INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Gukoresha “Ibihamya ” mu buryo bubi
Igitabo cya mbere cy’ “Ibihamya” cyigeze gucapwa cyaburiraga abantu kibabuza gukoresha umucyo wahawe ubwoko bw’Imana mu buryo bubi. Navuze yuko bamwe bakoze ibidakwiriye. Igihe babwiraga abatizera ibyo kwizera kwabo maze bakababaza igihamya, basomye ibitabo nanditse mu kigwi cyo gusoma Bibiliya ngo abe ari yo ibahamiriza. Neretswe yuko ubwo buryo budakwiriye kandi ko bubasha kwangisha abatizera ukuri. “Ibihamya” ntibishobora kugira ububasha ku batagira icyo bazi cyerekeye umutima wabo. Abantu nk’abo si byo bakwiriye gusomerwa. IZI1 133.2
Indi miburo yerekeye uburyo abantu bakoresha “Ibihamya” yatanzwe ibihe binyuranye, nk’uko yanditswe hepfo aha: IZI1 133.3
“Ababwiriza bamwe bari inyuma kure cyane. Bavuga yuko bizera ibihamya byatanzwe, kandi bamwe bakora nabi iyo babikoresheje nk’ikiboko cyo gukubitisha abatabizi, nyamara bo ubwabo bakananirwa kubikurikiza. Babonye ibihamya byinshi ariko ntibabyitayeho. Umugambi w’abantu nk’abo si umwe. ” IZI1 133.4
« Nabonye yuko benshi bagize amahirwe bitewe n’ibyo Imana yanyeretse byerekeye ibyaha n’amafuti bikorwa n’abandi. Bafashe ubusobanuro bukabije bw’ibyerekaniwe mu iyerekwa, nuko baba ari bwo bakomeza gushyira imbere bigeza ubwo byacogoje kwizera kwa benshi mu byo Imana yerekanye, kandi bacogoza ndetse bagaca intege itorero.» 9 IZI1 133.5