INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

20/130

IGICE CYA 22: ISANO Y’UMUGABO N'UMUGORE

Abazirikana ko gushyingirwa ari itegeko rimwe ryo mu mategeko yera y’Imana, kukarindwa n’itegeko ryera ry’Imana, bazajya bayoborwa n’amategeko atunganye. Ntabwo Kristo yigeze ahatira abagabo abo ari bo bose kubaho badashyingiwe. Ntiyaje gukuraho gushyingirwa kwera, ahubwo yaje kukwemeza abantu no kukugarurira kwera kwako kwa katanga ka mbere. Anezererwa ab’urugo rwimitswemo urukundo rutunganyijwe kandi rutikanyiza. IZI2 36.1