INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

69/79

Inama ya Satani irusha izindi zose kurimbura

Satani yateranyirije hamwe abamarayika bacumuye ngo bajye inama y’uburyo bwo kugirira nabi nk’uko bishoboka kose umuryango w’abantu. Bavuze imigambi yabo bungikanya, kugeza ubwo Satani yatekereje inama. Yari gufata imbuto z’imizabibu, n’iz’ingano, n’ibindi bintu Imana yatanze ngo biribwe, maze akabihindura uburozi bwari kwangiza imbaraga z’umubiri w’umutu, iz’ubwenge, n’iz’umutimanama, bityo izo mbaraga zose zitsinzwe Satani akayobora umuntu mu buryo busesuye. Abantu banyoye inzoga byatuma bakora amarorerwa y’uburyo bwose. Irari ry’ibibi ryatera isi kumungwa. Satani, kubwo gutera abantu kunywa inzoga, ashobora gutuma bacupira bakandavura. 4 IZI1 141.5

Satani yagize iyi si imbata ye ateye abantu kunywa inzoga n’itabi, icyayi, n’ikawa. Ubwenge butangwa n’Imana, ari bwo bukwiriye guhora butunganye, bwayobejwe no kunywa ibiyobyabwenge. Ubwonko ntibugishobora kurobanura neza. Umwanzi ni we uyobora. Umuntu yagurishije ubwenge bwe buhitamo icyiza bukareka ikibi, ahabwa ubumutera gusara. Nta bwenge bwo kumenya igitunganye afite. 5 IZI1 142.1

Umuremyi wacu yahaye umuntu imigisha ataziganije. Iyaba izo mpano zose z’Imana zarakoreshejwe mu bwenge no kwirinda ibyakwangiza imibiri yacu, ubukene, indwara n’imiruho biba biri hafi kuva ku isi. Nyamara ikibabaje ni uko tubona ahantu hose imigisha y’Imana ihindurwa umuvumo no gukiranirwa kw’abantu. IZI1 142.2

Nta bantu bacirwaho iteka ryo gukoresha nabi impano z’agaciro zatanzwe n’Imana kurusha abakoresha umwero w’ubutaka mu kwenga inzoga. Imyaka y’impeke ifite intungamubiri, imbuto zitera kugira umuze muke kandi ziryoshye cyane, byengwamo ibinyobwa biyobya ubwenge kandi bigasaza ubwonko. Ingaruka yo kunywa ubwo burozi ni uko imiryango ibihumbi byinshi ibura ibintu byiza byakayigiriye akamaro ndetse n’ibyangombwa ku buzima. Ibikorwa by’urugomo biriyongera, kandi indwara n’urupfu bikihutana abantu uduhumbi n’uduhumbi bibajyana mu bituro by’abasinzi. 6 IZI1 142.3