INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Inama zigirwa abamaze gushyingirwa
Mwene Data na murumuna wanjye: Mwafatanishijwe isezerano ryo kuzabana mu minsi yose yo kubaho kwanyu. Mwatangiye kwiga iby’imibereho y’abashyingiranywe. Umwaka wa mbere w’imibereho y’abashyingiranywe ni wo mwaka wo kugira ibyo mumenya, ni wo mwaka umugabo n’umugore biganamo ingeso, nk’uko umwana yiga ibyigisho mu ishuri. Nimutyo muri uwo mwaka wa mbere wo gushyingirwa kwanyu he kubamo ibintu bizonona umunezero wanyu wo mu gihe kizaza. IZI2 26.3
Gusobanukirwa neza n’umubano w’abashyingiranywe ukwiriye, ni umurimo wo gukorwa mu myaka y’ukubaho k’umuntu yose. Abashyingiranywe baba binjiye mu ishuri batazarangiza muri ubu bugingo. Mwene Data, igihe cy’umugore wawe n’imbaraga ze n’munezero we bibaye isanga n’ingoyi ku byawe, uko umumereye bishobora kuba impumuro y’ubugingo cyangwa iy’urupfu izana urupfu. Witonde cyane utangiza ubugingo bwe. IZI2 26.4
Murumuna wanjye, ukwiriye kwiga ubungubu ibyigisho bya mbere by’ingirakamaro byerekeye ku nshingano z’imibereho y’uwashyingiwe. Uramenye ujye wiga ibyo byigisho uko bukeye n’uko bwije ubikiranutsemo. Ntukagire ubwo winuba cyangwa ngo ugire ikizizi. Ntukifuze kumererwa neza mu bugingo no kudamarara. Jya uhora wirinze kugira ngo udakundira umutima wo kwikanyiza kukubamo. IZI2 27.1
Mu gufatanywa ko mu mibereho yanyu niho urukundo rwanyu rukwiriye gutuma munezeranwa. Umuntu wese akwiriye kunezeza undi. Uwo ni wo mugambi Imana ibafitiye. Ariko kuko mukwiriye kuba umwe, nta we ukwiriye kuburira ubumwe ku wundi. Umuntu wese ni uw’Imana. Mukwiriye kuyibaza muti: Mbese icyiza ni ikihe? Mbese ikibi ni ikihe? Nabasha nte gusohoza neza umugambi wo kuremwa kwanjye? “Ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” (1 Abakorinto 6:19, 20). Urukundo mukunda umuntu rukwiriye gukurikira urwo mukunda Imana. Ubwinshi bw’urukundo rwanyu rukwiriye gusendera rugana ku wabitangiye. Iyo umuntu agize imibereho ihwanye n’uko Imana ishaka, umutima we uyikunda bihimbaje kandi byimazeyo. Mbese urukundo rwanyu rutagira uko rungana murukunda uwabapfiriye? Niba ari ko biri, gukundana kwanyu kuzakurikiza gahunda yo mu ijuru. IZI2 27.2
Urukundo rubasha kubonerana nk’isarabwayi kandi kwera kwarwo kukaba kwiza cyane, nyamara rukaba rukiri ruke kuko rutari rwavugutirwa ngo rugeragezwe. Nimugire Kristo uwa mbere n’uwa nyuma muri byose. Nimujye muhora mumwitegereza, niho urukundo mumukunda ruzarushaho kugwira uko bukeye n’uko bwije, kandi rurusheho gukomera kuko rwemeye kugeragereshwa imibabaro. Kandi uko urukundo mumukunda ruzarushaho kugwira, ni ko urukundo namwe mukundana ruzarushaho kuba rwinshi kandi rukarushaho gukomera. “Ariko twebwe twese, ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo, mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we, tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza.” (Abakorinto 3:18). Noneho ubu mufite inshingano yo gukora icyo mutari mwashoboye gukora mbere. “Nuko... mwambare ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwanzeza, no kwihangana.” “Mugendere mu rukundo, nk’uko Kristo yadukunze.” Mwige iki cyigisho mwitonze: “Bagore. Mugandukire IZI2 27.3
abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu: kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero. . . .Ariko, nk’uko itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. Bagabo, mukunde abagore banyu, nk’uko Kristo yakunze itorero, akaryitangira.” ( Abakolosayi 3:12; Abefeso 5:22-25.) IZI2 28.1
