INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

68/79

IGICE CYA 16: NTIWANDUZE ISANO Y'IMANA N'UMUNTU

Imitsi yumva yo mu bwonko ibasha kujyana amakuru mu mubiri wose ni yo muyoboro wonyine Imana ivuganiramo n’umuntu maze igahindura ubugingo bw’imbere rwose. Ikintu cyose kibasha kurogoya urugendo rw’amashanyarazi mu mitsi yumva kigabanura imbaraga y’ububasha bwo kubaho, maze ingaruka ikaba yuko ubwenge bugwa ikinya. 1 IZI1 141.1

Kutirinda kw’uburyo bwose kugusha ikinya imyanya y’ubwenge, maze bigatera imitsi yumva yo mu bwonko kugira intege nke bigatuma ibintu by’ubugingo bw’iteka bitishimirwa, ahubwo bigahwanwa n’ibisanzwe. Ububasha bwo ku rwego rwo hejuru bw’ubwenge, bwagenewe umugambi wo gutanga umunezero bugirwa imbata y’iruba ry’ibibi. Niba ingeso zacu z’umubiri zitaboneye, ubwenge n’ubutungane byacu ntibishobora kugira imbaraga; kuko impuhwe zikomeye ziba hagati y’umubiri n’ingeso nziza. 2 IZI1 141.2

Satani avuza impundu iyo abonye umuryango w’abantu urushaho kwiroha mu byago no mu mibabaro. Azi yuko abantu bafite ingeso mbi n’imibiri iguwe nabi badashobora gukorera Imana bafite umwete mwinshi no kwihangana, no kubonera nk’abafite imibiri iguwe neza. Umubiri urwaye uhindura ubwonko. Ubwenge ni bwo dukoreshereza Imana. Umutwe ni wo utegeka umubiri wose. Satani yishimira umurimo urimbura ateza abantu, iyo akoresheje umuryango w’abantu iby’ingeso zibonona, bakonona n’abandi: kuko ubwo buryo ari bwo akoresha yiba Imana umurimo ukwiriye kuyikorerwa. IZI1 141.3

Satani ahora yiteguye kwigarurira abantu burundu. Icyo abafatisha gikomeye cyane kuruta ibindi byose ni irari ryo kurya no kunywa, kandi ashaka kuribyutsa mu buryo bwose ashoboye. 3 IZI1 141.4