INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

74/79

Icyayi n’ikawa ntibitunga umubiri

Icyayi gikora umurimo wo gukangura umubiri, kandi ku rugero runaka, kirasindisha. Umurimo w’ikawa n’uw’ibindi binyobwa bikundwa n’abantu bose ni kimwe. Ikintu cya mbere ikawa ikora ni ugutera umutima kunezerwa. Imitsi yumva y’igifu irashyuha. Ibyo bitera ubwonko kurakara, bigatera umutima kurushaho kongera gutera kwawo, bigatera n’imbaraga z'akanya gato mu mubiri. Umunaniro uribagirana, kandi ibyo umuntu yibwira bikarushaho kugaragara ko ari ukuri. IZI1 146.2

Kubw’ibyo bintu icyayi n’ikawa bitera umubiri, abantu benshi batekereza yuko bibagirira neza cyane. Ariko iryo ni ifuti. Icyayi n’ikawa ntibitunga umubiri. Imbaraga zabyo zigaragara mbere y’uko bikwira mu mubiri, kandi igisa n’imbaraga umuntu yumva agize ni ubushyuhe bitera imitsi yumva. Igihe iyo mbaraga y’ibishuka umubiri ishize, imbaraga kamere umuntu agomba kugira iragabanuka maze amaherezo hakaba guhondobera no gucika intege. IZI1 146.3

Gukomeza kunywa ibyo bintu bishyushya imitsi yumva bikurikirwa no kumeneka umutwe, kubura ibitotsi, gutera vuba vuba k’umutima, kugubwa nabi, gususumira, n’ibindi bibi byinshi kuko bigabanura imbaraga y’ubugingo. Imitsi yumva niba inaniwe, ikwiriye kuruhuka no kuguma hamwe ku kigwi cyo gushyushywa no gukoreshwa birenze urugero. 18 IZI1 146.4

Bamwe baracogoye maze bakururwa n’icyayi n’ikawa. Abica amategeko agenga ubuzima buzira umuze bazajijwa maze bice amategeko y’Imana. 19 IZI1 146.5