Gushyingirwa. ari ko gufatanywa mukaba umwe mu mibereho yose, ni igishushanyo cy’ubumwe Kristo afitanye n’itorero rye. Umutima Kristo afitiye itorero, ni wo mutima umugabo n’umugore bakwiriye kugirirana. IZI2 28.2
Nta n’umwe, ari umugabo cyangwa umugore. ukwiriye gutegeka. Uwiteka yabitanzemo icyigisho gikwiriye kutuyobora muri ibyo. Umugabo akwiriye kurinda umugore we nk’uko Kristo arinda itorero. Umugore na we akwiriye kubaha no gukunda umugabo we. Bombi bakwiriye kugira umutima w’ineza, bakagambirira yuko batazababazanya cyangwa ngo bahemukirane. IZI2 28.3
Mwene Data nawe murumuna wanjye, mwembi mufite imbaraga yo gutegeka ikomeye. Iyo mbaraga mushobora kuyigira umugisha ukomeye cyangwa umuvumo ukomeye kuri mwe no ku bo mubana. Ntimugahatane. Ngo umwe ashake ko undi akora nk’uko ashaka. Ntimushobora gukora ibyo kandi ngo munakundane. Kugaragaza ko wikunda byonona amahoro n’umunezero w’urugo. Ntimukagirane impagarara mu minsi yo kubana kwanyu. Nimugenza mutyo muzababara mwembi. Mugire ineza ku mvugo kandi mube abanyamahoro mu byo mukora, ibyo mwifuza byanyu mubireke. Murinde cyane amagambo yanyu, kuko afite imbaraga yo kuzana icyiza cyangwa kubabaza undi. Ntimugakundire ubukana kumvikana mu magambo yanyu. Mu mibereho yanyu yafatanijwe mujye muzanamo impumuro y’ishusho ya Kristo. IZI2 28.4
Igihe umugabo atarafatanywa n’umugore mu gihe cyo gushyingirwa, akwiriye kwiga uburyo bwo kwitegeka no gukorerana n’abandi. Mwene Data, ukwiriye kuba umugwaneza, ukihangana, ukababarira. Wibuke yuko umugore wawe yemeye ko umubera umugabo, bitari ukugira ngo ubone uko umutegeka, ahubwo ngo umubere umufasha. Ntuzagire ubwo uba inkazi n’umunyagituna. Ntugakoreshe imbaraga ngo uhatire umugore wawe gukora nk’uko ushaka. Wibuke yuko na we agira umutima ushaka gukora icyo yishakiye nk’uko nawe ushaka gukora ibyawe. Wibuke kandi yuko ufite amahirwe yo kumenya byinshi. Jya uba umunyebambe n’inyangamugayo. “Ubwenge buva mu ijuru, ubwa mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza.” (Yakobo 3: 17). IZI2 29.1
Mwene Data nawe murumuna wanjye, mwibuke yuko Imana ari urukundo kandi yuko kubw’ubuntu bwayo mushobora kunezeranwa, nk’uko mwabisezeranye mu masezerano yo gushyingiranwa kwanyu. Kandi mushobora gukoresha ubwenge n’imbaraga mugafasha imibereho igoramye ikagororokera Imana mubiheshejwe n’imbaraga y’Umucunguzi. Icyo Kristo atabasha gukora ni ikihe? Araboneye mu bwenge, mu gukiranuka no mu rukundo. Ntimukikingirane, ahubwo munyurwe musesekazanyeho urukundo rwanyu. Mukoreshe uburyo bwose bwatuma musangira umunezero, n’ababazengurutse, mufatanye nabo urukundo rwanyu. Amagambo y’ineza, kurebana impuhwe, amagambo y’umunezero, yabasha kubera benshi barushye kandi bihebye nk’agacuma k’amazi akonje ku mutima wishwe n’inyota. Ijambo ry’umunezero, umurimo w’ineza, bishobora kugera aho byoroshya imitwaro iremereye ibitugu byarushye. Umunezero nyakuri uboneka mu murimo utikanyiza. Kandi ijambo ryose n’umurimo wose wakozwe muri ubwo buryo byandikwa mu bitabo byo mu ijuru ko byakorewe Kristo. Kristo yarivugiye ati: “Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje hanyuma y’abandi, ni jye mwabikoreye.” (Matayo 25:40.) IZI2 29.2
Nimugume mu mucyo w’urukundo rw’Umukiza. Niho uko mumeze, kuzahesha abo mu isi umugisha. Nimureke Umwuka wa Kristo abe ari we ubayobora. Nimureke amategeko y’ineza ahore ku minwa yanyu. Kwihangana no kutikanyiza bigaragarira ku magambo n’imirimo by’ababyawe ubwa kabiri bakagira imibereho mishya muri Kristo. IZI2 30.1