INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

5/130

Urukundo ni impano nziza ituruka kuri Yesu

Urukundo ni impano nziza duhabwa na Yesu. Ubugwaneza butunganye kandi bwera si icyo wiyumvamo, ahubwo ni ingeso. Abayoborwa n’urukundo nyakuri ntabwo baba abanyabwengebuke cyangwa impumyi. IZI2 11.2

Urukundo nyakuri, rwiza, rukiranutse, rutunganye ni ruke rwose. Icyo kintu cyiza cyane ni ingume pe. Agahararo ni ingirwarukundo. IZI2 11.3

Urukundo nyakuri ni ingeso iruta izindi kandi yera, iciye ukubiri rwose n’iyo urukundo rubyukijwe n’irari rije gitumo, kandi rugapfa mu kanya gato iyo rugeragejwe cyane. IZI2 11.4

Urukundo ni imbuto ikura yo mu ijuru, kandi rukwiriye kurerwa no kugaburirwa. Ingeso z’ububwaneza, z’ukuri, amagambo aturutse mu mutima w’urukundo, bizatera ab’urugo umunezero, bizareshya abantu bose baza aho uko kureshya kwabo kuri. IZI2 11.5

Urukundo rutunganye ni rwo rushyira Imana mu migambi yarwo yose, kandi rugafatanya neza n’Umwuka w’Imana, ariko urukundo rw’agahararo ntiruhanwa, rurahubuka, ntirushyira mu gaciro, ntirukomwa imbere, icyo rwikundiye rukigira ikigirwamana cyarwo. Mu ngeso zose z’umuntu ufite urukundo nyakuri, hazabonekamo ubuntu bw’Imana. Ituza, ubupfura, gukiranuka, kuba intungane, no kubaha Imana, bizagaragaza intambwe yose yerekeza ku gusnyingirwa. Abayoborwa n’izo ngeso ntibazahugira mu mushyikirano wo kubavutsa iteraniro ryo gusenga no gukora imirimo itegetswe n’itorero. Umuhati wabo w’iby’ukuri ntuzicwa no kwirengagiza imyanya n’amahirwe Imana yabahereye ubuntu. IZI2 12.1

Rwa rukundo rudafite urufatiro rwiza ruruta kunezeza umubiri ruzaba kagarara, impumyi, n’akarenze ihaniro. Icyubahiro, ukuri, n’imbaraga zose z’ibitekerezo byiza bishyirwa mu bubata bwo kwifuza. Umugabo waboshywe n’iminyururu y’uko kubura ubwenge kenshi cyane ahora ari igipfamatwi ntiyumve ijwi ryo gutekereza n’umutima uhana. Ntabwo impaka cyangwa guhendahenda birushya bimuyobora ngo bimutere kureba ubupfapfa bw’imibereho ye. IZI2 12.2

Urukundo nyakuri si kamere ihutiraho. Ahubwo, kamere yarwo ni amahoro kandi rukaba rwinshi. Rureba hirya y’ibigaragarira amaso gusa, kandi rugakururwa n’ingeso nziza gusa. Urukundo rugira ubwenge kandi rufite ububasha bwo kurobanura, maze umugambi warwo ukaba uw’ukuri kandi ukagumaho. IZI2 12.3

Urukundo ruvanywe mu butegeka bwo kwifuza no kurarikira, rukayoborwa n’ubwenge bw’umwuka, rugaragarira mu magambo no mu mirimo. Umukristo akwiriye kugira ubugwaneza bwejejwe n’urukundo rutarimo uburahu cyangwa inabi; ubukana n’ubukaka bikwiriye koroshywa n’ubuntu bwa Kristo. IZI2 12.4