INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Kwemera ingeso ziboneye
Umwari akwiriye kwemera mugenzi we bazabana iteka, ufite ingeso zitunganye za kigabo, umugabo w’umunyamwete kandi wiringirwa, ukunda Imana kandi akayubaha. Witandukanye n’umunyagasuzuguro. Witandukanye n’ukunda kunebwa; witandukanye n’ukerensa ibintu byera. Wirinde kubana n’ukunda kuvuga ibibi, cyangwa uwamenyereye kunywa nubwo cyaba ari ikirahuri kimwe cy’inzoga. Ntukumve mama z’umuntu udasohoza inshingano Imana yamuhaye. Ukuri gutunganye kweza umutima ni ko kuzagutera ubutwari bwo kureka uwamenyereye kwinezeza cyane, ndetse n’uwo uzi yuko adakunda Imana kandi atayubaha, ntagire icyo amenya cy’ingeso zo gukiranuka k’ukuri. Iteka ryose dushobora kwihanganira intege nke z’incuti n’ubujiji bwayo, ariko ntabwo twakwihanganira ububi bwayo. IZI2 11.1