INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

58/79

Mujye mucira « Ibihamya » urubanza mukurikije imbuto zabyo

Nimureke “Ibihamya” bicirwe urubanza n’imbuto zabyo. Mbese ibyo byigisho bifite mwuka ki? Mbese amaherezo y’ imbaraga yabyo yabaye ayahe? Abifuza kugenza batyo bose bashobora kwimenyereza imbuto z’iri yerekwa. Imana yabonye ko bikwiriye ko bakira bakagira imbaraga yo kurwanya iya Satani n’iy’abantu bafashije Satani mu murimo we. IZI1 130.1

Imana yaba iriho yegisha itorero ryayo, igahana ibibi Abakristo bakora kandi igakomeza kwizera kwabo, cyangwa yaba itabikora. Uyu murimo ni uw’Imana, cyangwa si uwayo. Nta cyo Imana ikora ibangikanyc na Satani. Umurimo wanjye....ufite ikimenyetso cy’Imana cyangwa ikimenyetso cy’umwanzi. Nta murimo w’igice urimo. Ibi “Bihamya” ni iby’Umwuka w’Imana, cyangwa ni iby’uwa Satani. IZI1 130.2

Nk’uko Uwiteka yiyerekaniye mu Mwuka w’ubuhanuzi, ibya kera, n’iby’ubu, n’iby’ahazaza byanyuze imbere yanjye. Nabonye mu maso h’abantu ntari nigeze mbona, nuko hashize imyaka ndababona ndabamenya. Nakanguwe mu bitotsi n’igitekerezo cy’ukuri cy’ibintu naherukaga kwerekwa mu bwenge bwanjye; nuko nandika mu gicuku inzandiko zarenze igihugu kinini, zikagera ahari akaga, zigakiza amakuba menshi zikora umurimo w’Imana. Uyu ni wo murimo namaze imyaka nkora. Imbaraga yampatiye gucyaha no guhana ibibi ntari naratekereje. Mbese uyu murimo ni uwo mu ijuru, cyangwa ni uwo mu isi? 5 IZI1 130.3