INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Inama igirwa abagabo n'abagore ku byerekeye amafaranga
Bose bakwiriye kwiga kwandika uko amafaranga akoreshejwe. Bamwe birengagiza kubikora ngo ntacyo bimaze, ariko ibyo ni bibi. Amafaranga yose yakoreshejwe ni ngombwa gusobanura neza icyo yakoreshejwe. 14 IZI2 69.1
Bishoboka yuko uyu munsi waba ufite amafaranga yo gukoresha mu bigutunguye no gufasha umurimo w’Imana, ubaye warazigamye nk’uko bikwiriye. Umugabane w’igihembo cyawe ukwiriye kubikwa buri cyumweru ntugire ubwo uyakoramo keretse uyakeneye bibabaje, cyangwa se ukayatura uwayaguhaye, ari we Mana. IZI2 69.2
Amafaranga wabonye ntiyakoreshejwe mu bwenge ngo uyazigamire igihe uzaba urwaye cyangwa ab’urugo rwawe bagize icyo bakenera ngo uyagikoreshe. Ab’urugo rwawe bakwiriye kugira icyo bizigira mu gihe ugeze ahagukomereye. 15 IZI2 69.3
Mukwiriye gufashanya. Ntutekereze ko ari byiza gukomeza imigozi y’uruhago rw’amafaranga ngo utagira ayo uha umugore wawe. Ukwiriye kugira amafaranga uha umugore wawe buri cyumweru maze ukamureka akayakoresha ikimunejeje. Ntiwigeze umuha umwanya wo gukoresha ubwenge bwe cyangwa igitekerezo cye kuko utazi neza inshingano y’umugore. Umugore wawe afite ubwenge bw’agatangaza kandi buzi kuzirikana. IZI2 69.4
Jya uha umugore wawe ku mafaranga ubona. Reka nawe ayagireho urutabi abe aye, kandi umureke ayakoreshe uko ashaka. Yari akwiriye kuba yarahawe uburenganzira bwo gukoresha ayo abonye nk’uko yumva mu bwenge bwe bimubereye byiza. Iyo agira amafaranga ahabwa ngo ayakoreshe nk’aye bwite, atarebwa nabi, mu bwenge bwe haba harakuwemo uburemere bukomeye. 16 IZI2 69.5