INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

56/79

IGICE CYA 14: IBIHAMYA BY'ITORERO

Uko imperuka yegereza n’umurimo wo gutanga umuburo uheruka ku isi ukwira henshi, ni ko birushaho kuba ingenzi ku bemera ukuri kw’iki gihe gusobanukirwa neza na kamere n’imbaraga y’“Ibihamya,” Imana, mu buntu bwayo yahuje n’umurimo w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu kuva bucyaduka. IZI1 127.1

Kera Imana yavuganiraga n’abantu mu kanwa k’abahanuzi n’intumwa. Muri iki gihe ivuganira na bo mu “Bihamya” by’Umwuka wayo. Ntabwo higeze kubaho igihe Imana yigishanyije ubwoko bwayo umwete kiruta uko ibigisha ubu ibyerekeye ubushake bwayo n’inzira yifuza ko banyuramo. IZI1 127.2

Imiburo no guhana ntibibwirwa abakora ibyaha bo mu Badiventisiti b’umunsi wa Karindwi bitewe n’uko imibereho yabo irushijeho kugira umugayo kuruta imibereho y’abitwa Abakristo bo mu matorero atari ay’ukuri. . . .ahubwo biterwa n’uko bafite umucyo ukomeye, kandi kubera umurimo bahisemo, babaye abantu b’Imana ku buryo bw’umwihariko, abo yitoranyirije, bafite amategeko yayo yanditswe mu mitima yabo. IZI1 127.3

Ubutumwa nahawe bw’abantu batari bamwe kenshi narabubandikiraga, ibihe byinshi babinsabye byihutirwa. Uko umurimo wanjye wagukaga, ibyo byabaye umugabane ukomeye kandi uruhije w’imirimo yanjye. IZI1 127.4

Mu iyerekwa nahawe mu mwaka wa 1871, ni ho nabwiwe gusobanura amahame rusange mu mvugo no mu nyandiko, kandi icyo gihe nyine ngasobanura akaga n’amafuti, n’ibyaha by’abantu bamwe, kugira ngo bose baburirwe, bacyahwe, kandi bagirwe inama. Nabonye yuko bose bakwiriye kurondora imitima yabo n’imibereho yabo cyane kugira ngo barebe yuko batagize amafuti abandi bahaniwe kandi ngo barebe yuko imiburo abandi baburiwe itagize icyo ibamarira. Niba bimeze bityo, bakwiriye kwiyumvamo yuko inama no gucyaha ari bo bahawe ku buryo bw’umwahariko, kandi ko bakwiriye kubishyira mu bikorwa nk’aho ari bo byabwiwe mu buryo bw’umwihariko. IZI1 127.5

Imana igambiriye kugerageza kwizera kw’amasengesho y’abantu bose bavuga yuko bifuza by’ukuri kumenya inshingano zabo. Izaha abantu bose umwanya uhagije wo gukuza ikiri mu mitima yabo. IZI1 128.1

Uwiteka acyaha kandi agahana abantu biyitirira kuba abakurikiza amategeko ye. Yerekana ibyaha byabo kandi agashyira ku mugaragaro gukiranirwa kwabo kuko yifuza kubatandukanya n’icyaha cyose n’ubugome bwose, kugira ngo bagire gutungana gushyitse mu kumwubaha. Imana irabacyaha, ikabakangara kandi ikabahana, kugira ngo babone uko babonezwa, bezwa, bayoborwa neza kandi hanyuma bazashyirwe hejuru bagere ku ntebe ye y’ubwami. 1 IZI1 128.2