INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Umugambi wa Satani ni ugutera abantu gushidikanya
Ibihe byinshi, “Ibihamya” byakirwa neza, icyaha no kwinezeza bigakurwaho maze umuntu agatangira bushya gufatanya n’umucyo Imana yatanze. Mu bindi bihe, ibyaha birakorwa, “Ibihamya” bikangwa, maze impamvu nyinshi z’urwitwazo zitari ukuri zigahererezwa ku bandi ari impamvu zo kwanga kubyakira. Impamvu nyakuri ntivugwa. Ni ukubura ubutwari bwo gukora ibyiza; ubushake bukomezwa kandi buyoborwa n’umwuka w’Imana, ngo umuntu areke ingeso mbi. IZI1 130.4
Satani afite ububasha bwo gutera gushidikanya no guhimba inkomyi z’ibihamya bitangwa n’Imana, kandi benshi bibwira ko ari byiza kuba nk’abanyabwenge, kuba abatizera no guhinyura. Abifuza gushidikanya bazabona umwanya mugari. Imana ntigambirira gukuraho ibitera umuntu kutizera byose. Itanga igihamya gikwiriye kugenzurwa n’umuntu wicisha bugufi n’umutima wemera kwigishwa, kandi abantu bose bakwiriye guhitamo bakurikije uburemere bw’igihamya. Imana itanga igihamya gihagije kugira ngo abantu bifuza kumenya ukuri bizere; ariko uhindukira akareka igihamya bitewe n’uko hariho ibintu bikeya atabasha gusobanurisha ubwenge bwe butareba kure, azasigara ahantu hakonje hateye umususu, ho kutizera no gushidikanya kandi kwizera kwe kuzarimbuka. IZI1 131.1
Inama ya Satani ni ugucogoza kwizera ubwoko bw’Imana bufite mu “Bihamya.” Satani azi uburyo bwo gutera. Akorera mu bwenge bw’abantu akabatera kugirira ishyari abayobora umurimo kandi akabatera no kutanyurwa. Hanyuma bagatangira kwibaza ku by’impano. Ubwo ni bwo bagira imbaraga nke; maze ibyigisho baherewe mu iyerekwa bakabisuzugura. Hanyuma hagakurikiraho gushidikanya ku byerekeye ingingo zikomeye cyane zo kwizera kwacu, ari zo nkigi z’umurongo twahisemo, hanyuma bagashidikanya Ibyanditswe Byera bityo bakaromboreza bagana mu kurimbuka. Igihe “Ibihamya” byigeze kwizerwa bishidikanyijwe bikarekwa, Satani amenya yuko abashutswe batazahagararira aho gusa; maze umwete we akawukuba incuro ibyiri kugeza ubwo abatera kugomera Imana ku mugaragaro, nyuma bikaba indwara idakira, amaherezo akaba kurimbuka. Iyo bagize gushidikanya no kutizera iby’umurimo w’Imana, kuyoba kwabo kuba kuzuye. Nuko bakarakarira cyane abahangara kubabwira amakosa yabo no kubacyahira ibyaha bakora. IZI1 131.2
Abari mu kaga si abanga “Ibihamya” ku mugaragaro gusa, cyangwa abashidikanya ibyabyo. Gusuzugura umucyo ni ko kuwanga IZI1 132.1
Nutagirira Ibihamya icyizere, uzava ku kuri kwa Bibiliya. Natewe ubwoba n’uko abantu benshi bahitamo kugira icyizere gike no gushidikanya, bityo mbabajwe n’ubugingo bwanyu ndababurira. None se, ni bangahe bazita kuri uwo muburo? 6 IZI1 132.2