INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

63/79

Uburyo bwo kwemera guhanwa

Abahanwa n’Umwuka w’Imana ntibakwiriye guhagurukira kurwanya igikoresho gifite kwicisha bugufi. Ni Imana yavuze kugira ngo ibakize kurimbuka, si umuntu buntu. Muri kamere ya kimuntu, ntibinezeza guhanwa, kandi ntibishobokera umutima w’umuntu, utamurikirwa n’Umwuka w’Imana, gusobanukirwa n’akamaro k’amagambo yo guhana cyangwa umugisha azana. Iyo umuntu yemeye gushukwa, maze agakora icyaha, ubwenge bwe bucura umwijima. Umutimanama ntumenya ibikwiriye. Imiburo yawo irasuzugurwa, kandi ijwi ryawo ryumvikana buhoro. Umuntu abura imbaraga zo gutandukanya ibibi n’ibyiza buhoro buhoro, kugeza ubwo aba atagifite ubwenge nyakuri bwo kumenya aho ahagaze imbere y’Imana. Ashobora kwitondera gahunda z’idini kandi agakomeza inyigisho zaryo afite umwete, ariko kandi atagira umutima wa ryo. Uko ameze, ni kwa kundi gusobanurwa n’Umuhamya w’ukuri, ngo: “Kuko uvuga uti : ‘Ndi umukire, ndatunze kandi ndatuganiwe, nta cyo nkennye; utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye busa.’” Igihe Umwuka w’Imana, mu butumwa bw’imbuzi avuze ko uwo muntu umaze atyo, ntiyabona ko ubwo butumwa ari ukuri. None se akwiriye kwanga kuburirwa? Oya. IZI1 135.1

Imana yatanze igihamya gihagije kugira ngo abashaka bose babashe kwimara amatsiko ku byerekeye kamere y ‘“Ibihamya.” Nibamara kwemera ko bikomoka ku Mana, bizaba inshingano yabo kwemera guhanwa, nubwo ubwabo batareba uburyo ibyo bakora ari ibidatunganye. Nibamenya neza uko bameze, guhanwa kuzaba kukimaze iki? Kuko babizi cyangwa batabizi, Imana ibibashyira imbere mu buryo bw’imbabazi, kugira ngo babashe kwihana kandi bisubireho bitaratinda cyane. Abahinyura imiburo bazasigara barindagizwa no kwihenda; ariko abayitondera, kandi bakagira umwete wo kwitandukanya n’ibyaha byabo kugira ngo babone uko baronka ubuntu bukenewe, bazaba bakinguye umuryango w’imitima yabo, kugirango Umukiza ubakunda yinjiremo kandi abe muri bo. Abomatanye n’Imana cyane ni abazi ijwi ryayo igihe ivugana na bo. Ab’umwuka bagenzura iby’umwuka. Abo baziyumvamo ishimwe yuko Uwiteka yaberetse ibyaha byabo. IZI1 135.2

Dawidi yamenye ubwenge arebye uburyo Imana yabanaga nawe, maze yemera igihano cy’Isumbabyose yicishije bugufi. Ishusho y’ukuri yagaragazaga uko Dawidi yari amaze by’ukuri nk’uko umuhanuzi Natani yamubwiye yatumye amenya neza ibyaha bye maze imufasha kubireka. Yemeye inama yicishije bugufi, maze yikubita imbere y’Imana yubamye. Yavuganye ijwi rerenga ati: “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo.” ( Zaburi 19:7) IZI1 136.1

“Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose noneho muba ...mutari abana nyakuri.” (Abaheburayo 12:8). Umwami wacu yaravuze ati : “Abo nkunda bose ndabacyaha nkabahana ibihano.” (Ibyahishuwe 3:19). “Nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahabwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.” (Abaheburayo 12:11). Nubwo amategeko yo kutuyobora akaze, yatanzwe n’urukundo ruhebuje rwa Data wa twese, “kugira ngo tubashe gusangira kwera kwe.” 11 IZI1 136.2