INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

18/130

IGICE CYA 21: UMUBANO UNEJEJE CYANE

Imana yategetse yuko abashyngiranywe bakwiriye kugirana urukundo rushyitse no kumvikana. Umukwe n’umugeni nibasezeranire imbere y’abo mu ijuru yuko bazakundana nk’uko Imana yabibategetse. Umugore akwiriye kumvira no kubaha umugabo we, kandi umugabo akwiriye gukunda no gutunga umugore we. IZI2 31.1

Abagabo n’abagore bagitangira kubana bakwiriye kongera kwitanga ku Mana. Nubwo umugabo n’umugore baba barashyingiranwe babyitondeye kandi babitekereje, bake ni bo bafatanywa burundu mu gihe umuhango wo gushyingirwa ukorwa. Gufatanywa burundu kw’ababiri ni umurimo ukorwa mu myaka ikurikiyeho. IZI2 31.2

Iyo abashyingiranywe bahuye n’iimibereho iruhije no guhagarika umutima, umunezero uturuka ku gushyingirarwa urashira. Umugabo n’umugore bigana ingeso kuko bitashobokoga kuzimenya mu mubano wabo wa mbere. Icyo ni cyo gihe kiruta ibindi cyo kugeragezwa mu mibereho yabo. Umunezero n’akamaro k’imibereho yabo yose yo mu gihe kizaza bikomoka ku byo biyemeje ubwo. Akenshi baragenzurana umwe akabona intege nke n’amafuti atibwiraga kuri mugenzi we bakibonana. Ariko imitima yafatanijwe n’urukundo igenzura ibyiza aho kugenzura amafuti. Bose bakwiriye kugenzura ibyiza aho kugenzura ibibi. Akenshi uko tumeze n’ibituzengurutse byose ni byo byerekana uko twibwira ko undi muntu amaze. IZI2 31.3

Hariho bamwe bagira ngo kwerekana urukundo ni intege nke, maze bakagumana umutima wo kwitandukanya n’abandi. Bene uwo mutima uzitira amajyambere y’impuhwe. Iyo umubano n’umutima w’ubupfura bizitiwe, biruma, maze umutima ukuzura agahinda kandi ugakonja. Dukwiriye kwirinda iryo futi. Urukundo ntirubasha kumara igihe kirekire rudafite ikirugaragaza. Mwe gukundira umutima w’uwo mwafatanije ko wicwa n’inzara yo gushaka ineza n’impuhwe. IZI2 31.4

Umuntu wese akwiriye gukunda atabihatiwe. Nimwimenyereze ingeso nziza cyane, kandi mwihutire kumenya ingeso nziza z’undi. Kugira umutima unezerewe ni ikintu gitangaje giteye ubwuzu kandi kinejeje. Impuhwe no kubaha bituma umuntu ahirimbanira gushaka ibyiza. Urukundo na rwo rukomezwa no kugambirira ibyiza. IZI2 32.1