INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Akuga ko kunegura ibihamya
Mu nzozi narose hambere aha, najyanywe imbere y’imbaga nini y’abantu, bamwe muri bo bariho bashishikariye gukuraho icapwa ry’Ibihamya bikomeye cyane byarimo ubutumwa bw’imbuzi nari natanze. Baravuze bati: “Twizera ibihamya bya mushiki wacu White; ariko igihe atubwira ibintu atabonye neza mu iyerekwa byerekeye ikintu runaka abantu bajyaho impaka, amagambo ye ntacyo yatumarira kiruta icy’ay’undi muntu.” Umwuka w’Imana yanjeho, ndahaguruka maze mbacyaha mu izina ry’Uwiteka. IZI1 134.1
None, niba ababwiwe iyo miburo ikomeye bavuze bati : “Iyo ni inama ya mushiki wacu White atanga ku giti cye, nzakomeza gukora ibyo mbona ko ari byiza,” kandi nibakomeza gukora ibintu baburiwe ko badakwiriye gukora, bazaba berekanye ko bahinyura inama y’Imana, kandi amaherezo, Umwuka w’Imana, yanyeretse ko, ari ukonona umurimo w’Imana no kwirimbura ubwabo. Abashaka gukomeza umugambi wabo bazakura mu magambo y’“Ibihamya” ayo batekereza ko azashyigikira ibyo bavuga, kandi bazayakomeza cyane uko bashobora kose. Ariko ibitunga agatoki imikorere yabo, cyangwa ibidahuje n’ibyo bavuga, bavuga ko ari ibyo mushiki wacu White yivugira, ko bidakomoka mu ijuru, bakabishyira ku rwego rumwe n’urw’ibitekerezo byabo. IZI1 134.2
None rero, bavandimwe, ndabinginga ngo mwe kujya hagati yanjye n’abantu, ngo mubabuze umucyo Imana yashakaga ko bahabwa. Mu kunegura “Ibihamya”, ntimukwiriye kubyambura imbaraga zose, n’inama zose, n’ububasha bwose. Ntimukibwire yuko mushobora kubicamo ibice kugira ngo bihwane n’uko intekerezo zanyu ziri, muvuga yuko Imana yabahaye ububasha bwo gushishoza ngo mube mwamenya umucyo uturuka mu ijuru n’ibivugwa bikomotse mu bwenge bwa kimuntu gusa. Niba “Ibihamya” bitavuga ibihwanye n’uko Ijambo ry’Imana riri, muzabyange. Kristo na Beliyali ntibashobora guhuzwa. Mu izina rya Kristo, ntimukajijishe abantu amagambo yuzuye icurabwenge ry’abantu no kutagira ibyiringiro, ngo bitume umurimo Imana yakora utagera ku ntego yawo. Ntimugatume kubura ubushishozi mu by’umwuka kwanyu kugira uyu murimo w’Imana urutare rw’ibicumuro, aho benshi bazasitara bakagwa, “bakagwa mu mutego, bakajyanwa.” 10 IZI1 134.3