INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Igihe imirimo y’umutegarugori ikwiriye kugabanuka
Ni ugufudika kutagira itandukaniro mu mibereho y’umugore mbere yo kubyara. Muri icyo gihe cy’ingenzi imirimo y’umubyeyi ikwiriye kugabanwa. Haba hatangiye kuba guhinduka gukomeye mu mubiri we. Agomba kugira amaraso menshi biruseho, ni cyo gituma akwiriye kurya ibyokurya bifitiye umubiri akamaro cyane kugira ngo bimwongerere amaraso, keretse abonye ibyokurya byinshi bifitiye umubiri akamaro, naho ubundi ntiyabasha kugira imbaraga z’umubiri, kandi n’umwana we ntiyagira intege. IZI2 46.1
Imyambaro ye na yo ikwiriye kwitonderwa. Birakwiriye kwitonda mu byo kurinda umubiri gukonja. Umubyeyi ntakwiriye gukoreshereza imbaraga ze gushyushya umubiri kuko abuze imyambaro ihagije. Niba umubyeyi abuze ibyokurya byiza byinshi bikwiriye umubiri, azabura amaraso menshi kandi aboneye. Amaraso ye ntazagenda neza mu mubiri, kandi umwana we azayabura. Umwana azaba inyanda ananirwe kwiha ibyokurya bihinduka amaraso meza yo gutunga umubiri. Amagara mazima y’umwana na nyina aterwa cyane n’imyambaro myiza isusurutse no kubona ibyokurya bitunga umubiri. IZI2 46.2