INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

47/130

Inshingano y'ababyeyi mu byo kwigisha abana

Mujye mwigisha abana banyu yuko ibyo bafite byose ari iby’Imana, kandi yuko ibyo nta cyabihindura. Ibyo bafite byose ni ibyo baragijwe kugira ngo izarebe uko bayumvira. Amafaranga ni ubutunzi bukenewe; ntakwiriye gupfushwa ubusa ku batayakeneye. Hariho ukeneye impano zanyu z’urukundo. Niba ufite ingeso yo kwaya, yice mu bugingo bwawe vuba uko ushoboye kose. Nutagira utyo, uzahora uri umutindi iteka ryose. 9 IZI2 67.5

Ingeso ya kamere y’abasore muri iki gihe ni ukwirengagiza no guhinyura ibyo kuzigama bakabyitiranya n’ubugugu no kwimana. Ariko kuzigama bigendana no kugira ubuntu. Ubuntu nyakuri ntibubasha kuba aho kuzigama kutabaye akamenyero. Ntawe ukwiriye gusuzugura icyigisho cyo kuzigama no kumenya yuko kubika utuntu duke ari ingenzi. 10 IZI2 67.6

Umusore wese n’umwana wese bakwiriye kwigishwa kwandika neza ifaranga ryose rije n’irigiye, bitari ugupfa kwandika gusa. Bakwiriye kwiga uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga mu gihe bayakoresha. Yaba ayo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa se ayo bihahiye ubwabo. Abahungu n’abakobwa bakwiriye kwiga kwirobanurira imyambaro yabo no kuyigurira, n’ibitabo n’ibindi bakennye, kujya bandika ibyo bakoresheje bizabigisha uburyo bwo gukoresha amafaranga, biruse uko babyigira mu bundi buryo. 11 IZI2 68.1

Haba ubwo abana bacu babona ubufasha butabafitiye umumaro mwinshi. Abirwanaho bari mu ishuri rikuru ni bo banezezwa n’ibyo bungutse kurusha ababihawe n’abandi kuko baba bazi agaciro kabyo. Ntidukwiriye guhora dutunze abana bacu kugeza ubwo batabasha kugira icyo bamara. IZI2 68.2

Ababyeyi baba bananiwe n’inshingano yabo mu gihe bapfa guha umusore wese ufite imbaraga z’umubiri amafaranga uko babonye kandi afite imbaraga z’umubiri, ngo ajye mu ishuri ryisumbuye kwigira kuzaba umugabura cyangwa umuvuzi atagira umurimo w’ingirakamaro akora umuruhije. 12 IZI2 68.3

Ingeso yo gukunda kwinezeza cyangwa kutamenya gushyira mu gaciro, ku mubyeyi, bishobora guhora bimaraho amafaranga, nyamara uwo mutegarugori aba atekereza yuko akora neza kuko atigeze yiga kwifata mu byo ashaka, cyangwa mubyo abana be bashaka, kandi akaba atigeze yigishwa uko yakwifata mu by’urugo. Aho ni ho ab’urugo rumwe bashobora gukoresha amafaranga incuro ebyiri z’ayaba ahagije ab’urugo rutunze abangana n’ab’urwo. IZI2 68.4

Uwiteka yanejejwe no kunyereka ibibi bituruka ku ngeso zo gupfusha ubusa amafaranga, kugira ngo mpugurire ababyeyi kwigisha abana kuzigama bakomeje. Mujye mubigisha yuko gukoresha amafaranga mu byo badakeneye ari ukuyagomwa icyo yari gukoreshwa gikwiriye. 13 IZI2 68.5