INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Kuvanga imibereho y’abantu babiri
Nubwo hakwaduka ibirushya, ibibabaza n’ibicogoza umuntu, ntihakagire ubwo umugabo cyangwa umugore bashyira mu mutima wabo igitekerezo cy’uko gufatanywa kwabo ari ifuti cyangwa ko bafuditse. Mugambirire gusa ko umwe abera undi icyo ashoboye cyose. Mukomeze kugira umutima nk’uwa mbere. Mukomezanye mu buryo bwose mu byo kurwana intambara y’imibereho. Mwige kunezezanya. Mukundane, mwihanganirane, maze gushyingiranywa nk’aho kwabaye iherezo ry’urukundo, kube itangiriro ryarwo Ubushyuhe bw’urukundo nyakuri, urukundo rwomatanya umutima n’undi, ni rwo muganura w’umunezero wo mu ijuru. IZI2 32.2
Bose bakwiriye kugwiza kwihangana babikoresheje kwimenyereza kwihangana. Urukundo nyakuri rubasha gukomerezwa mu mutima rufite ubushyuhe, bikoreshejwe kugira ineza no kwihangana, ni bwo ingeso abo mu ijuru bemera zizagaragara. Satani ahora yiteguye gukora umurimo we iyo hagize ikintu icyo ari cyo cyose kibyutsa amahanc, kandi kuko yerekeje ku kibi, ari cyo ngeso ya kamere y’umugabo cyangwa y’umugore, azageregeza gutanya abafatanishije urukundo rwabo isezerano rikomeye imbere y’Imana. Mu mihigo yabo bashyingiranwa, basezeranye ko bazaba umwe, umugore asezerana gukunda no kumvira umugabo we, umugabo asezerana gukunda no gutunga umugore we. Niba amategeko y’Imana yumviwe, dayimoni uzana amahane azirukanwa mu rugo, kandi abo bakundanye ntibazatandukana, ndetse n’urukundo rwabo ntiruzakonja. IZI2 32.3
Iki ni cyo gihe cy’ingenzi mu bitekerezo by’abahagaze imbere yanyu bafatanya umwete wabo, impuhwe zabo, urukundo rwabo, umuhati wabo, mu byo gukorera gukiza imitima. Mu gushyingiranwa harimo intambwe y’ingenzi cyane itera kuvanga imibereho y’amaharakubiri ikaba imwe. Imana kubw’ubushake bwayo yemera ko umugabo n’umugore bafatanyirizwa mu murimo wayo, kugira ngo bawushyire mbere mu buryo bushyitse kandi bwera. Ibyo bashobora kubikora. IZI2 32.4
Umugisha w’Imana mu rugo ruzabamo ubwo bumwe bumeze nk’umucyo w’izuba wo mu ijuru, kuko ari ubushake bw’icyo Uwiteka yategetse yuko umugabo n’umugore bakwiriye gufatanishwa gufatanywa kwera ko kuba umwe muri Kristo Yesu, bategekwa na we, kandi bayoborwa n’Umwuka we. IZI2 33.1
Imana ishaka yuko urugo ruba ahantu ho kunezererwa haruta ahandi hose ku isi. Umugabo n’umugore bafite inshingano zo kuba barashyingiranwe mu rugo rwabo. Abafatanishije urukundo rwabo Yesu Kristo, bisunga amaboko ye n’amasezerano ye maze bagasangira umunezero. Abamarayika b’Imana bishimira ubwo bumwe bwabo. IZI2 33.2
Ni ikintu gikomeye gukiranura amahane yo mu rugo, ndetse no mu gihe umugabo n’umugore bashaka gutunganya no kuringaniza ibyerekeye zimwe mu nshingano zabo, niba barananiwe guha Imana imitima yabo. Umugabo n’umugore bashobora bate gutandukanya urugo rwabo kandi bagakomeza gukundana no gukomezanya? Mu byerekeye kubaka urugo rwabo bakwiriye gufatanya muri byose, kandi umugore, niba ari Umukristo, azajya anezererwa umugabo we kuko ari mugenzi we; kuko umugabo ari we mutwe w’urugo. IZI2 33.3
