INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Umwotsi w'itabi ugirira nabi abagore n'abana
Abagore n’abana bagirirwa nabi no guhumeka umwuka wabojejwe n’urujigo, ikigoma, cyangwa umwuka mubi w’umunywi w’itabi. Abahora bameze batyo bazajya barwaragurika. 15 IZI1 145.6
Umubiri w’uruhinja wuzurwamo n’ubumara iyo ahumetse yiyinjizamo umwuka unuka nabi w’uburozi bw’itabi, uvuye mu bihaha no mu twenge tw’uruhu by’undi muntu. Igihe ubwo burozi bukora mu mubiri w’uruhinja buhoro buhoro, bigatera ubwonko, n’umutima, n’umwijima n’ibihaha kurwara, bikagabanuka kandi bigasaza buhoro buhoro, ku bandi bugira imbaraga rwose, bukabatera kwikanga, ibicuri, ibinya no gupfa amarabira. Igihe cyose imbata y’itabi ihumetse ivana umwuka mu bihaha, uwo mwuka uroga aho ari hose. 16 IZI1 145.7
Ingeso mbi zica ubuzima aba kera bakoraga zihemukira abana n’urubyiruko bo muri iki gihe. Ubwenge budafite imbaraga, umubiri ufite intege nke, imitsi yumva idakora neza, n’ibindi bidasanzwe ku mubiri bikomoka ku babyeyi nk’umurage. Kandi iyo abana bakomeje kugira bene izo ngeso, zongera kandi zigatera ingaruka mbi. 17 IZI1 146.1