INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Kunywa imiti
Ingeso yubaka urufatiro rw’indwara nyinshi cyane ndetse igatera n’ibibi byinshi bikomeye, ni iyo gukoresha imiti y’uburozi uko ushatse. Igihe abantu benshi bafashwe n’indwara ntibaruha bashakashaka intandaro y’indwara yabo. Icyo bashishikarira cyane ni ukwikiza uburibwe no kugubwa nabi. IZI1 147.1
Benshi kubwo gukoresha imiti y’uburozi, bizanira indwara zirambye, kandi benshi barapfa nyamara bari gukizwa no gukoresha uburyo bwa kamere bwo kuvurwa. Uburozi buba mu bintu byinshi byitwa imiti burema ingeso n’irari birimbura ubugingo n’umubiri. Imiti myinshi ya magendu abantu bakunda yitwa imiti itanga imbaraga, ndetse n’imiti itangwa n’abavuzi, ikora umurimo wo kubaka urufatiro rw’ingeso yo kunywa inzoga, ingeso yo kunywa umuti woroshya uburibwe, ingeso yo gukunda morufine (umuti utera ibitotsi); iyo miti ku bantu ni umuvumo uteye ubwoba. 20 IZI1 147.2
Kuvuza imiti, nk’uko ari ingeso ikorwa hose, ni umuvumo. Mujye mwimenyereza kudakoresha imiti. Mujye muyikoresha buke, maze mujye murushaho gukurikiza uburyo bwo kwitungira amagara ni bwo kamere izumvira abavuzi b’Imana ari bo, umwuka mwiza, amazi meza, imyitozo ngororamubiri ikwiriye no kugira umutima uhana uboneye. Abagumya gukoresha icyayi n’ikawa n’inyama bazajya biyumvamo ko bakeneye kunywa imiti, ariko abantu benshi babasha gukira indwara badakoresheje isaro rimwe ry’umuti, iyaba babashaga kumvira amategeko yo kwitungira amagara. Imiti ikwiriye kunyobwa ibihe bike. 21 IZI1 147.3