Umutima wawe urafudika. Iyo hari icyo ugambiriye ntugereranya ibintu neza kandi ngo uzirikane amaherezo yo kugundira ibyo wibwira nubwo ubyitegekaho, ukabivuga mu masengesho yawe no mu biganiro byawe, igihe uzi yuko utabifatanije n’umugore wawe. Mu kigwi cyo kwita ku kibabaje umugore wawe ngo umubere imfura, ngo umugendere neza mu byo mutandukanyeho, ukomeza kugundira ibintu bibi uzi yuko bizana amahane, maze ugakomeza ukagaragaza uko utekereza ntacyo witayeho. Wiyumvamo yuko abandi badashobora kureba ibintu mu buryo bunyuranye n’ubwawe. Izo mbuto ntizera ku giti cya Gikristo. IZI2 33.4
Bene Data. Nimukingurire urugi rw’umutima kwakira Yesu. Nimumurarikire kuza mu msengero rw’umutima. Nimufatanye kunesha inkomyi zose ziza mu mibereho y’abashyingiranwe. Muzarwana intambara ikomeye kugira ngo mubone kunesha umwanzi wanyu Satani, niba mwiringiye ko Imana ibatabara muri iyo ntambara, mukwiriye gukubira hamwe mwembi mukagambirira kunesha, mugashyira ikimenyetso ku minwa yanyu ngo mwe kugira amagambo mabi muvuga, ndetse nubwo mwaba mukwiriye kwikubita hasi mukaboroga muti: Uwiteka, cyaha umwanzi w’ubugingo bwanjye. IZI2 34.1
Ibyo Imana ishaka nibisohozwa, umugabo n’umugore bazubahana maze bakundane kandi biringirane. Ikintu cyose cyabasha kwangiza amahoro n’ubumwe bw’ab’urugo gikwiriye gukurwaho rwose, maze hakabaho ineza n’urukundo. Ugaragaza umutima w’ubugwaneza no kwihangana n’urukundo, azabona yuko uwo mutima umugaragaraho. Aho Umwuka w’Imana wimitswe ntabwo hazabaho kwicuza icyatumye bashyingiranwa. Niba Kristo byiringiro by’ubwiza aba mu rugo koko, ruzabamo ubumwe n’urukundo. Kristo uba mu mutima w’umugore azumvikana na Kristo uba mu mutima w’umugabo. Bazahirimbana bafatanyirije hamwe gushaka kuzahabwa amazu Kristo yagiye gutegurira abamukunda. IZI2 34.2
Abazirikana gushyingiranwa ko ari umuhango umwe wo mu mihango yera y’Imana, kukarindwa n’itegeko ryera ry’Imana, bazajya bayoborwa n’amategeko atunganye. Mu mibereho y’abashyngiranwe rimwe na rimwe abagabo n’abagore bagenza nk’abana barezwe nabi. Umugabo ashaka ubwe buryo, n’umugore na we agashaka ubwe, ntihagire n’umwe wumva undi, bene ibyo bizana umubabaro ukomeye cyane. Bombi, umugabo n’umugore bakwiriye kwemera kumvikana mu buryo bakora cyangwa batekereza. Ntibishoboka ko banezerwa mu gihe bombi bagikomeje kwikorera uko bishakiye. IZI2 34.3
Hatariho kwihanganirana no gukundana nta mbaraga yo mu isi yabasha kubakomereza mu murunga w’ubumwe bwa Gikristo. Umubano wanyu wo gushyingiranwa ukwiriye kuba ushyitse kandi w’ubugwaneza, ukaba uwera kandi w’icyubahiro, uhesha imbaraga y’umwuka imibereho yanyu kugira ngo umwe ajye abera undi nk’uko Ijambo ry’Imana ntegeka. Nimugera ku rugero Umwami ashaka ko mugeraho, muzabona ijuru hano mu isi kandi Imana izaba mu bugingo bwanyu . IZI2 34.4
Bene Data, mwibuke yuko Imana ari urukundo kandi yuko kubw’ubuntu bwayo mushobora kubana mwembi munezerewe, nk’uko mwasezeranye ko muzagenza mu masezerano yanyu yo gushyingirwa. IZI2 35.1
Kubw’ubuntu bwa Kristo mushobora kunesha inarijye no kwikunda. Nugira imibereho nk’iye, ukerekana mu ntambwe yose ko witanze, ugahora ugaragariza abakennye gufashwa impuhwe nyinshi, uzajya uhora unesha. Uzajya uhora wiga uko bukeye n’uko bwije uburyo bwiza buruseho bwo kunesha inarijye n’uburyo bwo gutera imbaraga aho ufite intege nke mu ngeso zawe. Umwami Yesu azababera umucyo n’imbaraga n’ikamba ryo kwishima, kuko mwemeye ko ubushake bwanyu buba nk’uko ashaka. IZI2 35.2