INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

29/130

Kuba umubyeyi

Umubyeyi wese uri hafi yo kubyara, uko yaba amaze kose akwiriye guhorana umunezero, akeye kandi anyuzwe, azi neza yuko imihati agira azayishyurirwa incuro cumi mu ngeso z’iby’umubiri, n’iby’umwuka by’abazamukomokaho. Si ibyo gusa. Ashobora kwimenyereza kugira ingeso yo kugira ibitekerezo by’umunezero, akaba agira umunezero mu bwenge no kumurikishiriza ab’urugo rwe umunezero wo mu mutima, ndetse n’abandi babana. Ibyo bizatuma agubwa neza mu mubiri we cyane. Azagira imbaraga mu bugingo, amaraso ntazajya agenda buhoro mu mubiri, nk’uko byamera aramutse yemeye kujya yiheba no kugira agahinda. Kugubwa neza k’ubwenge n’uk’umubiri biterwa imbaraga n’ibyiringiro byo mu mutima we. Imbaraga y’ubushake ishobora kurwanya ibitekerezo by’ubwenge maze bigatuma imitsi yumva igubwa neza biruseho. Abana bambuwe izo mbaraga bari bakwiriye kuragwa n’ababyeyi babo bakwiriye kwitabwaho cyane. Kwitondera cyane amategeko yo kubaho kwabo bishobora gutuma hakorwa ibintu byinshi byiza biruseho. IZI2 44.1

Umugore wiringiye yuko azabyara abana akwiriye guhora akundisha Imana umutima we. Ubwenge bwe bukwiriye kugira ituza; akwiriye kuruhukira mu rukundo rwa Kristo, akora ibyo Ijambo rya Kristo rivuga. Akwiriye kwibuka yuko nyina w’abana ari umukozi ukorana n’Imana. Umugabo n’umugore bakwiriye gushyira hamwe. Mbese twagira isi imeze ite ababyeyi bose b’abagore baramutse bitangiye ku gicaniro cy’Imana, kandi bagaha Imana urubyaro rwabo mbere yo kubyara no hanyuma yaho! IZI2 44.2

Ababyeyi benshi babona yuko ibikwiriye gukorwa mbere yo kubyara badakwiriye kubyitaho; ariko abo mu ijuru si ko babibona. Ubutumwa bwatumwe marayika w’Imana bwatanzwe mu buryo bw’icyubahiro cyane, bugaragaza yuko dukwiriye kubutekereza cyane twitonze. IZI2 44.3

Amagambo yabwiwe umubyeyi w’Umuheburayokazi (muka Manowa), Imana iyabwira ababyeyi b’abagore bose bo mu bihe byose. Marayika yaravuze ati: “Azirinde, yitondere ibyo namubwiye byose.” Imibereho myiza y’umwana izaturuka ku ngeso za nyina. Ibyo ararikiye n’ibyo yifuza bikwiriye kuyoborwa n’ingeso nziza. Hariho ikintu akwiriye kwitandukanya na cyo, akaba akwiriye kukirwanya, niba asohoza umugambi Imana imufitiye wo kumuha umwana. IZI2 45.1

Isi yuzuyemo imitego yo gutega ibirenge by’abasore. Inteko nini y’abantu yamaze gukururwa n’imibereho yo kwikunda no kunezeza umubiri. Ntibashobora kugenzura akaga gahishwe cyangwa iherezo riteye ubwoba ry’inzira ibagaragarira ko ari yo nzira y’umunezero. Mu gihe binezeza mu byo bararikiye n’ibyo bifuza, bapfusha ubusa imbaraga zabo, maze abantu uduhumbagiza bakarimbuka, bakabura ibyiza by’iyi isi n’iby’isi izaza. Ababyeyi bakwiriye kwibuka yuko abana babo bazahura n’ibyo bigeragezo. Ndetse mu gihe umwana ataravuka ni ho bakwiriye kwitegura ibizamubashisha kurwana no gutsinda iyo ntambara y’ibibi. IZI2 45.2

Niba nyina w’umwana akunda kwinezeza mu gihe umwana ataravuka, niba ari umunyabugugu, arahuka, ari umunyabukana, izo ngeso ni zo umwana azagira. Uko ni ko abana benshi babonye umurage w’ibibi bitabasha kunesheka. IZI2 45.3

Ariko niba umubyeyi w’umugore agundira cyane ingeso zitunganye, niba yirinda kandi yiyanga, niba ari umugwaneza, umunyamahoro, kandi utikanyiza, ashobora guha umwana we izo ngeso nziza cyane. IZI2 45.4

Impinja ni indorerwamo ya nyina ashobora kureberamo ingeso n’imico ye. None se akwiriye kwitondera ururimi rwe n’ingeso ze bingana bite imbere y’utwo twigishwa duto! Ingeso zose ashaka kubona abana be bafite ni zo akwinye kugira ubwe. IZI2 45.5