INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ingeso zikwiriye kuranga umugabo uzashaka
Umugore wese, mu gihe atarafatana n’umugabo mu biganza, akwiriye kubaza yuko umugabo ugiye kuzafatannywa nawe mu minsi y’ukubaho kwe ari mwiza. Ibimuvugwaho yakoze mu gihe cyashize ni ibiki? Mbese urukundo agaragaza rushingiye ku mico yanga umugayo cyangwa rushigiye ku gusamara gusa? Agira imico izatuma umugore we anezerwa? Mbese umugore abasha kubona amahoro nyamahoro n’umunezero mu rukundo amukunda? Mbese azemererwa kuba umuntu witekerereza ku giti cye cyangwa ubwenge bwe n’umutima uhana bizagengwa n’umugabo we? Mbese uwo mugore ashobora kwita ku byo Umukiza ashaka maze akaba ari byo arutisha ibindi? Mbese umubiri n’umutima, intekerezo n’imigambi, bizarindwa bibonere kandi bibe ibyera? Ibi bibazo bifite icyo bizamara cy’ingirakamaro cyane mu byerekeye imibereho myiza y’umugore wese ugiye mu byo gushyingirwa. IZI2 10.2
Umugore wifuza urugo rw’amahoro n’ibyishimo, rutarangwamo ubutindi n’umubabaro, abaririza mbere y’igihe ati: “Mbese uwo mukunzi wanjye afite nyina? Ingeso za nyina ni ngeso ki? Mbese azi inshingano amufiteho? Yitaye ku byo yifuza no ku bimunezeza? Niba atumbira kandi ntiyubahe nyina azagaragaza icyubahiro n’urukundo, ineza n’ubwuzu ku mugore we? Igihe agahararo ko gushyingirwa kazaba gashize azakomeza ankunde? Mbese azajya yihanganira amafuti yanjye, cyangwa se azajya ampoza ku rutoto no kumpatira ku mategeko ye? Urukundo rutuma umuntu yirengagiza amafuti menshi; urukundo ntirwita ku mafuti. IZI2 10.3