INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Ubukwe bukwiriye kuba bworoheje kandi burimo umunezero
Urukundo rw’Imana ruturuka kuri Kristo ntabwo rwonona urukundo rw’abantu, ruba kimwe na rwo. Urwo rukundo ni rwo ruboneza kandi rukeza urukundo rw’abantu, rukajya mbere kandi rukarushaho kugira icyubahiro, Urukundo rw’abantu ntabwo rubasha kwera imbuto nziza keretse rufatanyijwe na kamere yo mu ijuru kandi rukigishwa gukura rugana mu ijuru. Yesu ashaka kubona ubukwe burimo umunezero, n’aho bwacyujwe hari umunezero. IZI2 25.4
Ibyanditswe bivuga yuko Yesu n’abigishwa be bararikiwe kuza muri ubwo bukwe (i Kana). Kristo ntiyemereye Abakristo kuvuga igihe bararitswe mu bukwe ngo ntidukwiriye kujya muri uwo mwanya wo kunezerwa cyane. Kujya muri ibyo birori kwa Yesu kutwigisha yuko ashaka ko twishimana n’abishimira gukomeza amateka ye. Ntabwo yigeze abuzanya ibirori by’abantu bitarimo icyaha igihe bikozwe bikurikije amategeko yo mu ijuru. Iteraniro Kristo yubahirizwa n’uko aririmo, ni byiza ko abayoboke be baribamo. Hanyuma y’aho Kristo abereye muri ibyo birori yabaye no mu bindi, ubwo yari abirimo yarabyejeje kandi arahigishiriza. IZI2 26.1
Nta mpamvu yo gutuma tugira ibirori by’ubukwe bitanzweho byinshi cyane, nubwo bene ubwo bukwe baba babyumvikanyemo. Iteka najyaga nibwira ko bitankwiriye kureba ubukwe burimo ibyishimo n’umunezero kandi bukubitiyeho no kwiyemera. Oya. Igikwiriye kurangamiranwa icyubahiro gikomeye ni umuhango wategetswe n’Imana. Igihe umuryango uremwe mu isi biba bigaragaje uko abo bazamera mu muryango wo mu ijuru. Igikwiriye kugirwa nyambere y’ibindi byose ni ukubaha Imana. IZI2 26.2