INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Umwuka Wera azahoraho kugeza imperuka
Kristo yavuze yeruye yuko imbaraga y’Umwuka izakomeza kubana n’abayoboke be kugeza ku mperuka. Ariko iryo sezerano ntirisobanukira abantu nk’uko bikwiriye, ni cyo gituma rero gusohora kwaryo kutaboneka nk’uko biri. Isezerano ry’Umwuka ni ikintu gitekerezwa bukeya kandi ingaruka zabyo zirazwi: Amapfa y’iby’umwuka, umwijima w’ibyumwuka, gusaza mu by’umwuka n’urupfu. Utuntu duto ni two twitabwaho, maze imbaraga y’Imana ari yo ikwiriye mu byo gukura no guhesha itorero amahirwe, kandi ikwiriye kuzana indi migisha mu murimo wayo ikabura, nubwo itangwa mu kuzura kwayo kutagabanije. IZI1 139.2
Kubura Umwuka ni ko gutuma umurimo w’ubutumwa ubura imbaraga. Ubumenyi, impano, kumenya kuvuga neza, ububasha umuntu avukana cyangwa yunguka mu buzima, umuntu ashobora kubigira; ariko iyo Umwuka w’Imana atabonetse, nta mutima ukabakabwa, nta munyabyaha uzanwa kuri Kristo. Naho ubundi, iyo abantu basabanye na Kristo, iyo impano z’Umwuka ari izabo, umukene w’umuhanya kandi w’injiji kurusha abandi bigishwa be azagira imbaraga yoroshya imitima. Imana ibagira imiyoboro yo kunyuzamo imbaraga yayo ikomeye cyane iha abo mu isi. IZI1 139.3
Ishyaka abigishwa bari bafitiye Imana ni ryo ryabateye kujyana ubuhamya bw’ukuri bafite imbaraga ikomeye. Mbese iryo shyaka ntirikwiriye gususurutsa imitima yacu ikagambirira kuvuga igitekerezo cy’urukundo rucungura rwa Kristo, Uwabambwe? Mbese Umwuka w’Imana ntakwiriye kuza uyu munsi, azanwe no gusubiza amasengesho yasenganywe umwete no kwihangana, maze akuzuza abantu imbaraga yo gukora? None ho se, ni iki gituma itorero rigira intege nke cyane kandi rikaba ridafite umwuka? 4 IZI1 140.1
Igihe Umwuka Wera azaba ayobora ubwenge bw’Abakristo bo mu itorero, mu matorero yacu hazaboneka urugero rwo hejuru cyane mu bivugwa, mu bugabura, mu kugira umwuka, kuruta uko biboneka ubu. Abakristo bo mu itorero bazongerwa imbaraga n’amazi y’ubugingo, kandi abakozi bayoborwa n’umutwe umwe, ari wo Kristo, bazagaragaza Shebuja mu mwuka bafite, mu magambo, mu bikorwa, kandi bazaterana inkunga kugira ngo bajye mbere mu murimo ukomeye kandi uheruka twahawe gukora. Ubumwe n’urukundo bizagwira cyane, bibere isi igihamya cy’uko Imana yohereje Umwana wayo agapfira gucungura abanyabyaha. Ukuri kw’Imana kuzashyirwa hejuru; kandi uko kuzajya kurabagirana nk’itara rimurika, ni ko tuzajya turushaho kugusobanukirwa rwose. 5 IZI1 140.2
Neretswe yuko ubwoko bw’Imana nibutagira umuhati ku rwabo ruhande, bagategereza kuzongerwa imbaraga; kandi nibatega kuzezwa imyanda y’umubiri n’iy’umutima, maze bakabona kuba ari bwo bakora umurimo w’ijwi rirenga rya marayika wa gatatu, bazasangwa badashyitse. Imbaraga y’Imana isubiza intege mu bugingo iza ku bantu bayiteguye gusa, bayitegurishije gukora umurimo Imana yabategetse, ari byo kwiyezaho ubwabo imyanda y’umubiri n’iy’umutima, bityo kubaha Imana kwabo bibageza ku rwego rukwiriye rw’ubutungane. 6 IZI1 140.3