI2 111.1
Jya ujyana umucyo aho ujya hose; werekane ko ufite imbaraga z’umugambi, ko utari umuntu utazi icyo ukora, ukururwa vuba n’ibitekerezo by’incuti mbi. Ntukemere vuba inama z’abantu basuzugura Imana, ahubwo ushake guhinduka, kuba mwiza, kandi ukize imitima umubi. IZI2 111.2
Jya uhora usenga, uhendahende abitandukanya mu bugwaneza n’umutima woroheje. Umuntu ukijijwe icyaha, akazanwa munsi y’ibendera rya Kristo, azatuma mu ijuru haba umunezero, no ku ikamba ryawe hashyirweho inyenyeri y’umunezero. Abantu bakijijwe, kubwo kubaha Imana kwabo bazatera abandi kumenya agakiza, maze umurimo w’Imana waguke utyo, kandi umunsi w’urubanza wonyine ni wo uzagaragaza ubugari bw’uwo murimo. IZI2 111.3
Ntugashidikanye gukorera Imana ubitewe no kwibwira yuko ubasha gukora akarimo gato. Jya ukora akarimo gato ushoboye ukiranutse; kuko Imana izakorana n’umuhati wawe. Izandika izina ryawe mu gitabo cy’ubugingo yuko uri umuntu ukwiriye kwinjira mu munezero w’Umwami. 8 IZI2 111.4