INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

70/79

Vino isindisha

Vino Kristo yakoze mu mazi mu bukwe bw’i Kana yari umutobe mubisi mwiza w’inzabibu. Uyu ni umutobe wavuye mu iseri, Ibyanditswe bivuga ngo: “Ntuwurimbure, kuko ugifite umumaro,” Yesaya 65:8. IZI1 142.4

“Vino ni umukobanyi, inzoga zirakubaganisha,
Kandi ushukwa na byo ntagira
Ubwenge.”

“Ni nde ubonye ishyano? Ni nde
Utaka?
Ni nde ufite intonganya? Ni nde
Wiganyira?
Ni nde ufite inguma zitagira
Impanvu? Ni nde utukuza
Amaso?
Ni abarara inkera;
Ni abagenda bavumba inturire.
Ntukarebe vino uko itukura,
Igihe ibirira mu gikombe,
Ikamanuka neza,
Amaherezo iryana nk’inzoka
Igatema nk’impiri;”
IZI1 143.1

Imigani 20: 1; 23:29-32

Ntibyigeze kubaho ko ukuboko k’umuntu kugaragaza neza ipica y’ubucakara n’ububata bw’umuntu wishwe n’ibinyobwa bisindisha. Uwagizwe imbata akaba yarahenebereye nubwo yakangurwa akamenyeshwa umubabaro we, ntagira imbaraga yo kwikura mu mutego; “azongera ajye kuvumba.” Imigani 23:35. IZI1 143.2

Mu by’ukuri, ubusinzi buva mu nzoga yaba iyoroshye cyangwa ikomeye. Kunywa izo zoroshye bitera umuntu gushaka kunywa izikomeye, bityo gukunda akayoga bikokama umuntu. Kunywa mu rugero ni ishuri abantu bigiramo kuzaba abasinzi. Nyamara ibitera ubusinzi bikora buhoro cyane ku buryo umuntu yisanga mu nzira nyabagendwa y’ubusinzi ataramenya ingorane afite. IZI1 143.3

Si ngombwa kujya impaka zigamije kwerekana ingaruka mbi umusinzi akomora ku nzoga. Abantu bazahajwe n’inzoga, ari bo bantu Kristo yapfiriye kandi n’abamarayika bakaba babogoza amarira kubwabo, bari hose. Ni ibizinga ku majyambere twiratana. Bakojeje isoni ibihugu byose, kandi babiteje umuvumo n’amakuba. 7 IZI1 143.4