INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

28/130

IGICE CYA 23: UMUTEGARUGORI N'UMWANA WE

Umugore ari we nyina w’umwana, mu kigwi cyo guhugira mu mirimo y’urugo gusa, akwiriye gushaka umwanya wo gusoma, kugira ngo agire ibyo amenya neza, by’uburyo bwo kuba mugenzi w’umugabo we, kandi ngo amenye neza uko ubwenge bw’abana be bukuza amajyambere. Akwiriye gukoresha ubwenge uburyo bwose abonye kugira ngo atunganye imibereho y’abe. Ajye atanga igihe cyo gushyikirana n’Umukiza, amugire incuti ye buri munsi. Ajye ashaka umwanya wo kwiga Ijambo rye, n’uwo kujyana n’abana be mu misozi bigire Imana ku byo yaremye. IZI2 43.1

Akwiriye guhora ari umunyakuri kandi anezerewe. Mu kigwi cyo guhora ahugiye mu idoda ridashira, ajye agira umugoroba umwanya wo kuganira umwanya wo guterana kw’ab’urugo bakitse imirimo y’uwo munsi. Akenshi ibyo byatuma umugabo ahitamo guterana n’umuryango we, kuruta kujya mu giterane cya rubanda cyangwa aho bateranira kunywa. Ibyo byatuma umuhungu areka kuzerera mu mayira cyangwa mu tubare. Ibyo byatuma umukobwa atagirana umushyikirano n’incuti mbi. Imimerere myiza y’urugo yabera ababyeyi n’abana umugisha, ari wo Imana ibifuriza. IZI2 43.2

Hariho ikibazo gihora kibazwa ngo: “Mbese umugore ntiyakora icyo yishakiye ubwe?” Bibiliya ivuga yeruye yuko umugabo ari we mutwe w’ab’urugo. “Bagore, mugandukire abagabo banyu.” Iyaba iryo tegeko ryari rirangiriye aha, twabashije kuvuga yuko umwanya w’umugore atari mwiza; ahubwo dusoma iherezo ry’iryo tegeko ngo: “Nk’uko bikwiriye mu Mwami.” IZI2 43.3

Dukwiriye kugira Umwuka w’Imana, niba tutamufite ntabwo tubasha kumvikana mu rugo. Niba umugore afite umwuka wa Kristo, azajya yitondera amagambo ye; azajya ategeka umutima we, azajya aganduka, nyamara atiyumvamo ko aboshywe n’ubuja, ahubwo ari uko ari mugenzi w’umugabo we. Niba umugabo ari umugaragu w’Imana, ntazaba umutegeka w’umugore we; ntazaba umunyamahane cyangwa akadakoreka. Ntabwo guhorana inkeke ari byo byazana urukundo mu rugo, ahubwo iyo Umwuka w’Uwiteka ahari hahinduka igishushanyo cy’ijuru. Niba umwe afuditse, undi azajya agira kwihangana nk’ukwa Kristo, ntazivumbura bitigarura IZI2 43.4