INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

49/130

IGICE CYA 28: IMIRIMO Y'AB'URUGO MU GIHE CY'IBIRUHUKO N'IMINSI Y'AMASABUKURU YO KUVUKA

Nabonye yuko iminsi yacu y’ibiruhuko idakwiriye gukorwamo ibyo kwigana ab’isi, ariko kandi ntikwiriye gushira ititaweho, kuko ibyo byatera abana bacu kubabara. Iyi minsi irimo akaga kuko abana bacu bareba ibibi maze bakanduzwa n’umunezero no gusamarira iby’isi ababyeyi bakwiriye kwiga ikintu kibasha kujya mu mwanya w’ibiganiro byinshi biteye akaga. Menyesha abana bawe yuko ugambiriye kubaha ibyiza kandi binejeje. IZI2 70.1

Mu byo gukomeza iyo minsi y’ibiruhuko, abantu bo mu isi n’abo mu itorero bamenyerejwe kwizera yuko iyo minsi y’ubunebwe ari myiza ku magara no kuzana umunezero, ariko amaherezo bigaragara ko iyo minsi yari yuzuye ibibi. Twashyizeho umwete wo kugerageza gutuma iminsi y’ibiruhuko iba iyo kunezeza abasore n’abana uko bishobotse kose, ubwo twahinduraga gahunda y’iyo minsi. Umugambi wacu wari uwo kubabuza kuganira n’abatizera. IZI2 70.2

Iyo umunsi wo gushaka umunezero ushize, kunyurwa k’uwawushakaga kuba hehe? Abakozi b’Abakristo bafashije bande kugira ngo bagire imibereho myiza biruseho, kandi yera biruseho? Mbese icyo babona ni iki baramutse barebye ibyo marayika yanditse? Uwo munsi wapfuye ubusa! Ku by’ubugingo bwabo uwo munsi wapfuye ubusa ari ntacyo umariye Kristo, kuko nta cyiza cyawukozwemo. Ahari bazagira indi minsi, ariko ntabwo ari uwo banebwemo baganira ibiganiro by’amanjwe by’ubupfapfa, by’abakobwa baganira n’abahungu , n’abahungu baganira n’abakobwa. IZI2 70.3

Ntabwo iyo myanya izongera kuboneka ukundi. Baba barakoze umurimo ukomeye cyane kuri uwo munsi w’ikiruhuko. Ntibakoresheje umunsi wabo w’ikiruhuko neza, none wahise ubutazagaruka, ujya kubatanga imbere mu rubanza ko wabaye umunsi wapfuye ubusa. IZI2 70.4