INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

72/79

Itabi ni uburozi bwica buhoro buhoro

Itabi ni uburozi bwica buhoro buhoro, amaherezo bugahitana urinywa. Rigaragaza kamere yaryo mu buryo rikoreshejwe ubwo ari bwo bwose. Ni ryo kaga kabi kuko ingaruka zaryo ziza buhoro buhoro, kandi mbere hose umuntu atabimenye. Ritera imitsi yumva kwikanga maze hanyuma rikazayiremaza. Ritera ubwonko kugira intege nke kandi bugacura umwijima. Kenshi ritera imitsi yumva kurwara mu buryo bukomeye kuruta uko inzoga iyitera kurwara. Rirushaho gucengera mu mubiri kandi ntibyoroshye kurikuramo. Kurinywa bituma umuntu agira inyota yo kunywa inzoga, kandi ku buryo bwinshi ryubaka urufatiro rwo kugira ingeso yo gukunda kunywa inzoga. IZI1 144.7

Kunywa itabi ntibikwiriye; rirahenda, ritera umwanda, riroga urinywa, kandi ngahemukira n’abandi. IZI1 145.1

Mu bana n’abasore, kunywa itabi ntibivugwa ko hari icyo bitwara. Abana b’abahungu batangira kunywa itabi bakiri batoya cyane. Iyo bagize iyo ngeso bakiri bato, igihe umubiri n’ubwenge biba bishobora kwangizwa naryo mu buryo bworoshye, ribaca intege z’umubiri, rigatera ubwenge guhurama, kandi nkonona ubushake bwo gukora ibyiza. 12 IZI1 145.2

Nta bushake bwo kurarikira itabi buri muri kamere y’umuntu, keretse iyo bibaye umurage. IZI1 145.3

Kunywa icyayi n’ikawa bitera kurarikira itabi. Ibyokurya bitekanywe urusenda n’ikinzari bibabura igifu, bikanduza amaraso, kandi bigatunganya inzira y’ibindi bibi birushaho konona umubiri. 13 IZI1 145.4

Inyama zashyizwemo ibintu byinshi byo kuziryoshya n’icyayi n’ikawa, ababyeyi bamwe bahatira abana babo kurya no kunywa, bitegura inzira yo kurushaho kwifuza ibintu bitera umubiri n’amaraso kwihuta, nk’itabi. Kunywa itabi bitera umuntu kugira inyota yo kunywa inzoga. 14 IZI1 145.5