INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Kwerekeza abantu kuri Bibiliya
Ibihamya byanditswe ntibitanga umucyo mushya, ahubwo bishimangira mu mutima rwose ukuri kw’Imana kwamaze guhishurwa. Icyo umuntu akwiriye gukorera Imana n’icy’akwiriye gukorera mugenzi we cyasobanuriwe neza mu Ijambo ry’Imana, nyamara kandi bakeya bo muri mwe ni bo bumvira uwo mucyo bahawe. Nta kundi kuri kuvugwa; ahubwo mu “Bihamya” ni mo Imana yasobanuriye ukuri gukomeye kwamaze gutangwa maze igushyira imbere y’abantu mu buryo bwayo yatoranyije kugira ngo ibakangure kandi ikubatere mu bwenge, badasigara bafite urwitwazo. “Ibihamya” ntibikwiriye gutesha Ijambo ry’Imana agaciro, ahubwo bikwiriye kurihesha ikuzo, bigatuma abantu barikunda, Kugira ngo ipica nziza y’ ukuri kutarangwa no kwishyira hejuru inyure bose. 2 IZI1 128.3
Umwuka ntiyatangiwe kandi ntabasha gutangirwa gukuraho Bibiliya; kuko Ibyanditswe Byera bivuga byeruye yuko Ijambo ry’Imana ari urugero inyigisho zose n’ibikorwa byose bikwiriye kugeragerezwaho..... Yesaya avuga yeruye ati: “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya! Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20). 3 IZI1 128.4
Mwene Data kanaka. . . .yashobora gutera urujijo agerageje kwerekana ko umucyo Imana yatangiye mu “Bihamya” ari uwongerewe ku Ijambo ry’Imana, ariko kuvuga atyo ni ibinyoma. Imana yabonye ko bikwiriye muri ubwo buryo kwerekeza ubwenge bw’ubwoko bwayo ku Ijambo ryayo, kugira ngo basobanukirwe na ryo biruseho. Ijambo ry’Imana rihagije kumurikira ubwenge bwijimye cyane kandi ribasha kumenywa n’abifuza kurisobanukirwa. Ariko n’ubwo bimeze bityo, bamwe bavuga ko biga Ijambo ry’Imana usanga bafite imibereho inyuranye n’ibyo ryigisha ryeruye. Nuko kugira ngo abagabo n’abagore be kugira urwitwazo, Imana yatanze inama kandi itanga n’ibihamya kugira ngo bibagarure ku Ijambo birengagije gukurikiza. Ijambo ry’Imana ryuzuycmo amahame rusange afasha abantu kubaho bafite imico iboneye. N’ibihamya bya rusange n’iby’umuntu ku giti cye, byarateguwe kugira ngo bibafashe kwita kuri ayo mahame. IZI1 129.1
Nafashe Bibiliya y’agaciro kenshi maze nyizengurutsa bya “Bihamya by’Itorero” byinshi, byatangiwe guhabwa ubwoko bw’Imana maze ndavuga nti: « Aha ni ho ibintu hafi ya byose bihuriye. Ibyaha abantu bakwiriye guhunga biragaragajwe. Inama bifuza zibasha kuboneka hano zatangiwe izindi mpamvu zihwanye n’izabo. Imana yishimiye kubaha umurongo ku murongo n’itegeko ku itegeko. » IZI1 129.2
Ariko ntihariho benshi muri mwe bazi rwose ibiri mu “Bihamya.” Ntimuzi neza ibyanditswe. Iyaba mwari muzi Ijambo ry’Imana, iyaba mwifuzaga kugera ku rugero rwa Bibiliya ngo mubone gutungana kwa Gikristo, ntimuba mwarakeneye “Ibihamya.” Icyatumye Imana ishaka kubageraho ikoresheje ibihamya byumvikana kandi bitaziguye byatewe n’uko mwirengagije kumenya neza Igitabo cyayo cyayiturutseho. Ishaka ko mwita ku miburo mwanze kumvira, ibahenda- hendera kugira imibereho ihwanye n’ibyo cyigisha biboneye kandi biha umuntu ubwenge. 4 IZI1 129.3